Mu myaka 21 ishize FARG irishimira ibyagezweho

 

Ubuyobozi bw’ Ikigega cyashyiriweho gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi  batishoboye  (FARG ) buravuga ko nyuma y’ imyaka makumyabiri n’ umwe  kigiyeho  kishimira ibyo cyagezeho nubwo  hagikenewe byinshi  mu gufasha abagenerwabikorwa bacyo.

Amafaranga asaga  miliyari 270 niyo amaze gukoreshwa n’ iki kigega mu gukemura ibibazo abacitse ku icumu batishoboye  bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri munsi .

Mu kiganiro umuyobozi wa FARG yagiranye n’umunyamakuru wa Justiceinfo.net  Bwana Ruberangeyo Theophille  avuga ko iki kigega  cyafashije  abacitse ku icumu batishoboye  mu buryo butandukanye  burimo kuvuza abafite uburwayi, gufasha abatishoboye kurusha abandi,kurihira amashuri ibihumbi by’abana biganjemo  abagizwe imfubyi na jenoside  ndetse n’ abana barera  abandi , gushakira icumbi abadafite aho baba  ndetse no kubafasha kubashakira ibikorwa bishobora kubyara inyungu byatuma babasha  kwibeshaho.

Imibare itangazwa na FARG igaragaza ko nyuma y’ imyaka 21 iki kigega kibayeho cyabashije kuvuza abacitse ku icumu  428 harimo n’ abafashijwe kwivuza  hanze y’ igihugu.Ni igikorwa cyatwaye asaga miliyari cumi n’ icyenda z’ amafaranga y’ u Rwanda .

FARG kandi yabashije kurihira abana basaga ibihumbi 110 kuva ku mashuri abanza kugeza muri Kaminuza .Bwana Ruberangeyo Theophille avuga ko ari ibintu bishimira bagezeho .Ati “Biratunezeza  ko twabashije gufasha abantu kongera kwiyumvamo icyizere cy’ ubuzima nyuma yuko bushegeshwe na Jenoside .”

Umuyobozi wa FARG akomeza avuga ko kuba bamwe mu bagenerwabikorwa bayo barabashije kwiyubaka  ari iby’agaciro. “bamwe bari imfubyi  ubu bahindutse abagabo n’ abagore  kandi batunze ingo zabo n’ imiryango yabo  ndeste banakorera igihugu cyababyaye.

FARG ivuga ko yanashoboye kubakira imiryango isaga ibihumbi 45 amacumbi   ndetse ku bufatanye n’abanyarwanda baba mu mahanga  binyuze mu mushinga wiswe “one dollar campaign “ babashije kubonera amacumbi abanyeshuri 192 bagizwe imfubyi na Jenoside  batagiraga aho bataha mu biruhuko bikaba ngombwa ko baguma ku mashuri yabo igihe abandi batashye mu miryango  yabo.

Hari abanenga imikorere ya FARG

 Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Justiceinfo.net bavuga ko iki kigega kenshi cyakunze kunengwa imikoreshereze y’amafaranga  idahwitse , amazu yubatswe agasenyuka atamaze imyaka itanu , ruswa mu gutoranya abagenerwabikorwa  n ibindi .

Mu igenzura ryakozwe mu mwaka wa 2010 ryagaragaje ko ibikorwa bisaga ibihumbi 17 byakozwe k’uburyo bw’amanyanga ndetse icyo gihe ba rwiyemezamirimo basaga 47 bashyikirijwe ubutabera kubera ayo manyanga yakozwe  nkuko justiceinfo.net ibitangaza.

FARG yashyizweho n’ itegeko No 02/98 ryo ku wa 22/01/1998 mu rwego rwo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kuva Taliki ya 01/10/1990 kugeza tariki ya 31/12/1994.FARG yatangiye ibikorwa byayo mu mwak wa 1998.Iri tegeko ryaje kuvugururwa  risimbuzwa itegeko No 69/2008 ryo ku wa 30/12/2008 naryo riza kuvugururwa  risumbuzwa itegeko  No 81/2013 ryo ku wa 11/09/2013.

UMUHIRE Valentin

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *