Hakenewe ingufu n’ubumenyi bidasanzwe mu kurwanya ibyaha by’ inzaduka

 

Kurwanya ibyaha by’inzaduka ni kimwe mu biri kwibandwaho mu biganiro bitangirwa hirya no hino mu gihugu muri iki cyumweru cyahariwe Ubutabera .Bene ibi byaha ngo byiganjemo ubujura  bukoreshejwe ikoranabuhanga , ubucuruzi bw’ abantu,icuruzwa n’ ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ,ruswa  n’ ibindi byaha bimunga ubukungu bw’ igihugu.Minisiteri y’ ubutabera  n’ izindi nzego ziyishamikiyeho bavuga koi bi byaha bigoye kubikurikirana mu gihe ababikorerwa aribo baturage batabigizemo uruhare rugaragara.

Pr.Sam Rugege/Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga (ifoto/Ububiko)

Muri iki cyumweru cyahariwe ibikorwa by’ubutabera, abaturage barakangurirwa kurushaho kugira ubushishozi hagamijwe gukumira ibyaha by’inzaduka birimo ubujura bwifashishije ikoranabuhanga bukomeza kwigaragaza.

Ikibazo cy’uburiganya n’ubutekamutwe, ni bimwe mu byo abakira bakanohereza amafaranga binyuze muri ‘mobile money’ bavuga ko bahura nabyo cyane muri ibi bihe , aha hakaniyongeraho n’ibindi byaha bikoranwa ubuhanga buhanitse kuburyo kubitahura bisaba ubufatanye bw’inzego zose  hatirangagijwe n’ uruhare rw’ abaturage.

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ivugururwa ry΄amategeko, Havugiyaremye Aimable, avuga ko  kurwanya ibyaha bitashoboka igihe bikozwe n’inzego zibishinzwe gusa. “Kurwanya no gukumira ibyaha ni umurimo wacu wa buri munsi, ariko kandi inzego zibishinzwe ntizihagije hatarimo n΄abagenerwabikorwa, kuko iyo bumvise neza ububi bw΄ibyaha, uburyo bwo kubikumira no kubirwanya, ndetse n‘uko batanga amakuru aho babibonye, bitworohereza akazi. Niyo mpamvu y’ibi biganiro tugenda dutanga hirya no hino mu gihugu kugira ngo barusheho gusobanukirwa neza ubutabera.”

Ubwo abakora mu nzego zifite aho zihuriye n’ ubutabera bahuriraga mu mwiherero mu mwaka ushize mu karere ka Rubavu ,Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga Prof Sam Rugege yagarutse cyane kuri ibi byaha .

Prof Rugege avuga ko bene ibi byaha byiganjemo icuruzwa n’ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu ,iyezandonke , iterabwoba n’ ibindi .

Prof Rugege avuga ko  ibi byaha bihuriye ku kuba ababyishoramo bagerageza kubikorana ubuhanga buhanitse n’amayeri kugira ngo bagere ku mugambi wabo badafashwe ngo bahanwe kandi ko kubirwanya mu buryo burambye bisaba byinshi no kubyitondera.Ati “Biradusaba gushyira ingufu n’ubuhanga mu kugenza ibyo byaha, bigakumirwa mu gihe bishoboka, byaba byakozwe bigatahurwa hakiri kare, ababikoze na bo bagafatwa, hagashakwa n’ibimenyetso bifatika byo kubashinja ndetse icyaha cyabahama bagahanwa by’intangarugero.”

Prof. Rugege akomeza  avuga ko gukumira ibi byaha no kubitahura bisaba gukoresha uburyo budasanzwe n’inzego z’ubugenzacyaha zikagira ubumenyi bwihariye ku rwego rwo hejuru.Ati “Birababaje ko umunyabyaha afatwa, akagezwa imbere y’inkiko, akazarekurwa biturutse ku ibura ry’ibimenyetso bifatika, ariko mu by’ukuri icyaha yaragikoze. Dukeneye amikoro ahagije mu bumenyi n’ikoranabuhanga kugira ngo turusheho kunoza imikorere mu ishakishwa ry’ibimenyetso n’itangwa ryabyo, hakoreshwa cyane cyane ibishingiye ku bipimo by’abahanga.”

Umunyamabanga mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Col. Jeannot Ruhunga avuga ko bene ibi byaha birimo kwiyongera bityo  hakaba hakenewe kongera ubumenyi no kugira ubushobozi.Agira ati “nk’ubu hari  ibirego turimo gukurikirana muri BK,na GT  Bank aho abajura binjiye kuri Konti y’umuntu bakuraho amafaranga; icyo ni igice kimwe cy’ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ariko hari nibindi byeze cyane bigendanye n’ubwambuzi bushukana ubutekamutwe nanone biciye ku ikoranabuhanga. ubu icyo turimo gukora ni ukubaka ubushobozi kugira ngo tube imbere turushe abatekamutwe ubushobozi.”

Jeanot Ruhunga /Umuyobozi wa RIB (ifoto/ububiko)

Uretse ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, Minisitiri w’ ubutabera Johnston Busingye asaba  inzego za Leta n’iz’abikorera ndetse n’imiryango y’abafatanyabikorwa gushyira hamwe bagamije kugabanya ibyaha n’amakimbirane muri rusange

Mu byaha by’inzaduka hagaragaramo n’ubucuruzi bw’abantu aho umwaka ushize hagaragaye ibirego 49 by’abagore n’abakobwa boherejwe mu bihugu nka Arabia Saudite, Kuwait, Afurika y’epfo, Uganda n’ahandi. Gusa ngo abagera kuri 20 baragaruwe.

UMUHIRE Valentin

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *