Nyarugenge: Barasaba ko gufashwa byatandukana n’ ibyiciro by’ubudehe

 

Muri gahunda yo gukusanya ibitekerezo byazashingirwaho mu kuvugurura ibyiciro by’ Ubudehe , bamwe mu baturage  bo mu murenge  wa Nyamirambo, akarere ka Nyarugenge barasaba ko Ubufasha  buhabwa abatishoboye cyangwa ababukeneye bwatandukanywa n’ibyiciro by’ubudehe.

Abaturage batanga ibitekerezo/Photo Belgine

Ibi aba baturage  babishingira kuko ngo hari abantu bakenera  ubufasha  nyamara batari mu cyiciro cy’ abafashwa .

Umwe muri bo agira ati”hari igihe twibwira ko abakeneye ubufasha ari abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri gusa nyamara bitewe  n’ihindagurika  ry’ ibihe hari n’abari mu cyiciro runaka bashobora gukenera inkunga .”

Aba baturage  bavuga ko kenshi usanga abashyirwa mu byiciro by’abafashwa  baba badashaka kubivamo, ndetse  n’ubufasha  bahabwa bakabupfusha ubusa ,aho gutekereza kubukoresha bagamije  kwiteza imbere no gutera intambwe mvabukene.

Benshi muri bo bumva ko kuba mu cyiciro runaka ari uburenganzira bwabo bwo guhora babeshejweho n’imfashanyo, bityo ntibabe  bakwifuza no kubivamo bikadindiza igenamigambi ry’ igihugu.”

Aha abaturage  ba Nyamirambo banenga cyane abahabwa imfashanyigisho muri gahunda ya VUP bakayipfusha ubusa

Uburyo bwihariye bwo gufasha abatishoboye

Aba baturage bashimangira ko mu kuvugururwa Ibyiciro by’Ubudehe ku ncuro ya gatatu hakwiye gutekerezwa uburyo abantu bakeneye ubufasha bajya babuhabwa ariko ntibishingire ku byiciro by’ ubudehe abanyarwanda barimo , ahubwo bigashingira kubabukeneye . “Hari igihe usanga abahabwa ubufasha atari bo bari babukeneye ariko kuba barashyizwe mu cyiciro runaka bikabaha amahirwe yo kubona ubwo bufasha  nyamara Atari bo bari babukwiye ku ikubitiro.”

Aha batanga ingero z’abantu bamwe batanga ruswa bagashyirwa mu byiciro by’abafashwa bigatuma imfashanyo zihabwa abo zitagenewe .Ngo hakwiye gushyirwaho uburyobwo kureba abakwiye ubufasha ubwo bakeneye ubwo ari bwo ndetse hakabahono kumenya cyangwa gukurikirana uburyo iyo mfashanyo ikoreshwa .

Kenshi ngo hari abafashwa hagamijwe kubatera inkunga ku mishanga mito mito yabafasha kwiteza imbere  ariko bikarangira ahubwo amafaranga bahawe bayariye bakayamara ntacyo bagezeho.Ibi ngo ahanini biterwa no kutagira uburyo bunoze bwo kubakurikirana .

Singombwa ko ukeneye ubufasha aba mu cyiciro runaka

Bamwe muri aba baturage bavuga ko ubufasha bukenewe  butandukanye .Aha abenshi bagaruka kuguhuza ibyiciro by’ ubudehe n’ amashuri y’ abana bagiye muri Kaminuza aho usanga baba abo mu cyiciro cya mbere ,icya kabiri,icya gatatu n’icya kane  bose baba bakeneye ubwunganizi bwa Leta kugira ngo abana babo babashe kwiga.Bavuga ko kubera iki kibazo usanga benshi bakora ibishoboka ngo birunde mu cyiciro cya mbere  n’icya kabiri,kabone niyo baba bafite ubushobozi.

Umuturage wo mu  murenge wa Nyamirambo/Photo Belgine

Ibi ngo ni kimwe mu byatumye ibyiciro by’Ubudehe bisa n’ ibiteshejwe agaciro bitewe n’ubufasha runaka bukenewe.Muri iyi minsi Leta y’U Rwanda iri mu gikorwa cyo kuvugurura ibyiciro by’ubudehe ku ncuro ya gatatu.Ni nyuma y’aho mu mwaka wa 2015 bivuguruwe  bikavanwa kuri 6 bigashyirwa kuri 4.

Muri iri kusanyabitekerezo abaturage  barasabwa  gutanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye  zirimo umubare w’ibyiciro ukwiye bijyanye n’ imibereho y’ abanyarwanda ,ibiranga buri cyiciro cy’ ubudehe,Uburyo buzakoreshwa mu gushyira abanyarwanda mu byiciro by’ ubudehe,imikoreshereze y’ ubudehe mu gutanga ubufasha ,Uruhare rw’umuturage wo mu cyiciro cy’abafashwa mu rugamba rwo kwivana mu bukene, kwigira no kwihesha agaciro ,Igihe urugo rukwiye kumara mu cyicirorunaka  n’uburyo ruzajya rukivamo.

UMUHIRE Valentin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *