Intara y’ Iburasirazuba ku mwanya wa mbere mu bibazo byugarije umuryango –CRC2018

 

Ubushakashatsi  bukorwa buri mwaka n’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe imiyoborere RGB (Rwanda Governance Board) buragaragaza ko Intara y’ Iburasirazuba  ariyo iza ku mwanya wa mbere  mu bafite ibibazo byugarije Umuryango.

Ubu bushakashatsi buzwi ku izina rya Citizen Report Card  cg se ishusho  y’ uko abaturage  babona imiyoborere  n’ imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye  ubuheruka mu mwaka ushize wa 2018  byagaragaje ko mu muryango nyarwanda hakiri ibibazo byugarije umuryango  ndetse n’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina .

Ubu bushakashatsi  bureba ku ngingo zitandukanye   hashingiwe ku nkingi eshatu za guverinoma  arizo Ubukungu, imibereho myiza ndetse n’ imiyoborere n’ Ubutabera .

Ikinyamakuru Valuenews .info cyibanze ku bibazo bivugwa  mu miryango n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina .Kuri iyi ngingo ubu bushakashatsi bwibanze ku kureba uburyo abana b’abakobwa batwara inda zitateganijwe , guharika no gucana inyuma ku bashakanye ,amakimbirane  yo mu miryango , gutandukana kw’ abashakanye ,ikibazo cy’abana b’inzererezi , ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge , gukoresha abana  imirimo ivunanye , ubwicanyi mu miryango  no guha akato abafite ubumuga  mu miryango .

Ku birebana n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina , mu mwaka wa 2018 RGB yibanze  ku bibazo birimo guhoza ku nkeke no gutotezwa , gukubita no gukomeretsa , ihohoterwa rishingiye ku mutungo  no gukoresha imibonano mpuzabitsina  uwo mwashakanye atabishaka  no gufata ku ngufu.

Mu burasirazuba ntibishimiye uko ibibazo byugarije umuryango bihagaze

Nkuko bigaragazwa  n’ubu  bushakashatsi , ababajijwe bagaragaje ko abishimiye uko umuryango nyarwanda uhagaze  bari ku mpuzandengo y’ igipimo cya 71,9%.Intara y’Iburasirazuba niyo ifite umubare munini w’abaturage  bugarijwe n’ ibibazo byo mu muryango  nkuko bigaragazwa na 68% by’ ababajijwe  , mu gihe Intara y’Amajyaruguru ariyo igaragaza abaturage bavuga ko hari ibibazo bike mu miryango .

Ubu bushakashatsi bwerekanye muri rusange ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikigaragara aho bavuga ko guhoza ku nkeke no gutoteza, gukubita no gukomeretsa ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku mutungo aribyo biza imbere y’ ibindi  mu bibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

UMUHIRE Valentin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *