Tabagwe : Kurarana n’amatungo byatumye bamburwa izo bari barahawe muri gahunda y’ Ubudehe

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Shuli , akagari ka Gitengure umurenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare bari mu cyiciro cya mbere cy’ ubudehe  barishimira  ko ubuyobozi bw’ uyu murenge  bwafashe icyemezo cyo kubasubiza amatungo yabo bari barambuwe n’ umuyobozi w’ umudugudu ndetse n’ukuriye ubudehe bavuga ko ari muri gahunda yo guca umuco mubi wo kurarana n’ amatungo mu nzu.

 

 

Mu kwezi kwa cumi n’ abiri k’ umwaka ushize wa 2018 nibwo umuyobozi w’ umudugudu wa Shuli ari kumwe n’ ukuriye gahunda y’Ubudehe ngo biraye mu baturage  bareba  abadafite ibiraro bararana n’ amatungo mu nzu  babambura ihene bari barorojwe muri gahunda y’ubudehe .Ibisobanuro byahabwaga abo baturage icyo gihe ngo ni uko  byari muri gahunda y’ umurenge yo guca umuco wo kurarana n’ amatungo mu nzu.

Zimwe  muri izi hene zafashwe  ziganjemo iz’abo mu cyiciro cya mbere cy’ ubudehe batari bafite ibiraro nkuko umunyamakuru ukorera I Nyagatare yabisobanuye  mu nkuru yatambutse kuri Radio y’ Igihugu ku wa 06 Gashyantare 2019 .

Bamwe muri abo bambuwe ihene  kimwe n’ abaturanyi babo  bati ”Izo hene  zimwe zaragurishijwe , izindi zirabagwa  ndetse hari nizo tutamenye irengero ryazo”.Bakomeza bavuga ko izo hene bambuwe zari zimaze imyaka isaga ibiri bazoroye bati “zimwe zarahakaga ,izindi zarimye .”Umukecuru witwa Mukandoli wo muri uyu mudugudu wa Shuli ni umwe mu bo batwaye ihene ye yari amaranye imyaka ibiri .“nari nyimaranye imyaka ibiri nyahirira  yarahakaga “ .Kimwe na Nshunguyinka  bbombi bemeza ko ihene zabo zahakaga  ndetse ngo bagerageje kuzikurikirana abayobozi babamerera nabi bahitamo kubyihorera.

Umuyobozi w’ umudugudu yumvise amabwiriza nabi

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Tabagwe Munyangabo Celestin yabwiye  valuenews.info ko aba bayobozi b’ umudugudu wa Shuli bumvise nabi amabwiriza yatanzwe n’umurenge.Agira ati “twababwiye ko barekeraho gutanga amatungo ku bantu badafite aho bayashyira kuko ari byo bituma  bayaraza mu nzu bararamo kandi bitemewe,aho rero niho babyumvise nabi “.Bwana Munyangabo avuga ko babwiye abayobozi mu nzego zo hasi ko amafaranga y’ ubudehe ashyirwa kuri konti bakaba baretse kugura andi matungo kuko abantu bamwe batarabona ibiraro .Aho rero  niho  ngo babyumvise nabi bakabyitiranya  no kwambura abaturage amatungo  ngo nuko badafite aho bayaraza.

Abambuwe amatungo yabo barayasubijwe

Nyuma yo gukusanya aya matungo ngo aba bayobozi barayagurishije  amafaranga ashyirwa kuri konti y’ Ubudehe .Gusa Gitifu Munyangabo  asobanura ko aho bamenyeye iki kibazo bihutiye gukura ayo mafaranga kuri konti akagurwa izindi hene zisubizwa abazambuwe.Kuri ubu asaba abayobozi bose ko batagomba kwambura umuturage itungo yahawe ahubwo ko bakwiye kumufasha  kubona uburyo ayorora kimwe n’ abandi.Agira ati “Mu gukora igenamigambi ry’ugomba guhabwa itungo kandi atishoboye ,abayobozi bakwiye kujya  barenzaho n’ amafaranga  yo kugura amabati yo kumwubakira ikiraro.”Atanga urugero ko niba bamuha amafaranga  ibihumbi 60 byo kugura itungo  hakwiye kongerwaho ibihumbi 10 by’ amabati .

Kuri ubu mu murenge wa Tabagwe hashize iminsi hakorwa ubukangurambaga bugamije abaturage kurarana n’ amatungo .Uretse kuba harashyizweho irondo ry’umwuga  banakora umuganda mukubaka ibiraro bikingwa aho amatungo ashobora kurara atararanye n’abantu ,ibi bikaba byaragabanije umubare w’ abararanaga n’ amatungo nkuko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’ uyu murenge .

Umuhire Valentin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *