Urubyiruko rwitaweho mu bikorwa byo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 25

 

Hashize imyaka 25 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi .Ibi bishatse kuvuga ko umwana wavutse ubwo iyi Jenoside yabaga afite imyaka 25 naho umukuru mu rubyiruko akaba afite imyaka 30; bivuze ko Jenoside yabaye afite imyaka itanu.Komisiyo y’ igihugu yo kurwanya Jenoside ivuga ko aya ari amateka akomeye Uru rubyiruko rukeneye kumenya  mu rwego rwo gutegura  no guharanira u Rwanda ruzira amacakubiri yabaye intwaro yatumye abatutsi basaga miliyoni bicwa mu gihe cy’iminsi ijana gusa.

Bamwe mu rubyiruko bari mu gikorwa cyo kwibuka

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru tariki ya 22 Werurwe 2019, umunyamabanga nshingwabikorwa wo kurwanya Jenoside Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko gahund ayo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nu nshuro ya 25 izibanda cyane cyane k’ urubyiruko, dore ko abasaga 70% bafite imyaka iri munsi ya 30.Umunyamabanga mukuru wa CNLG ati”Bagomba kugira umwanya wihariye muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 25”

Kuva mu kwezi kwa Mutarama 2019 urubyiruko rusaga ibihumbi bibiri na Magana atanu (2500) ruturutse muri za Kaminuza n’ amashuri makuru  ngo rwahawe ibiganiro byihariye ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse banasura inzibutso za Jenoside ,urwa Gisozi ndetse n’urwo ku Nteko ishinga amategeko mu rwego rwo kubasobanurira k’ uburyo bwimbitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza ya UTB basuye urwibutso ku Nteko ishinga amategeko (photo amateur)

Si ibyo gusa kandi kuko nk’uko bisobanurwa n’Umunyamabanga nshingwbaikorwa wa Komisiyo y’ Igihugu yo kurwanya Jenoside ngo uru rubyiruko rwanafashijwe gusura  ahatujwe abakecuru n’abasaza bagizwe incike na Jenoside  aho bagiye batuzwa hirya no hino mu gihugu mu turere twa Bugesera, Nyanza na Huye .Dr Bizimana ati”ni ngombwa ko urubyiruko rusura aba bakecuru n’abasaza bagizwe incike na Jenoside kuko basigaye iheruheru nta muntu n’ umwe wo mu muryango wabo warokotse.Abato muri bo ubu bafite imyaka 70 , bafite byinshi rero byo kubwira uru rubyiruko kandi narwo rufite byinshi rwakwigira ku buhamya bw’ aba basaza n’ abakecuru.”

Muri iki gihe cyo kwibuka kandi ngo urubyiruko ruzanafashwa gusura imidugudu yatujwemo abamugariye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside , gusa byo  bikazakorwa mu kwezi kwa gatanu (Gicurasi).CNLG ivuga ko ubuhamya bw’ abamugariye k’ urugamba  bukubiyemo amasomo menshi urubyiruko rukwiye kwiga cyane cyane kwitangira igihugu kugeza n’ ubwo  ushobora kuhasiga ubuzima bwawe.

Urubyiruko kandi , muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 25 runateganirijwe umwiherero wihariye mu rwego rwo kubasobanurira amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’ uburyo igihugu cyabashije kwiyubaka kugeza magingo aya .Ni umwiherero utaganijwe tariki tariki eshatu Mata 2019 ukazabera I Kabuga mu karere ka Gasabo.Uyu mwiherero ukazafasha uru rubyiruko kuzitabira inama mpuzamahanga  kuri Jenoside izabera I Kigali kuva tariki ya04 kugeza tariki ya 05 Mata uyu mwaka .

UMUHIRE Valentin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *