Kuvana abaturage mu manegeka bikomeje kuba ihurizo

 

Minisiteri y’ Ubutabazi bw’ Ibanze yatangiye kuburira abaturage batuye mu manegeka  gutangira gutekereza uburyo bakwimuka ahantu hashobora kubashyira mu kaga mu gihe bigaragara ko kuva mu ntangiriro z’ uku kwezi kwa Werurwe kugeza mu ntangiriro za Kamena 2019 hateganijwe kugwa imvura nyinshi.Gushishikariza abatuye mu manegeka kwimuka  ni ibintu bimaze imyaka n’ imyaniko  ndetse bamwe mu baturage  bavuga ko bamaze kurambirwa  bene izo mvugo z’abayobozi bita ko ngo “bimaze kuba nk’indirimbo”.

Bamwe mu batuye mu manegeka (photo archives)

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 28 Gashyantare , Minisitiri w’Ubutabazi bw’ibanze Germaine Kamayirese yakanguriye abatuye mu duce tw’ amanegeka kuhimuka bakajya gutura  ahantu heza  hadashyira ubuzima bwabo mu kaga .

Minisitiri Kamayirese  avuga ko hakiri abanyarwanda bakomeza gutura mu manegeka nyamara hari ahantu heza hateganijwe ho gutura  mu buryo hadashobora gutera ibibazo,”haracyagaragara abanyarwanda bubaka mu manegeka  nyamara buri wese agomba kubigira ibye  akumva ko nta cyiza cyo gutura mu manegeka  aho gutura heza hahari kandi hazwi “

Ibibazo bivugwa mu bihe byabyo

Hashize imyaka  isaga itanu ikibazo cy’ ibiiza  byibasira abaturage gikomeje kugaragaza ubukana   mu duce dutandukanye tw’ igihugu.Hamwe habayeho kwimura abaturage  nko mu turere twa Gakenke , ndetse n’ ibice bimwe na bimwe byo mu mujyi wa Kigali , ariko kugeza ubu haracyabarurwa imiryango itari mike itarimuka aho ituye kandi bigaragara ko ari amanegeka  ateye impungenge .

Bamwe mu baturage batuye ku misozi ya Gatsata na Jali ho mu karere ka Gasabo bavuga ko kwimuka kuri bo ari inzozi .Bagira bati “twagize amahirwe yo kubona aho dukinga umusaya , none ngo nidusenye twiyimure ?Iyo mvura niza izadutware n’ ubundi byose ni urupfu”.Uku kwinangira kw’ abaturage  guterwa n’ uburyo  babwirwa kwimuka aho batuye.Kuri bo bumva ko Leta yakagombye gufata iya mbere ikabafasha kwimuka   bitaba ibyo ikabaha ingurane .Ibyo ariko bisa naho ari inzozi kuko muri gahunda yo kwimura abatuye mu manegeka  ubuyobozi bwashyize abantu mu byiciro bitatu:abafite ubushobozi bagomba gusenya bakiyimura bakajya kubaka ahandi , abafite ubushobozi buciriritse bahabwa ubufasha nk’isakaro ubundi bakiyubakira ndetse n’ abatishoboye bubakirwa na Leta .

Umuti uzaba uwuhe ?

Umuyobozi w’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe imiturire Serubibi Eric avuga ko  nubwo hari imiryango isaga ibihumbi cumi na bitatu igomba kubakirwa bikigoranye kuba wabimurira rimwe .agira ati “bitewe n’ amikoro ahari tugenda twimura abari ahabi kurusha abandi ariko ntibyakunda kubimurira rimwe .

Gusa nubwo Leta ikigaragaza ikibazo cyo kwimura  nabo yemera ko bakwiye kwimurwa , bamwe mu batuye mu manegeka cyangwa se batahatuye ariko bahafite amazu akodeshwa ntibakozwa ibyo kuhimuka cyangwa gusenya amazu yabo  batabonye ingurane z’ imitungo yabo.

Ibi bishobora kuba ikibazo gikomeye muri ibi bihe by’ itumba  kuko ikigo cy’ igihugu gishinzwe iteganyagihe kigaragaza ko mri ibi bihe  hateganijwe  imvura nyinshi  mu turere twa Rubavu ,Karongi, Nyabihu,Ngororero ,Musanze ,Burera Gakenke,,Rulindo , Gicumbi ,Muhanga , igice kinini cya Nyamasheke gihana imbibe na Karongi,,igice kinini cy’ akarere ka Gatsibo na Nyagatare bihana imbibi n’uturere tw’Intara y’Amajyaruguru ndetse n’amajyaruguru y’ akarereka Bugesera .

Abaturage bakavuga ko ibi  bisa n’ ibica amarenga ko niba nta gikozwe mu buryo bwihutirwa abantu bashobora kwisanga mu makuba nk’ayagaragaye mu myaka ishize mu majyaruguru y’ u Rwanda ndetse no mu bice bitandukanye by’ Uburengerazuba.

Umuhire Valentin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *