Ikibazo cy’inda z’imburagihe ni kimwe mu bibazo byugarije urubyiruko mu Rwanda .Kugeza ubu imibare igaragazwa n’ ubushakashatsi yerekana ko kuva mu mwaka wa 2017 abasaga ibihumbi 16 buri mwaka batwita bari munsi y’imyaka y’ubukure .Bamwe mu rubyiruko rw’ abakobwa ndetse n’ababakurikiranira hafi bashyira mu majwi kuba nta bumenyi buhagije urubyiruko ruhabwa ku birebana n’ ubuzima bw’ imyororokere.
Mu nama iheruka ya 2018 ya Youth Connekt Ubuyobozi bwa Imbuto Foundation bwagaragaje ko nyuma yo kuganira n’abantu mu nzego zitandukanye bwahakuye isomo ko mu gukemura iki kibazo cy’ abangavu baterwa inda z’imburagihe byagakwiye ko kivugwaho uko kiri nta kukinyura k’uruhande .
Imwe mu mpamvu –muzi yagaragajwe nk’itera iki kibazo harimo no kutabona amakuru ahagije ku birebana n’ubuzima bw’imyororokere .
Umuyobozi w’urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire Madame Rwabuhihi Rose avuga ko ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina abantu basa n’ababigize nk’icyizira ku buryo bigoye kubiganiraho mu buryo bweruye .Agira ati “ iki nicyo gihe cyo kubwira abana ko bakwiye gufata ibyemezo byerekeye ubuzima bwabo .”
Umuyobozi w’ Ishami ry’ umuryango w’abibumbye ryita ku baturage (UNFPA ) mu Rwanda Mark Bryan Schnreiner avuga ko urubyiruko rufite ubuzima bwiza bityo ruramutse ruhawe ubushobozi rwahindura isi .Ati “Dukeneye kwita ku rubyiruko rwacu turuha amakuru ajyanye n’imyororokere, tukanarwanya inda zitateguwe. Iyo umwangavu atwaye inda, amahirwe ye yo kugera ku ntego ze aragabanuka.”
Ikibazo kiri mu babyeyi n’abayobozi
Bamwe mu banyarwanda baganiriye na Valuenews.info bavuga ko kuganira ku mibonano mpuzabitsina bisa n’ibyabaye ikizira mu banyarwanda .Umwe muri bo ati ‘ abantu bareka kuvuga ibintu uko biri bagatwarwa n’ ubwoba n’amarangamutima by’ababareba cyangwa babumva baganiriza urubyiruko.”Yongeraho ko imvugo za politiki z’abayobozi bamwe na bamwe zikwiye kugabanuka ahubwo abantu bagaha umwanya munini kuganira n’urubyiruko ku bibazo bibugarije .”Niba umwana w’ umukobwa ajya mu mihango ariko akaba atazi ibyamubayeho , umubyeyi ntabashe kumusobanurira uko abyitwaramo igihe yageze mu mihango , uragira ngo ayo makuru azayakure he”?
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko kubwiza ukuri mu mvugo iboneye kandi yumvikana abana b’ abakobwa n’ abahungu bageze mu gihe cyo gutera no guterwa inda ari kimwe mu bikwiye gushyirwamo ingufu kugira ngo umwana akure azi icyo agomba kwirinda n’uburyo yakirinda igihe bimushyikiye .
Hari ingero zimwe na zimwe atanga ziba ku bangavu n’abahungu b’ingimbi ariko ugasanga kubibabwira mu mvugo nyayo bigora abantu bakuru .Ati “niba umwana w’ umwangavu n’ ingimbi ageze mu gihe cyo gushyukwa kuki batigishwa uburyo barwanya uwo mushyukwe ?Ese igihe byanze ko aba bana barwanya uwo mushyukwe , kuki batigishwa uburyo bakwitwara mu bihe nk’ibyo birimo kuba bakwisanga mu mibonano mpuzabitsina ariko nibura bagakoresha agakingirizo ?
Agira inama abashinzwe kwigisha abandi ko bakwiye gutinyuka bagashira ubwoba bakavuga ibintu uko biri bashize amanga kuko ari byo bishobora gufasha urubyiruko kwirinda ibyo bishuko cyangwa kumenya uko bitwara igihe byabarenze .
Undi mubyeyi waganiriye na Valuenews.info we agira ati “muri Afurika nta mukobwa witwaza agakingirizo ,ahandi mu bihugu byateye imbere abagore n’abakobwa bigishwa ko agakingirizo aribo kareba kuko ingaruka nyinshi nibo zibaho igihe katakoreshejwe .”
Akomeza yibaza impamvu ki mu masakoshe y’abagore n’abakobwa habamo indorerwamo hatabamo n’agakingirizo kandi abantu bakabimenyera ko nta gikuba cyacitse, ntibumve ko waciye inka amabere.
Hari n’ababona ko muri iki gihe itangazamakuru n’ikoranabuhanga byafashe indi ntera mu kwamamaza ubusambanyi cyangwa gukangurira abantu gukora ubusambanyi bitewe n’ uko amakuru akwirakwizwa mu buryo bworoshye kubera imbuga nkoranyambaga .Aha bakavuga ko bikwiye kugira amabwiriza abigenga mu rwego rwo kurinda urubyiruko.
UMUHIRE Valentin