Bamwe mu bayobozi bashobora kutitabira umwiherero I Gabiro

 

Mbere y’ amasaha make ngo hatangire umwiherer o w’ abayobozi bakuru b’ igihugu ku nshuro ya 16 usanzwe ubera I Gabiro ugahuza Perezida wa Republika n’ abayobozi batandukanye kugeza ku rwego rw’ akarere,abayobozi babiri bungirije mu turere twa Nyarugenge na Kicukiro  bamaze gutabwa muri yombi .

NDAYISENGA JMV (ASOC/Nyarugenge)

Abo ni Ndayisenga  Jean Marie Vianney,umuyobozi w’ akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe imiberho myiza y’abaturage na Madame Mukunde Angelique umuyobozi w’ akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere.

Ndayisenga Jean Marie Vianney ,yyatawe muri yombi ni urwego rushinzwe iperereza RIB mu ijoro ryo ku wa kabiri  tarki ya 05 Werurwe 2019.Amakuru agera ku kinyamakuru  Valuenews .info avuga ko akekwaho  kurigisa umutungo wa Leta  ndetse n’ ibyaha by’ iyezandonke ,akaba afungiye kuri station ya polisi ya Kimihurura .

Naho Madame Mukunde Angelique , umuyobozi w’ akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe ubukungu n’ iterambere we yatawe muri yombi mu ijoro ryakeye ryo ku itariki ya gatandatu Werurwe 2019 akaba ari kumwe n’ abandi batanu bose bakaba bafungiye kuri station ya police ya Kicukiro.Bose uko ari batandatu bakurikiranyweho icyaha  cyo kunyereza amafaranga y’ abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ akarere JADF (Joint Action Development Forum)

Mukunde Angelique (FED/Kicukiro)

Umuvugizi w’ urwego rw’ubugenzacyaha Mbabazi Modeste  yemeza amakuru y’itabwa muri yombi ry’ aba bayobozi  ndetse akavuga ko barimo gukurikiranwa n’ ubugenzacyaha .

Muri aka karere ka Kicukiro hamaze iminsi hahwihwiswa  imikoreshereze  mibi y’umutungo wa Leta  cyane cyane  ruswa ivugwa mu kubona ibyangombwa by’ubutaka , itangwa ry’ akazi  n’ ibindi .

Batawe muri yombi habura umunsi umwe ngo umwiherero utangire

Aba bayobozi batawe muri yombi habura umunsi umwe ngo umwiherero w’abayobozi bakuru b’ igihugu utangire, umwihererro ugeze ku nshuro yawo ya 16.Ni umwihererro uhuriranye no kwibuka  ku ncuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi ,imyaka 25 ikaba ifite  byinshi ivuze  mu iterambere ry’ u Rwanda  haba mu bukungu, imibereho myiza ndetse n’ imiyoborere.Kuri ubu u Rwanda rukaba rufite icyerekezo 2050 aho bisaba imbaraga zihambaye  mu kukigeraho  kugira ngo u Rwanda rubashe kuba igihugu gifite ubukungu buri hagati.

Ni umwiherero kandi ugiye kuba nyuma y’ ivugururwa ry’ ingamba mbaturabukungu (EDPRS ) zigasimbuzwa ingamba  zigamije impinduka (NST1:National strategy of Transformation) aho abayobozi bagomba kuganira ku gikwiye gukorwa ngo imibereho y’ abanyarwanda irusheho kuba myiza ndetse n’ ubukene  bukarandurwa burundu.

Itangwa rya serivisi mu nzego zitandukanye,Uburyo igenamigambi rikorwa,Ibyiciro by’ ubudehe , ireme ry’ Uburezi ,ireme ry’ ubuzima , no kuzamura umusaruro w’ ubuhinzi  ni zimwe  mu ngingo nkuru zizaganirwaho muri uyu mwiherero.

Umwiherero ku ncuro ya 16 uteganijwe kuva kuri uyu wa gatanu  tariki ya 08 kugeza ku ya 12 Werurwe 2019 mu kigo cya Gisirikare I Gabiro nk’uko bisanzwe ,bikaba biteganijwe ko abayobozi bagera kuri 250 aribo bazawitabira  barimo n’ abayobozi b’ inzego z’ ibanze .

Umuhire Valentin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *