Gahunda y’icyumweru cy’icyunamo yaravuguruwe

 

Icyumweru cy’icyunamo  muri gahunda yo kwibuka ku nshuro y 25 Jenoside yakorewe abatutsi kizatangira taliki ya 07 kigeze tariki ya 13 Mata 2019.Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG ivuga ko  gahunda isanzwe ikurikizwa muri iki gihe yavuguruwe mu rwego rwo kurushaho kunoza uburyo bwo gutanga ubutumwa mu nzego zinyuranye z’abatuye u Rwanda .

Dore uko gahunda iteye  umunsi ku wundi mu cyumweru cy’icyunamo:

-Taliki ya 07 Mata 2019:Gutangiza icyumweru cy’icyunamo .CNLG ivuga ko bizakorerwa mu Mujyi wa Kigali ku rwego rw’ igihugu ariko kandi nk’uko bisanzwe bikazanabera mu midugudu yose igize igihugu.By’umwihariko ku rwego rw’ uturere , umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG avuga ko buri karere kazatoranya umudugudu umwe icyunamo kizatangirizwamo ku rwego rw’ akarere, uwo mudugudu ukazatoranywa hitawe ku bintu bibiri by’ingenzi :Ahantu hakorewe ubwicanyi bw’indengakamere muri ako karere cyangwa se ahantu  habereye ibikorwa by’ ubutwari bugaragaza uburyo abatutsi babashije kwirwanaho no guhangana n’abicanyi mu gihe cya Jenoside .

Taliki ya 08Mata kugeza taliki ya 12 Mata 2019 :Inzego zose zisabwa kuzakora ibikorwa byo kwibuka muri icyo gihe .

-Taliki ya 09 Mata 2019:ni umunsi wahariwe kuzirikana k’uruhare rw’ Itangazamakuru muri Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 ndetse n’ Uruhare itangazamakuru ry’ iki gihe rifite mu kubaka u Rwanda rushya .

-Tariki ya  10 Mata 2019:Mu midugudu yose y’ igihugu hazatangwa ikiganiro cya kabiri  gikurikira icyatanzwe ku ya 07 Mata ubwo hatangizwaga icyumweru cy’ icyunamo.Abanyarwanda babifitiye umwanya  kandi babishoboye  barakangurirwa kuzitabira icyo kiganiro ariko kandi Komisiyo y’ Iigihugu yo kurwanya Jenoside ikibutsa ko gufunga ibikorwa bitunga abantu mu buzima bwa buri munsi bitemewe , ariko nanone nta bikorwa byose birebana no kwidagadura nabyo ntibyemewe .

-Taliki ya 11 Mata 2019:Ni umunsi wahariwe kuzirikana uruhare rw’umuryango mpuzamahanga muri Jenoside yakorewe abatutsi.Aha abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda , abayobozi n’abakozi b’ imiryango mpuzamahanga  bakazagira umunsi wabo wo kwibuka no kuganira kuri Jenoside yakorewe abatutsi.Kuri iyi tariki kandi abagize imiryango mpuzamahanga bakazanifatanya n’abanyarwanda mu kwibuka abatutsi biciwe muri ETO Kicukiro ubwo bari bamaze gutereranwa n’ ingabo z’ umuryango w’abibumbye zari mu Rwanda muri icyo gihe (MINUAR)

-Taliki ya 12 Mata 2019: Ni umunsi wahariwe abavuga rikijyana (opinion leaders) barimo abanyamadini , abayobozi b’ amashyirahamwe n’ amakoperative  n’abandi bari muri urwo rwego kugira ngo bagire umwanya wo gutekereza no kuganira ku mateka ya Jenoside  no gufata ingamba zo gukomeza kurwanya  ingengabitekerezo yayo.

-Taliki ya 13 Mata 2019 :Hazasozwa icyumweru cy’ icyunamo ku rwego rw’ igihugu bikazakorerwa ku musozi wa Rebero mu Mujyi wa Kigali hibukwa abanyapolitiki bazize ibitekerezo byabo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.Iki gikorwa kandi cyo gusoza icyunamo kikazakorerwa ku rwego rw’akarere ahazatangirwa ibiganiro k’ uruhare rw’ abanyapolitiki muri jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’uruhare politiki nziza yagira mu kubaka u Rwanda .

Komisiyo y’ igihugu yo kurwanya Jenoside ivuga ko kandi mu minsi ijana yo kwibuka  ni ukuvuga kugeza taliki ya 03 Nyakanga 2019 kwibuka bizakorerwa  ahantu hose hiciwe abantu  nko mu nsengero n’ahandi .Bitewe nuko icyumweru cy’ icyunamo kizaba abanyeshuri bari mu biruhuko kwibuka ku bigo by’amashuri byo bizakorwa abanyeshuri basubiye ku mashuri yabo mu gihembwe cya kabiri .

Ubwanditsi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *