Urubyiruko rurasaba Abadepite gusubizaho umunani

 

Urubyiruko rwo mu mirenge itandukanye hirya no hino mu gihugu ruravuga ko ruhangayikishijwe no kuba rutagihabwa umunani n’ ababyeyi  nkuko byari bisanzweho mu muco nyarwanda .Kuri ubu itegeko rishya rigenga  imicungire y’ umutungo w’ abashakanye ,Impano n’ izungura riha uburenganzira ababyeyikugenera abana impano runaka ishingiye ku mutungo  ariko bitavuze ko ariitegeko ku mubyeyi ko buri mwana wese agira icyo ahabwa mu mutungo w’ababyeyi.

Abaturage baganira n’itangazamakuru ku itegeko

Bamwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa cyumba , akarere ka Gicumbi ndetse n’ abo mu murenge wa Manihira  na Mushubati yo mu karere ka Rutsiro  bahuriza ku ngingo imwe isaba abadepite batoye iri tegeko kurisubiramo .

Bagira bati “Ntibyumvikana ukuntu itegeko riha umubyeyi guha impano abana be kandi Atari nabose ahubwo akihitiramo uwo ashatse kandi twese yaratubyaye”Uru rubyiruko rukomeza ruvuga ko iri tegeko aho risohokeye ryakuruye amakimbirane  mu miryango .

Munyaneza wo mu murenge wa Cyumba akarere ka Gicumbi ati “ntakuntu twaba twaravutse ku babyeyi bamwe ngo nyuma nidukura umubyeyi afate umutungo twaruhiye twese ngo ahitemo umwana umwe abe ari we aha inka cyangwa umurima abandi atwihorere.Ibyo niba ariko babishaka ni kimwe mu bizatuma abana bicana cyangwa se bamwe bakihimura ku babyeyi babo.”Uyu musore wo mu kigero cy’ imyaka 20, ibitekerezo bye abisangiye na zimwe mu nkumi n’ abasore bo mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro  aho bavuga ko kuba batagihabwa umunani  bishobora gukurura amakimbirane akomeye mu miryango . “ni ibintu bitumvikana kuba umubyeyi yabyara abana nibura ntabahe n’akantu gato ko guheraho ubuzima .Ubwo bivuze ko rero tuzibera iwacu kugeza dushaje ,ariko kandi  bahaye  umwe njye ntibampe nanjye bansobanurira icyo bambyariye “

Ababyeyi bamwe ngo itegeko ryabashyize igorora.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko iri tegeko ryatumye bagira ijambo ku mitungo yabo .Byegeka wo mu murenge wa Manihira agira ati “ ryatumye abana bigengesera baratwumvira kuko ubundi wasangaga abana bitwara uko bashatse bakigira inzererezi aho batahukiye bakaza kwaka umunani nyamara ntacyo bamariye umuryango.”

Gusa ariko nubwo hari bamwe mu babyeyi bavuga ko baryakiriye neza kuko ryabafashije k’urundi ruhande bagenzi babo bavuga ko ryatumye hari bamwe mu babyeyi  bahinduka nk’ ibisambo bagatangira gutagaguza umutungo w’ urugo batitaye ku bana babyaye .

Itegeko ntirivanaho  inshingano z’ umubyeyi

Umunyamategeko NIZEYIMANA Elia asobanura ko nubwo itegeko ryakuyeho umunani  rikawuhindura impano   bifite icyo bivuze ariko bitavanaho uburenganzira bw’ abana n’ inshingano z’ ababyeyi .Agira ati “ mbere abana bumvaga ko umunani ari ikintu umubyeyi yagombaga guha umwana atabikora akabihanirwa.”

Nizeyimana Elia avuga ko ibi byatumaga abana bamwe bigira uko bashaka imbere y’ ababyeyi  ari nayo mpamvu itegeko ryahindutse .Gusa akongeraho ko mu nshingano umubyeyi afite harimo no kurera abana yabyaye akabakuza .

Ku bana nabo bakagira inshingano zo kubaha ababyeyi no kubitwaraho neza kugira ngo bazahabwe impano kandi impano ni ubushake .Akomeza avuga ko itegeko ryashyizeho imbago zikumira umubyeyi gutagaguza umutungo no kuwutanga uko yishakiye kuko mu itegeko riivuga ko atagomba kurenza kimwe cya gatanu (1/5)cy’umutungo afite.Ndetse no kugurisha ntashobora kugurisha ibirenze kimwe cya gatanu,mu gihe yaba yakoze ibinyuranije n’ itegeko abana cyangwa se umukuru w’umuryango ashobora kujya gutanga ikirego kugira ngo uwo mutungo ugaruzwe .

Umuhire Valentin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *