Musanze :Abagore bahanganye no guhora basabiriza abagabo babo

 

Abagore bo mu murenge wa Muko akarere ka Musanze  baravuga ko barajwe ishinga no guca umuco wo guhora basabiriza abagabo babo buri kantu kose gakenewe mu rugo.

Mu kiganiro baherutse kugirana n’ itsinda ry’ abanyamakuru bo mu muryango w’ abanyamakuru baharanira amahoro PAXPRESS abo bagore bavuga ko  uko guhora bateze amaboko ku bagabo babo bibagiraho ingaruka zirimo gusuzugurwa ndetse no kuba rimwe na rimwe abagabo babo bata ingo .

Muko:abagore ngo barambiwe gusabiriza abagabo babo

Aba bagore bavuga ko guhora bateze amaboko ku bagabo babo ari imwe mu ntandaro zo kubafata nk’abadafite icyo bamaze .Mukarugwiza wo mu murenge wa Muko agira ati”bitewe nuko  duhora dusaba abagabo bacu buri kimwe cyose  ngaho nkeneye umunyu , ngaho nkeneye igitenge, ngaho peteroli yashize …byatumye abagabo bacu basigaye badufata nkaho ntacyo tumaze .”Aba bagore bakomeza bavuga ko ngo  bitewe nuko bahora basaba buri kimwe cyose ku bagabo  ngo hari n’ingo zimwe na zimwe abagabo bahitamo kwigumira iyo bagiye bagataha mu rukerera batinya ko nibagera mu rugo abagore babasaba ibyo kurya kandi nta mafaranga bafite.Yemwe ngo hari n’abahitamo guta ingo bakisangira abagore bafite icyo binjiza mu ngo .

Ngo nyuma yo kubona ko bimaze guhinduka nk’agasuzuguro abagore bo muri uyu murenge wa Muko  babifashijwemo n’umushinga ACTION AID bakanguriwe kwishakamo ibisubizo cyane cyane bahereye ku matsinda yo kwizigamira.Nyiranzoga Donata nawe wo muri uyu murenge agira ati “ubu twashyizeho ikimina cyitwa Twiyubake , batwigishije kwizigamira .Kera nakoreraga amafaranga 1000 nkayamarira aho .ariko aho dutangiye kwizigama mu kimina ubu ndayabona nkahahira abana  ngasagura 250 harimo 200 yo kwizigama na 50 y’ ingoboka”

Uyu mugore akomeza ahamya ko iyi mikorere hari aho yamukuye kuko kuri ubu ngo niyo agize ikibazo abasha kuguza mu kimina agakemura ibibazo by’ urugo atagombye kwiyambaza umugabo.Ibi kandi ngo byanashimishije umugabo we.

Murekatete Jacqueline nawe aba mu ishyirahamwe Kora Wirebera  nawe avuga ko atagisabiriza umunyu cyangwa ikindi kintu cyose abikesheje ishyirahamwe .agira ati “mu ishyirahamwe baratuguriza muyo tuba twatanze nk’umusanzu wa buri munyamuryango  bityo bikadufasha gutunga ingo zacu no gufatanya n’ abagabo bacu aho kumva ko byose aribo bagomba kubikora.”

Umuhuzabikorwa w’ inama y’ igihugu y’ abagore mu murenge wa Muko Ayinkamiye Pelagie avuga ko uburyo bw’ imicungire y’ umutungo w’ abashakanye muri uyu murenge wa Muko itandukanye .Agira ati “hari ingo zifite imyumvire ko buri umwe mu bashakanye afite inshingano zo gushaka ibitunga urugo kandi bakabicungira hamwe mu bwumvikane .Bene izo ngo ziratekanye , zifite amahoro zateye imbere.Hari nizindi ngo usanga abagore aribo bakorera ingo abagabo birirwa biyicariye, ugasanga abagore nibo bahinga nibo bajya mu mashyirahamwe n’ ibindi , bene izi ngo nizo zirirwamo imyiryane n’amakimbirane;Hari n’izindi ngo (nubwo ari nkeya ) aho usanga umugore atamenya ko nawe afite inshingano zo gufatanya n’umugabo we ngo bashake ibitunga urugo,bakirirwa mu mirimo yo mu rugo nyamara itazahabwa agaciro ari naho abagabo babacyurira ko ntacyo bamaze , birirwa bicaye”

Ayinkamiye avuga ko mu nama bagenda bagira ingo usanga  n’abagabo badakozwa ibyo gufatanya n’abagore babo ndetse bakabnababuza kujya gushakisha bakabategeka guhora bicaye mu rugo.Aba ngo usanga aribo bafata umwanzuro wa nyuma ku ikoreshwa ry’umutungo w’ urugo ari nabyo kandi ngo bikurur amakimbirane mu ngo.

Itegeko rigenga imicungire y’ umutungo w’ abashakanye , Impano n’ izungura riha inshingano buri umwe wese mu bashakanye basezeranye ivangamutungo rusange kugira uruhare mu gushaka ibitunga urugo .Umunyamategeko Nizeyimana Elia ati”ni inshingano zanyu mwembi  nta bwo ari umwihariko w’ umugabo cyangwa w’ umugore gusa.”Nizeyimana Elia agira inama abashakanye gukura amaboko mu mufuka bombi bagafatanyiriza hamwe gushaka ibitunga urugo ntawe usiganije undi cyangwa ngo yumve ko hari ubifite nk’inshingano y’ umwihariko.

UMUHIRE Valentin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *