Rusizi :Umucamanza yarekuye ukekwaho ruswa ngo ajye gukora ubukwe

 

Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa Transparency International ishami ry’ u Rwanda uravuga ko mu Rwanda hari bamwe mu bacamanza batitwara neza  mu mikirize y’imanza baca ibintu   bishobora gutuma bakekwaho kurya ruswa .

Umuyobozi nshingwabikorwa wa TIR

Mu mushinga  wo gusesengura uko inkiko zica imanza  za ruswa n’ imanza z’inyerezwa ry’ umutungo wa Leta  washyizwe mu bikorwa n’ uyu muryango kuva mu mpera za 2017 kugeza mu mpera za 2018, habaruwe imanza zisaga 975  ziregwamo ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta .TIR ivuga ko yabashije gukora isesengura ku manza 238 muri zo 202 abaziregwamo ni abagabo mu gihe abagore ari 36.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa TIR bwana MUPIGANYI Appolinaire avuga ko  mu gusesengura izi manza bashingiraga cyane cyane aho zabereye,ingano y’ ikiburanwa  ndetse bakanareba niba abaregwa ari abagabo cyangwa ari abagore .

Nyuma yo gusesengura izi manza TIR ivuga ko mu mikorere y’ inkiko hari byinshi bikwiye gukosorwa cyane cyane abacamanza bafata ibyemezo ; dore ko ibyemezo by’ abacamanza bifatwa mu bwigenge busesuye.

Mupiganyi agira ati “hari aho twasanze  abantu baregwa icyaha kimwe , baburanishwa mu buryo bumwe , amategeko ari amwe  ariko wajya kureba icyemezo cyafashwe n’urukiko ugasanga cyiza gitandukanye kuri ba bandi” .Umuyobozi nshingwabikorwa wa TIR  yungamo ati “ nubwo ntawakwirengagiza ko mu rukiko hatsinda ibimenyetso n’ uburyo umuntu yisobanuye imbere y’ umucamanza , ariko hari bimwe mu  byemezo usanga byarafashwe  ukibaza uburyo byafashwe bikagutera kubyibazaho.”

Rumwe mu ngero za bene ibyo byemezo Bwana Mupiganyi avuga ko mu isesengura bakoze hari aho basanze mu karere ka Rusizi umucamanza yarafashe icyemezo cyo kurekura umuntu ukurikiranyweho icyaha cya ruswa  ngo nuko  yisobanuye ko  afite ubukwe muri iyo minsi yagombaga gufungwa by’agateganyo!

Ati “uru ni urugero rumwe mu  zadutunguye  aho twibajije ukuntu umuntu ukurikiranyweho icyaha gikomeye cya ruswa ,umucamanza afata icyemezo cyo kumurekura kubera ko amugaragarije impungenge ko bagiye kumufunga nyamara yari afite ubukwe muri iyo minsi  kandi koko akarekurwa “.Ashingiye kuri uru rugero Umuyobozi nshingwabikorwa wa TIR avuga ko ukurikije amasezerano mpuzamahanga  yo kurwanya ruswa u Rwanda rwashyizeho umukono ndetse n’ uburyo amategeko yavuguruwe agashyira ruswa no kunyereza umutungo wa Leta mu byaha bikomeye  bitapfa kumvikana uburyo uyu mucamanza yafashe iki cyemezo kabone n’ ubwo afite ubwigenge busesuye mu ifatwa ry’ibyemezo mu rukiko.

Hakwiye gushyirwaho nyirantarengwa mu ifatwa ry’ibyemezo by’ inkiko

Bimwe mu byifuzo nama uyu muryango utanga harimo no gushyiraho amabwiriza cyangwa se nyirantarengwa ku bacamanza  atuma badafata ibyemezo uko bishakiye ahubwo bagakurikiza amategeko kandi bitabangamiye ubwigenge bwabo.Ibi TIR ibivuga kubera ko  ngo usanga hari ibyemezo bifatwa  bitewe n’uwakuburanishije  ndetse naho waburaniye .Rimwe na rimwe ngo usanga  abantu baburana ikintu kimwe  bafite ibimenyetso bimwe bahuriyeho ariko wajya kureba ibihano bahawe ugasanga bihabanye cyane .

TIR ivuga ko muri iri sesengura yanasanze kenshi abantu baregwa ibyaha bya ruswa nto aribo bahabwa ibihano biremereye kurusha abaregwa za miliyoni .Kenshi aba baregwa kunyereza amafaranga menshi  ngo usanga icyaha cyarahinduriwe inyito   bityo bigatuma  n’ ibihano biba bito.Gusa ngo aho bituma abantu bagira ukundi batekereza bene ibyo byemezo biba byafashwe n’abacamanza.

Kuri ubu TIR ishima intambwe u Rwanda rwateye mu guhashya ruswa  n’ ibyaha bimunga ubukungu bw’ igihugu cyane cyane mu kuvugurura amategeko  ariko kandi ngo hakwiye kureba uburyo n’abashyira mu bikorwa ayo mategeko bakwiye kwitwararika  bakagaragaza uburyo bunoze imanza zicibwamo.

UMUHIRE Valentin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *