Abagore bo mu kagali ka Mwendo , umurenge wa Muko akarere ka Gicumbi mu Ntara y’ Amajyaruguru , bibumbiye mu ishyirahamwe TWISUNGANE baravuga ko gahunda yo gukorera mu matsinda yabashoboje kwita ku miryango yabo bunganira abagabo mu gutunga ingo.
Bamwe mu bagize ishyirahamwe Twisungane ry’i Mwendo (photo amateur )
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ umugore aba bagore bo mu kagali ka Mwendo bashyikirijwe n’ubuyobozi bw’ ishyirahamwe ryabo ibikoresho byo mu ngo birimo amagodora, za telefoni zigendanwa,amatara yo gucana (mobisol),ibikoresho byo mu gikoni n’ ibindi bikoresho by’ isuku mu rwego rwo gushyigikira umugore mu iterambere ry’ urugo.Ibi bikoresho bikaba bifite agaciro gakabakaba miliyoni ebyiri n’ igice z’amafaranga y’ u Rwanda.
Bahawe ibikoresho byo mu rugo (photo amateur)
Umuyobozi w’ iri shyirahamwe Mukamiligo Alvera avuga ko uyu ari umusaruro wakomotse mu bikorwa by’ abo bagore .Agira ati “twatangiye mu mwaka w’2004 duterateranya igiceli cya mirongo itanu , tugeze ku musanzu w’ amafaranga igihumbi turahagarika ahubwo dutangira kuguriza abanyamuryango .” Mukamiligo akomeza asobanura ko batangiye ari abanyamuryango 57 none magingo aya bageze ku 132 barimo n’abagabo 11.
Mu mwaka wa 2009 , abanyamuryango ba Twisungane basanze ari ngombwa ko batekereza gukorana n’ ibigo by’ imari , batangira kwizigama no kwaka inguzanyo ari nako bazibyaza umusaruro .”icyo gihe twaguze isambu ya miliyoni ebyiri n’ igice tukayihingamo ibirayi, ibitunguru n’ ibishyimbo bishingirirwa.”Uretse ibyo kandi ngo guhera muri uwo mwaka banatangiye guha agahimbazamusyi buri munyamuryango , ishyirahamwe rikamugurira itungo rigufi,ari nako bakomeza gutanga inguzanyo mu banyamuryango ku nyungu nto ya 5% mu kwezi.Ibyo ngo byafashije ababyeyi kwishyurira abana amashuri ndetse no guteza imbere ingo zabo bavugurura amazu batuyemo . abandi bagakora imishinga mito mito ibabyarira inyungu.
Kugeza ubu ureste amasambu abiri manini biguriye afite agaciro ka miliyoni zisaga eshanu , aba bagore bamaze no kugura inzu y’ ubucuruzi mu gasanteri ka Mwendo ifite agaciro ka miliyoni ebyiri n’ igice izajya ibafasha kwinjiza umutungo mu ishyirahamwe .
Ryahinduye imyumvire y’ abagore
Umuyobozi w’ iri shyirahamwe akaba ndetse ari n’ umuyobozi w’ inama y’ igihugu y’ abagore mu kagari ka Mwendo Mukamuligo Alvera avuga ko imikorere y’aba bagore mu kwinjiza ifaranga mu rugo byatumye bahindura imyumvire mu buryo bugaragara .Ati “usanga abagore bari mu ishyirahamwe batandukanye n’abandi mu myumvire no mu mibereho y’ ingo zabo ndetse no kwitabira gahunda za Leta “Mukamuligo yongeraho ko byanabaye umusemburo wo kurwanya amakimbirane yakundaga kuvugwa mu ngo kuko usanga umugore yarabaye umusemburo w’ iterambere ry’ urugo .
Abagabo bifuza kuba abanyamuryango
Bitewe n’ uburyo abagore bo muri iri shyirahamwe biteje imbere ngo kuri ubu batangiye kwakira abagabo basaba kuba abanyamuryango .”kugeza ubu dufite abagabo cumi n’umwe banditse basaba kuba abanyamuryango kandi twumva ko gufatanya n’abagabo ari intambwe ikomeye izatuma ishyirahamwe ryacu rirushaho kwaguka mu mikorere “
Guverineri w’ Intara y’ Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney abinyujije k’urukuta rwe rwa Twitter yashimye intambwe aba bagore bamaze kugeraho abizeza ubufatanye no gukomeza kubaba hafi kugira ngo bakomeza kuba umusemburo w’ iterambere ry’ aho batuye .
UMUHIRE Valentin