Ibihano by’ abasambanya abana byarakajijwe

 

Mu bihano bigaragara mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda cyasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 27/09/2018, harimo ibyakajijwe mu buryo bukomeye  birimo  n’ ibyo guhana uwasambanyije umwana.
Minisitiri w’ Ubutabera Johnston Busingye  avuga ko  gukaza ibihano  by’uwasambanije umwana  ari ngombwa kuko  bene ibi byaha biri mubihangayikishije igihugu.

 


Busingye Johnston /Minisitiri w’ Ubutabera (photo archives)

Ingingo ya 133 y’ igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda  ivuga ko “umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: gushyira igitsina mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.”Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.Naho iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, “igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iri tegeko rikomeza rivuga ko yo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa.
Icyakora, iyo umwana ufite imyaka 14 ariko utarageza ku myaka 18 asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine, ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.
Bamwe mu baturage baganiriye na Valuenews.info bavuga ko itegeko rikwiye no gukaza ibihano ku bantu bahishira abasambanya abana .Musonera wo mu murenge wa Rwezamenyo agira atini byiza ko ibihano by’ abasambanya abana byakajijwe ariko ikibazo ni ukubabona .Kenshi usanga ababyeyi bahishira bene ibi byaha kuko usanga rimwe na rimwe bikunze gukorwa n’ abantu ba hafi mu muryango.” Musonera yongeraho ko Leta ikwiye no gukaza ibihano kuri bene aba bahishira ibyaha byo gusambanya abana kuko ari kimwe mu bizatuma iyi ngeso icika .

UMUHIRE Valentin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *