LAF yavunnye amaguru abakeneye ubufasha mu by’amategeko

 

Ihuriro ry’ imiryango itanga ubufasha mu by’ amategeko (Legal Aid Forum ) rimaze gushyiraho uburyo  bushya bwo gufasha abaturage  bakeneye ubufasha mu by’ amategeko  hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefoni.Ibi ngo ni mu rwego rwo kugabanya imvune abaturage bahuraga nazo bakubita amaguru bajya gushaka ubufasha bunyuranye  mu by’ amategeko hirya no hino mu gihugu.

Andrews KANANGA ,umuyobozi nshingwabikorwa wa LAF (photo archives/igihe)

Ubu buryo bushya bumaze igihe  gito butangiye bufasha umuturage  mu kumugira inama mu by’ amategeko, kumufahsa gushyira ku murongo  ikirego cyawe  ndetse byaba na ngombwa bakamubonera umwunganira mu mategeko kandi byose bigakorwa nta kiguzi umuturage atanze .

Kuri ubu LAF yashyizeho umurongo wa telefone utishyurwa umuturage ahamagaraho ari wo 845 agahabwa amakuru ku mategeko atandukanye mu buryo bw’ijwi, mu butumwa bwanditse cyangwa akavugana n’umunyamategeko hagamijwe kumworohereza. Ibambe Jean Paul, umunyamategeko akaba n’ umukozi wa  LAF asobanura uburyo ubu buryo bukoreshwa “Ukeneye ubufasha mu by’ amategeko ashobora kubuhabwa bitabaye ngombwa ko ava iwe mu rugo , apfa kuba akoresha telefoni.Wandika *845# ugakanda aho bahamagarira (YES)ugakurikiza amabwiriza .Icyo gihe ubona amakuru ku mategeko  mu buryo bw’ ubutumwa bwanditse “Ibambe akomeza avuga ko ushobora no guhamagara 845 ku murongo wa MTN bityo ukabona ayo makuru mu buryo bw’ ijwi .

Uretse aya makuru ku mategeko Me Ibambe avuga ko ushobora no kuvugana n’ umunyamategeko iyo ubyifuje .Agira ati “icyo gihe nabwo telefoni yawe ikwereka aho ukanda nomero yawe ikaza muri system yacu ababishinzwe bakagushakira uwo muvugana kandi akaba ari we ukwihamagarira .”Ngo ibyo byose bikorwa nta kiguzi umuturage atanze , yewe ngo niyo bibaye ngombwa baguha ukunganira mu mategeko ku buntu .

Babyitezeho gukemura ikibazo cy’imvune abaturage bagira bashaka ababunganira

Umuyobozi nshingwabikorwa wa LAF Andrews Kananga avuga ko ubu buryo bwo gufasha abaturage bwatekerejweho nyuma yo gukora ubushakashatsi bagsanga abaturage bakora ingendo zivunanye bashakisha ubufasha mu by’ amategeko .Agira ati “mu bushakashatsi twakoze twasanze  27% by’ababajiwe bakora urugendo ruri hagati y’iminota 30 n’isaha bajya gushaka ubufasha mu by’amategeko, 16%, bakora ururi hagati y’isaha n’amasaha atatu naho 3% bagakora urwo kuva ku masaha atatu kugera kuri atanu.”

Andrews Kananga yongeraho ko kenshi usanga abaturage bakora izo ngendo banashakisha amakuru yoroshye kubonwa  nko kwandikisha ubutaka, abana bavutse no kurangiza imanza.

Kananga avuga ko bene ayo makuru  bazajya bayabona kuri telefoni zabo noneho uwumva agikeneye ubundi busobanuro, hari uburyo kuri telefoni buzajya bumwereka nimero azajya ahamagaraho yo mu ihuriro ry’abatanga ubufasha mu by’amategeko, ku buryo bazajya bamuha amakuru yimbitse .Agira ati  “Turagira ngo amakuru yoroshye ajyanye n’ibibazo bimwe na bimwe abaturage baba bafite bazajye bayabonera kuri telefoni, hanyuma niba ikibazo gikomeye babone kugana abafasha mu by’amategeko ariko bataje kubaza ikibazo ngo ikirego iki n’iki gitangirira hehe.”

Aha atanga ingero za bamwe mu baturage baturuka mu Ntara hirya no hino bakaza i Kigali gushakisha amakuru nyamara bagombye kuyabonera kuri telefoni bitabasabye gukora ingendo ndende .Ati “Hari abatuganaga batubaza ngo iyo umuntu ashatse kuregera ikirego kitarengeje miliyoni eshanu ahera mu ruhe rukiko, bikamuvana i Rusizi akaza i Kigali, kandi ayo ari amakuru ashobora kubona ari i Rusizi akoresheje telefoni ye.”

Uretse aya makuru ngo hari n’ amategeko menshi  azashyirwa kuri telefoni ngendanwa mu buryo bworoshye hanyuma abaturage bakajya bayabona bitabagoye .Hakoreshejwe uburyo bw’amajwi, umuturage azajya ahamagara kuri 845 yumvirize umuntu, urugero amubwire ati ‘niba ushaka kumenya ibijyanye n’ubutaka kanda 1, niba ushaka kumenya ibijyanye n’ihohoterwa kandi 2, abwirwe iby’ingenzi byerekeye aya mategeko.

UMUHIRE Valentin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *