Musanze/Cyuve :Nibura rimwe mu mwaka haza gitifu mushya

Yanditswe na Setora Janvier

 

Impuzandengo y’abanyamabanga nshingwabikorwa bamaze gusimburanwa ku ntebe y’ubuyobozi bw’umurenge wa Cyuve,mu karere ka Musanze,Intara y’Amajyaruguru igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2006 ubwo hakorwaga amavugururwa y’inzego z’ibanze ku nshuro ya kabiri,abagitifu 13 bagiye basimburanwa mu bihe bitandukanye ku ubuyobozi bwawo. Ukoze imibare yoroshye wavuga ko nta muyobozi urenza umwaka ku buyobozi bwa Cyuve.

Ibiro by’Umurenge wa Cyuve/Akarere ka Musanze (photo Kigali Today)

Muri iyi minsi Umurenge wa Cyuve wahawe Umunyamabanga nshingwabikorwa mushya Bwana Kamanzi Jean Bosco wasimbuye mugenzi we Sebashotsi Jean Paul uherutse gufungwa akurikiranyweho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa abaturage .
Abakurikiranira hafi imiyoborere y’uyu murenge bavuga ko abaye umunyamabanga nshingwabikorwa wa 13 kuva 2006 ubwo habagaho amavugururwa y’inzego z’ibanze ku nshuro ya 2.

Abatuye Cyuve ndetse n’abandi basanzwe bayikurikiranira hafi mu by’imiyoborere bavuga ko Kamanzi afite akazi katoroshye ko kuzana impinduka z’imiyoborere muri uyu murenge,ngo kuko ufite ibibazo bisa n’ibishaka kuba umwihariko wa Cyuve nyamara ahubwo bisa n’ibyahandi ahubwo bigatizwa umurindi n’abayobozi babidebekera mu kubishakira umuti urambye.

Umwe mu bagabo b’inararibonye wanagize uruhare runini mu miyoborere y’uyu murenge wavuganye na VALUE NEWS yagize ati” Kamanzi agomba kubanza kumenya urutonde rw’ibibazo bikiri muri uyu murenge kugira ngo afatanye n’izindi nzego kubivugutira umuti uhamye kugira ngo bicike burundu cyane ko ibyinshi byamaze kuba nk’akarande”.
Iyi nararibonye mu miyoborere itarashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru igira inama Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya w’umurenge wa Cyuve yo kubanza kwigira kuri bamwe mu bamubanjirije,ati”ni byiza ko Kamanzi abanza kumenya abanyamabanga nshingwabikorwa bamubanjirije uko ari 12, akagira icyo yigira kuri bamwe, akamenya n’amakosa yakozwe mu gihe cyabo”
Bamwe mu basesengura ibibera muri uyu murenge bavuga ko abayobozi benshi bawugeramo bagwa mu mutego w’abiyita abahagarariye abandi mu murenge bakagendera ku mabwire n’amakuru atariyo babaha,bakazisanga mu bibazo bidateye kabiri.
Aba biganjemo abakomisiyoneri birirwa bazenguruka umurenge baranga amazu n’ibibanza,bamwe mu bayobozi b’imidugudu bakora bishakira indonke za hato na hato n’abandi biyizi nk’abafite ijambo ku baturage nyamara ntaho bagenwa n’amategeko mu nzego z’imitegekere y’igihugu.

Ibi kandi ngo binaterwa no kuba umurenge wa Cyuve ari mugari cyane (niwo munini mu mirenge 15 igize Akarere ka Musanze )ukaba ufite imidugudu 40.
Ni Umurenge ugizwe n’igice cy’Umujyi ndetse n’igice cy’icyaro ukaba uri mu mirenge iri guturwamo cyane muri iyi myaka mike ishize.

Urutonde rwa bimwe mu bibazo biri mu murenge wa Cyuve

Ubujura n’urugomo bisa n’ibyabaye akarande

Bamwe mu baturage ba Cyuve bavuga ko urugomo n’ubujura bwo mu ngo bigenda bifata indi ntera ,ariko bagashyira mu majwi Ubuyobozi bugenda biguru ntege mu kubikumira no kubihana.
Umwe muri bo ati” abafite ingeso mbi y’ubujura n’urugomo barazwi ariko na none bagakomeza kwidegembya twibaza impamvu badafatwa ngo bahanwe by’intangarugero bityo urugomo n’ubujura bigacika muri Cyuve.”
Kenshi uru rugomo ngo rushingira ku businzi bwiganjemo ubwa kanyanga n’inzoga z’inkorano.

Ruswa mu bikorwa by’ubucuruzi n’imyubakire

Abaturage bavuga ko hari abantu bamwe bafashe uyu murenge wa Cyuve nk’indiri ya ba rusahurira mu nduru .
Ngo iyo ubuyobozi buhindutse buri umwe muri aba yitwaza ko afite icyo ashinzwe mu nzego zireberera abaturage maze bakabakamura kakahava,bimwe bamwe mu baturage bise “ Gukama izo baragiye”.Ikibabaza abaturage ngo nuko bikorwa ubuyobozi burebera bukabirenza ingohe.

Zimwe mu ngero zitangwa n’abacuruzi bamwe bagira bati “nk’iki gihe cya gahunda ya “Guma mu rugo” mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwizwa rya COVID19 twagiye ducibwa amafaranga atagira inyemezabwishyu kandi nyamara baduhohotera,gusa ntiwanatinyuka no kubivuga mu buyobozi kuko usanga baba basa n’abashyigikiwe nubuyobozi,ibyo rero ntiwabivuga kuko ubwo waba ushatse guhita ufunga imiryango”.

Ibyemezo  bitandukanye bitavugwaho rumwe

Abagiye bayobora umurenge wa Cyuve, hari abagiye bazana impinduka zitandukanye ariko ntizakirwe kimwe n’abaturage ndetse bamwe bakazifata nkaho ari izigamije kubakandamiza.Aha havugwamo nko gutanga amafaranga y’imodoka y’umutekano, itangwa ry’ibyangombwa byo kuvugurura inzu zishaje no kubaka bushyashya, amafaranga yo gutaha inyubako nshya y’umurenge, gusenya amazu yuzuye kandi yarubatswe ubuyobozi bwo hasi burebera kubera ruswa n’ibindi….

Dore uko ba gitifu bagiye basimburana ku buyobozi bw’umurenge wa Cyuve kuva 2006.

Ubwo ivugururwa ry’inzego z’ibanze ryabaga mu mwaka wa 2006 nibwo uyu murenge watangiranye n’umunyamabanga nshingwabikorwa Ndahiro Amiel waje kuwusimburwamo na Mukasine Helene ubwo we yashingwaga umurenge wa Muhoza.

Uyu Mukasine Helene yaje gusimburwa na Nduwayezu Jean Marie Vianney,nawe wasimbuwe na Alfred Nsengimana warashwe agapfa ubwo yashakaga gucika ubutabera ubwo yakurikiranwagaho ibyaha byo kugira uruhare mu gutera ibisasu mu mujyi wa Musanze .

Uyu Alfred Nsengimana akimara gupfa yabaye asimbuwe by’agateganyo na Sebahagarara Gafishi [Umukozi mu karere ka Musanze ushinzwe imiyoborere myiza]. Nyuma y’aho uyu murenge waje guhabwa Munyarugendo Manzi Claude waje gusimburwa na Manzi Jean Pierre [Uyobora umurenge wa Muhoza ubu].

Impinduka mu buyobozi zarakomeje kuko uyu murenge wa Cyuve waje kuyoborwa na Nsengiyumva Télesphore waje gusimburwa na Nteziryayo Emmanuel nawe wegujwe muri uyu mwaka wa 2020, umurenge ukaragizwa by’agateganyo ushinzwe irangamimerere Alice Uwabera mu gihe gito uhabwa gitifu mushya Sebashotsi Jean Paul [wafunzwe ahamaze amezi abiri gusa kubera icyaha akurikiranweho cyo gukubitano gukomeretsa] ari nawe wasimbujwe Kamanzi Jean Bosco warusanzwe akorera umurenge wa Muhoza ashinzwe ubuzima.

Hari bamwe mu baturage babona ko iri iyi mihindagurikire ya hato na hato ya ba gitifu muri Cyuve,bishobora kuba biterwa n’imyumvire ya bamwe mu baturage bananiza abayobozi,ariko ku rundi ruhande bakavuga ko buri wese aza kuyobora uyu murenge afite imyumvire ye yihariye kuri uyu murenge ndetse ngo hari n’abaza kuwuyobora bakagendera kubyo babwirwa kuruta kugendera kubyo babonesha amaso yabo.

Umwe mu bigeze kuyobora uyu murenge utarashatse ko amazina ye atangazwa , yabwiye VALUE NEWS ko uyu murenge wa cyuve ari imberabyombi kuko ufite igice cy’icyaro n’icy’umujyi bityo bigatuma n’imyumvire y’abawutuye itaba imwe.
Agira ati “ Cyuve ni umurenge ugizwe n’igice cy’icyaro n’icy’umujyi kandi utuwe n’abaturage badahuje imyumvire kubera ko bamwe bishoboye kurusha abandi kandi babayeho mu buryo butandukanye,kuyobora abantu no ago biragorana,cyane ko ari n’umurenge munini,mbona bizaba byiza kurutaho wagabanywamo imirenge 2.”

Ikindi gishobora kuba kiba intandaro y’ibibazo biba muri uyu murenge ngo ni bamwe mu bawutuye bavangira inzego z’ibanze cyane cyane nk’abataboneka muri gahunda za Leta, basuzugura ba mudugudu nk’iyo bakoresheje inama bamwe ntibazitabire ahubwo bakifungirana mu bipangu, bityo amabwiriza n’ibyo basabwa ntibishyirwe mu bikorwa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *