Kuva tariki ya 07 kugeza tariki ya 13 Mata 2019, isi yose izibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ 1994.Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ Igihugu yo kurwanya Jenoside Bizimana Jean Damascene avuga ko imyumvire y’ abanyarwanda ku birebana n’ ibikorwa byo kwibuka yazamutse k’uburyo ubu bitakiri ngombwa ko hari abantu bahatirwa kwitabira ibiganiro bitangwa mu cyumweru cy’icyunamo
Dr Bizimana Jean Damascene/ES CNLG
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku wa gatanu tariki ya 22 Werurwe 2019 Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko kuri iyi nshuro abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe abatutsi ,hari ibyemezo bishya byafashwe bijyanye na gahunda yo kwibuka.
Muri byo harimo ko mu gihe cy’icyumweru cy’ icyunamo imirimo cyangwa ibikorwa bitunga abantu mu mibereho yabo ya buri munsi bitazongera guhagarikwa nkuko byajyaga bikorwa mu myaka yashize .Bizimana yagize ati “ibyemezo byo gufunga ibikorwa bitunga abantu mu mibereho yabo ya buri munsi ntibizongera kubaho.nyuma y’ imyaka 25 nta mpamvu yo gukoresha agahato cyangwa ingufu ngo abantu bitabire ibiganiro,imyumvire y’ abantu imaze gukura bityo ababishoboye kandi babifitiye umwanya nibo bazajya babyitabira”
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG yabwiye abanyamakuru ko iki ari icyemezo cyafashwe n’ inzego zitandukanye zifite aho zihurira no gutegura igikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi nyuma yo kubiganiraho inshuro nyinshi .Avuga kandi ko iki cyemezo ntaho gihuriye n’abavuga ko abapfobya Jenoside bashobora kucyuririraho bakakigira urwitwazo ;ati “si ugupfobya Jenoside kuko abayipfobya cyangwa ababigambiriye niyo wabigisha imyaka ingahe ntibapfa guhinduka”
Zimwe mu mpamvu zagendeweho mu ifatwa ry’ iki cyemezo harimo nuko ubushakashatsi bwagaragaje ko ibyaha bifitanye isano n’ ingengabitekerezo ya Jenoside byagabanutse ku kigereranyo cya 87.3% ibyo bikaba bigaragaza aho imyumvire y’ abanyarwanda igeze ku birebana n’ ibikorwa byo kwibuka .
Uretse n’ ibyo kandi Umunyamabanga nshingwbaikorwa wa CNLG avuga ko n’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bikorwa ; byinshi muri byo bigaragara nk’ibyaha bito kanshi bishingiye ku magambo gusa.Bityo rero ngo “nta mpamvu nimwe yo gushyiraho abantu agahato”
Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 ibiganiro bizatangwa mu cyumweru cy’icyunamo nabyo byaragabanijwe .Ku rwego rw’ imidugudu ,aho kuba buri munsi mu gihe cy’ icyumweru nkuko byari bisanzwe , hazatangwa ibiganiro bibiri gusa .Icya mbere kizatangwa tariki ya 07 Mata umunsi ny’irizina w’itangizwa ry’ icyunamo ,ikindi cya kabiri gitangwe tariki ya 10 Mata mu masaha y’ igicamunsi .
Nubwo abantu bazakomeza imirimo yabo mu gihe cy’icyumweru cy’icyunamo no mu gihe cy’ ibiganiro ,Komisiyo y’ igihugu yo kurwanya Jenoside ivuga ko ibikorwa byose birebana n’ imyidagaduro bigomba guhagarikwa nkuko biteganywa mu ngingo ya 9 y’ itegeko rigenga ibikorwa byo kwibuka .Utubari n’ahandi hagaragara ibikorwa by’imyidagaduro byasabwe kuzabihagarika ariko kandi ngo ntibivuze ko utubari n’amahoteli bitagomba gukora nyuma na mbere y’ amasaha yagenewe ibiganiro.Umuyobozi wa CNLG akaba ashishikariza abakoresha guha umwanya abakozi bamwe bakitabira ibiganiro mu gihe abandi baba basigaye mu kazi.
UMUHIRE Valentin