Gakenke :Barasaba ko ivugururwa ry’ibyiciro by’ubudehe ridahubukirwa

 

Abaturage bo mu murenge wa Janja , akarere ka gakenke mu Ntara y’ Amajyaruguru barasaba ko amavugurura agiye gukorwa  ku byiciro by’ ubudehe yakoranwa ubushishozi bityo  ntibazongere  kugwa mu mutego nk’uwo baguyemo mu myaka ishize .

Abaturage ba Janja baganira n’itangazamakuru 

Aba baturage bavuga ko ibyiciro by’ ubudehe byo mu myaka itatu ishize byabagizeho ingaruka, ariko cyane cyane bakavuga ko kenshi byaturutse ku makuru batanze  batazi icyo agamije .Uwitwa Karuyange Alexia agira ati”hari abantu benshi bagiye bashyirwa mu byiciro batabikwiriye.Kenshi nubwo bavuga ko ari abaturage babikora ngo  iyo bigeze mu nzego zo hejuru ibyakozwe n’abaturage biza bidahuje n’ ibyo abaturage bakoze mu midugudu.Karuyange ati” abayobozi baratubwira  ngo ni imashini yabikoze  bityo tukabura aho tubarizwa .”

Uwitwa Nizeyimana Cyprien nawe avuga ko hari amakosa yakozwe n’ubuyobozi mu kubashyira mu byiciro by’ ubudehe bityo kubivugurura bikaba bikwiye kwitonderwa abantu bagashishoza mu byo babaza abaturage .Agira ati “nkubu njye ndi umuturage uhingira amafaranga magana atanu ku munsi , ariko usanga baranshyize mu cyiciro cya gatatu mu gihe nyamara hari abarimu  bakorera umushahara bo bashyizwe mu cyiciro cya kabiri !”

Uyu muturage wo mu kagari ka Gakindo akomeza avuga ko ibyo byatewe n’uburyo abantu baje gusaba amakuru abaturage bababazaga .Agira ati “baraje barambaza ngo ndya kangahe ku munsi  nti iyo mvuye guca incuro ndaza umugore agateka igikoma cy’ umwana nanjye ngasomaho, naba nzanye udushyimbo agateka tukarya , nuko barandika  nshiduka baranshyize mu cyiciro cya gatatu 

Faidha MUTEBI atuye mu kagari ka Gakindo umurenge wa Janja nawe ntavuga rumwe n’uburyo abantu bashyizwe mu byiciro agasanga bikwiye  gukosorwa .Ati “icyatubabaje cyane  nuko abaturage bagiye babikora mu nteko y’ abaturage , nyuma bigiye gusohoka dusanga hafi ya twese baradushyize mu cyiciro cya gatatu bitwahje ko ngo hano haje VUP”Mutebi avuga ko nabashakaga kujurira bitabakundiraga ngo kuko igisubizo abayobozi babahaga ngo bababwiraga ko ari imashini yabikoze .Uyu muturage akomeza agira ati “…icyo dushaka nuko tutazongera kumva ngo twashyizwe mu byiciro na machine.Ese iyo mashini ntigira uyikoresha ?”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagari ka Gakindo mu murenge wa Janja  avuga ko abaturage ubwabo  nabo bagiye batanga amakuru nabi bikaza kubagira ho ingaruka .Agira ati”hari aho abashinzwe gukusanya amakuru babazaga umuturage yakumva ijambo umukene ati reka reka njye sindi umukene , ati njye nubwo ntakize cyane ariko ndishoboye .”Ibyo ngo byagiye bituma bamwe bisanga mu byiciro badashoboye biturutse ku makuru batanze .

Umuyobozi w’ Akagari ka Gakindo akomeza avuga  ko mu kwezi kwa kabiri bagerageje guhura n’abaturage  bagatanga ibitekerezo by’uburyo bifuza ibyiciro by’ubudehe byavugururwa  ndetse ngo hari n’amafishi bahawe yo kuzuza , amakuru ari kuri iyo fishi umuturage akazajya asinyaho ndetse ifishi ikagenda inagaragaza icyiciro umuturage yashyizwemo n’abatuye umudugudu.

Kuri ubu ngo hari abari guhugurirwa gukusanya ayo makuru azifashishwa mu kuvugurura ibyiciro by’ubudehe.

Gusa muri uyu murenge wa Janja ahari abagaragaza impungenge z’aya mafishi ko hari aho atagaragaza neza amakuru akenewe nk’aho bakibaza umuntu niba afite inzu hatitawe ku miterere y’iyo nzu cyangwa se aho iherereye ibintu nu bundi ngo byatumye  benshi bagwa mu mutego wo kujya mu byiciro badashoboye.

UMUHIRE Valentin

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *