Amajyaruguru: Abagabo 612 bakurikiranyweho gutera inda abangavu

 

Imibare itangazwa n’ ubuyobozi  bw’ Intara y’Amajyaruguru iragaragaza ko kuva mu mwaka wa 2016 kugeza mu mwaka wa 2018 muri iyi Ntara habarurwa abangavu 2094 batewe inda z’imburagihe .Magingo aya abagabo 612 nibo bakurikiranywe n’ inzego z’ ubutabera  ko bagize uruhare mu gutera inda aba bangavu , gusa ngo 163 gusa nibo bafunzwe .

Guverineri w’ Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV 

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’abayobozi mu nzego zitandukanye baturutse mu turere tugize iyi ntara  ku wa 26 Werurwe 2019 ,inama  yateguwe ku bufatanye n’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu Cladho; hagaragajwe ko iki kibazo cy’ abangavu  baterwa inda kigenda gifata indi ntera .

Ubushakashatsi bwakozwe na CLADHO  mu mwaka wa 2016-2017 bugakorerwa mu turere 10 bwagaragaje ko iki kibazo kiri ku rwego rwo hejuru  gusa kandi ngo kigatizwa umurindi  na bamwe mu bantu batagiha agaciro ahubwo bakagifata nk’ ikibazo gisanzwe.

Ubuyobozi bw’ Intara y’Amajyaruguru bugaragaza ko mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru ,mu karere ka  Rulindo kugera mu kwezi kwa  mbere 2019  abana 597 bari munsi y’imyaka 21 batewe inda,Mu karere ka Gicumbi mu mpera z’’umwaka ushize wa 2018 bari bafite abana batewe inda z’imburagihe  bageraga ku 1510, mu karere ka Burera, kuva muri 2016 kugeza ubu  abangavu bagera kuri 483 batewe inda.Naho mu karere ka Musanze abangavu batewe inda kuva 2017 bakabakaba 750.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru burasaba abarezi b’ibigo by’amashuri gufata iya mbere mu guhangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda z’imburagihe bari munsi y’imyaka 18, kuko byagaragaye ko aba bangavu bari muri iyi myaka, benshi baterwa inda bakiri mu mashuri.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney  avuga ko ababyeyi n’abarezi bakabaye bafata iya mbere mu guhangana n’iki kibazo bakurikiranira hafi imyitwarire y’abana bashobora kuba  bashorwa mu busambanyi.

Ati” iki kibazo cy’abana baterwa inda kigomba kuba ikibazo cy’umuryango nyarwanda turifuza ko umwana w’umunyeshuri watewe inda mbere na mbere umwarimu umwigisha agomba kuba azirikana ko umwana watewe inda mu ishuri yigishamo agomba kumenya amakuru ndetse no gukurikirana uko byagenze afatanyije n’ababyeyi b’umwana

Guverineri Gtabazi avuga ko  ibi byafasha umwana wahohotewe agaterwa inda  gukomeza ishuri.

Abangavu baterwa inda bakeneye ubutabera bwuzuye

Umuvugizi w’ihuriro ry’ imiryango itari iya Leta  mu Rwanda akaba n’umuyobozi wa CLADHO Sekanyange Jean Leonard asaba abayobozi mu nzego zitandukanye guhagurukira hamwe bagahangana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda z’imburagihe.Ati”turifuza ko habaho ubufatanye mu nzego zose kugira ngo twese dushyire hamwe bityo  dukumire icyaha kitaraba ndetse naho cyaba cyabaye ababikoze bahanwe.”

Sekanyange Jean Leonard /Umuyobozi wa CLADHO

Sekanyange avuga ko mu bushakashatsi bwakozwe na CLADHO harimo ibintu bimwe na bimwe bigenda bigaragaza ko abantu batabiha agaciro nkuko bikwiye ahubwo bakabifata nk’ibibazo bisanzwe .Ati “twe rero twumvaga ko dutumiye inzego za leta inzego z’uturere tugize intara y’amajyaruguru tukabiganiraho tukabereka ko icyaha cyo gusambanya abana ari icyaha kigira ingaruka ku buzima bw’abanyarwanda, gufata ingamba zo kugikumira ndetse n’ababikoze bagahanwa byakoroha “

Umuvugizi w’ Ihuriro ry’ imiryango itari iya Leta mu Rwanda akomeza avuga ko kugira ngo abana basambanyijwe bahabwe ubutabera bwuzuye ari uko bagomba kubanza bakamenyakana kandi bagafashwa mu buryo bwose bushoboka ku birebana no gutanga ikirego .

Kugeza ubu muri iyi ntara y’ Amajyaruguru  mu bagabo 612 bakurikiranyweho gutera inda abangavu 163 gusa nibo bafunzwe.Guverineri Gatabazi akaba asaba  ababyeyi n’ abarezi kuba inshuti z’abana  kugira ngo babashe kubisanzuraho  bajye babagirira icy’izere bababwire ibyababayeho.

HAGUMIMANA  Valens

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *