Rutsiro :Bamwe mu bakobwa bataguriwe abagabo na ba se bahera ku ishyiga

 

Mu murenge wa Mushonyi akarere ka Rutsiro mu ntara y’ Iburengerazuba hari imigenzereze itandukanye n’iy’ahandi hantu mu turere tw’igihugu  ku birebana no gushakana hagati y’ umuhungu n’ umukobwa .Abakobwa bo muri uwo murenge bavuga ko mugihe abahungu batishyuwe amafaranga n’ ababyeyi b’ abakobwa  batabashaka.

Aba bagore bavuga ko kugira ngo umukobwa wa Mushonyi ashyingirwe  , umubyeyi  (se w’umukobwa )  abanza kugirana amasezerano n’umuhungu  ashaka ko amurongorera umukobwa .Ayo masezerano ngo aba agamije ko umuhungu  namurongorera umukobwa  azamuha umutungo runaka .Umwe muri aba babyeyi agira ati “ababyeyi ba buno basigaye bemerera abakwe babo imitungo , bamara kuyibemerera bakarongora bakobwa babo.nyuma y’ igihe gito umugabo atangira kuguhsyira ku nkeke ngo jya kubwira so yubahirize amasezerano cyangwa se wisubirireyo….amakimbirane agatangira uko.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko bitewe n’iki kibazo ubu nta mukobwa bagikwa ahubwo ngo usanga abakobwa bakora iyo bwabaga ngo babone amafaranga bazahonga abasore ngo babarongore.

Abasore babihinduye ubucuruzi

Bitewe nuko abasore bo muri uyu murenge wa Mushonyi akarere ka Rutsiro basa nababaye idorari , ngo usanga birirwa  bashakisha abakobwa bafite ba se bakize , dore ko ari n’ umurenge weramo ikawa cyane .Ngo kenshi iyo umusore amaze kumvikana n’ umubyeyi ko azamurongorera umukobwa akamuha amafaranga cyangwa ibipimo by’ ikawa (biterwa n’ibyo bumvikanye ) ;ngo abasore benshi batangira kwikopesha amayoga mu tubari kandi ngo abacuruza inzoga ntibazuyaza kumukopa kuko baba baziko sebukwe ari umukire narongora azahita amuhereza inoti.

Ibi kandi ngo bituma n’abakobwa ubwabo bakora iyo bwabaga ngo babone amafaranga  ba se bazishyura abagabo babo igihe bamaze kubageza mu rugo.

Ibi ni ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Mporansenga Vedaste ni inzobere mu mategeko arebana n’ imbonezamubano.Avuga ko imigenzereze nk’iyi ari ihohoterwa kandi rikwiye gucika.  « … ntabwo umugore agurwa ntabwo ari itungo bajyana mu giterane .Ni ngombwa ko buri umwe mu bagiye  gushakana yumvikana na mugenzi we kubw’ urukundo bafitanye kandi mu mibanire yabo bakubahiriza ibyo amategeko ateganya.Bitabaye ibyo ibindi byose mwavuze ni ihohoterwa. »Uyu munyamategeko avuga ko iyo umwe mu bashakanye aje akurikiye umutungo usanga kenshi ingo zitabana neza.Agasaba  abagiye kurushinga kujya babanza gutekereza kuburyo bw’ imicungire y’umutungo wabo , aho biri ngombwa bakaba banasezerana kuvangura umutungo cyangwa kuvanga umutungo muhahano aho kwibanda kukuvanga umutungo kandi bazi neza ko mu mibanire yabo bishobora kuzakurura amakimbirane .

UMUHIRE Valentin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *