Mageragere :Imfungwa zisaga 1000 zirasaba kwihutisha imanza ziregwamo

 

Imfungwa zisaga 1000 zo muri gereza ya Nyarugenge iri mu murenge wa  Mageragere,Umujyi wa Kigali ziravuga ko  zifunzwe igihe kirekire ugereranije n’ iminsi 30 bakatiwe n’inkiko yo gufungwa by’ agateganyo none bamwe bakaba bamazemo amezi asaga atandatu kugeza ku mwaka  bataraburana .

 

Bamwe mu bafungiwe i Mageragere bagaragaza ibibazo byabo (photo/igihe.com)

Muri iki cyumweru cyahariwe ubutabera , izi mfungwa zatangarije Minisitiri w’ Ubutabera Johnston Busingye ko bamwe muri bo inkiko zategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo ariko nyamara ngo ntibyubahirizwa .

Umugororwa uhagarariye abandi bagororwa muri  Gereza ya Nyarugenge Mudadari Pierre Celestin  nawe yemera ko gihari .Ati”Nibyo koko hari abantu benshi baza bazanywe na RIB bakatiwe igifungo  cy’iminsi 30 y’agateganyo, icyo gihe umuntu aba yitwa imfungwa araza agategereza igihe azabona itariki yo kuburana ariko ikigaragara n’uko hari abantu dufite bakabakaba 1000 bamara amezi arenga atandatu cyangwa umwaka bataraburana ”Mudadari akomeza avuga ko muri iyi gereza banafitemo  abarengeje umwaka n’igice hafi imyaka ibiri  batarahamagarwa kujya kuburana mu nkiko.Yungamo ati “ iyo dukurikiranye iki kibazo cy’imfungwa zitinda muri gereza zitegereje kuburanishwa  badusubiza ko akenshi biterwa n’ imanza  nyinshi zigaragara mu nkiko .”

Zimwe mu mfungwa zagaragarije minisitiri w’Ubutabera ko gufungwa iminsi irenze iyagenwe n’ inkiko bibagiraho ingaruka zirimo no kuburana igihe cyararenze .

Minisitiri Busingye yafashe umwanya wo kumva bamwe mu bafunzwe (photo/igihe.com)

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye avuga ko iki ari ikibazo cyumvikana , gusa ngo igisubizo cyacyo ntiyapfa kugitanga ubwe wenyine  ashingiye ku mikorere y’Ubutabera bw’ u Rwanda .Agira ati “murabizi uko ubutabera bukora ntabwo nahagarara imbere yanyu ngo mbabwire ngo ibyo mwasabye byose ndabibahaye, ntabyo mfite ntabwo biri mu kabati kanjye hano, biri mu mategeko biri mu nama zinyuranye biri mu bandi bantu biri mu zindi nzego. Icyo nabasezeranya ni ukubisuzuma nkabikorera ubuvugizi bwa ngombwa bwose.”

Ngo biterwa n’ uburemere bw’ icyaha

Umunyamategeko Ibambe Jean Paul ukorera umuryango utanga ubufasha  mu by’amategeko LAF (Legal Aid Forum ) avuga ko kuba hari abafungwa iminsi irenze mirongo itatu  biterwa n’uburememre bw’ icyaha bakoze .Agira ati”Hari igihe ubushinjacyaha buba bubona ko ibimenyetso bitaraboneka  neza  bityo bugasaba ko icyo gifungo cyongerwa bitewe n’ icyaha ukurikiranywe yakoze .”Ibambe yongeraho ko itegeko ryerekeye imiburanishirize y’ imanza  nshinjabyaha  riha uburenganzira ubushinjacyaha bwo gusaba ko icyo gifungo cyakongerwa  cyane cyane ngo kubirebana n’ ibyaha bikomeye birimo  n’ ibyaha by’ ubugome .

Gereza ya Nyarugenge kuri ubu ifungiyemo abagororwa 9 453, barimo abagore 1512 n’abagabo 7041. Muri aba , abafungiye icyaha cya jenoside  ni  1 863.Harimo kandi n’abana bakibana na ba nyina 98 ndetse n’abanyamahanga 122.

UMUHIRE Valentin

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *