Jeannette Kagame arashishikariza inzego gukemura amakimbirane mu miryango

 

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ umugore wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe 2019, Madamu Jeanette Kagame,yasabye abanyarwanda kongera gutekereza ku nshingano bari bihaye  umwaka ushize ubwo bizihizaga umunsi nk’uyu mu karere ka Nyabihu , zirimo no gukemura amakimbirane yo mu muryango.

Madamu Jeannette KAGAME aganira n’ abaturage ba Nyamasheke

Muri uyu mwaka wa 2019 ibirori byabereye mu murenge wa Kagano akarere ka Nyamasheke Madame Jeannette Kagame wari wabyitabiriye nk’umushyitsi mukuru yongeye kwibutsa abanyarwanda mu nzego zitandukanye  gufatanya mu  gukemura amakimbirane avugwa mu miryango .Yagize ati “ubwo twizihizaga umunsi nk’uyu mu mwaka ushize hari inshingano enye twari twihaye , zirimo no gukemura amakimbirane mu miryango .Nagira ngo mbasabe Inshutiti z’umuryango  gahunda z’iyobokamana zitandukanye, abunzi , ababyeyi b’abagabo n’ abagore  twese hamwe dufatanije  dushake umuti urambye w’ iki kibazo

Ikibazo cy’ amakimbirane mu miryango giteye inkeke

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ ikigo cy’ubushakashatsi n’ ubusabane bigamije amahoro IRDP mu mwaka wa 2016  bwagaragaje ko iki kibazo cy’ amakimbirane mu miryango giteye inkeke .

Umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi Kayijamahe Athanase avuga ko amakimbirane  hagati y’ ababyeyi ariyo ahatse ayandi yose kuko akenshi ariyo abyara  avugwa mu bana .Agira ati “iyo abana babona  ababyeyi batabanye neza  nabo barakimbirana  hagati yabo “.Bimwe mu byagaragajwe nk’ inkomoko y’ amakimbirane  mu miryango ni ukutaganira kw’abashakanye , kutabona ibyo umuntu yari yiteze  mu rushako , ubukene, ihohoterwa rishigniye ku gitsina , kutumvikana ku micungire y’ubutaka , inda zitateguwe ku bana  b’ abakobwa , uburangare bwa bamwe mu babyeyi , itonesha mu gutanga umunani n’ ibindi .

Ubu  bushakashatsi kandi bwagaragaje aya makimbirane agira ingaruka  zikomeye zirimo  za gatanya z’ abashakanye , gukomeretsanya  ndetse rimwe na rimwe biganisha ku mfu za bamwe mu bashakanye cyangwa hagati y’ababyeyi n’ abana , kwiyahura  kwa bamwe mu bagize umuryango , abana bata imiryango bakajya  mu mihanda  ndetse n’abajya mu kazi imburagihe n’ ibindi .

Kimwe n’ umufasha w’ umukuru w’ igihugu , Ubu bushakshatsi bwagaragaje ko inzego zitandukanye zirimo umugoroba w’ ababyeyi n’ Inshuti z’ umuryango  zikwiye guhabwa ingufu kuburyo zaba umwanya mwiza wo gukemuriramo amakimbirane  yo mu miryango kandi abagabo n’abagore bagakangurirwa kuzitabira..Madame Jeanette Kagame we akaba asanga n’ inzego z’ amadini n’ amatorero  zikwiye gufata iya mbere  mu kwigisha abanyarwanda uburyo bwo kwirinda amakimbirane mu miryango  .

UMUHIRE Valentin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *