Zimwe mu manza zaciwe na Gacaca nta cyizere gihari ko zizarangizwa

 

Nyuma y’imyaka itandatu inkiko gacaca zisoje imirimo yazo  imanza z’ imitungo zikabakaba ibihumbi Magana abiri ntizirarangizwa.Muri zo ngo hari izigaragaza  icyizere gike cyo kurangizwa bitewe n’impamvu zitandukanye

Imanza za Gacaca zitabirwaga n’ingeri zose (photo archives)

Umuyobozi ushinzwe kwegereza ubutabera abaturage muri Minisite y’Ubutabera Urujeni Martine avuga ko nubwo hari byinshi byakozwe n’ inkiko gacaca bitewe n’ imyumvire abantu batandukanye bari bazifiteho zitangira ngo haracyari  izikabakaba ibihumbi Magana abiri zisigaye kurangizwa .Urujeni avuga ko muri izo manza zitararangizwa harimo zimwe  zigifite imbogamizi mu kuzirangiza  .Agira atiHari amarangizarubanza amwe n’amwe agaragaramo ibibazo k’uburyo kurangiza bene izo manza bishobora kugorana “.

Muri izo manza ngo hari izo usanga inyangamugayo zaziciye zitarasinye  zose  zitarasinye  ku irangizarubanza  .Bene izo manza  ngo biragorana kugira aho uhera uzirangiza.

Urujeni kandi anavuga ko  hari abantu bamwe usanga barataye amarangizarubanza , badashobora no kumenya aho ari.Bene aba ngo ubusanzwe amabwiriza avuga ko bandikira Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside bagasaba amarangizarubanza y’umwimerere .

Urujeni Martine /Umuyobozi ushinzwe kwegereza ubutabera abaturage (photo archives)

Gusa ngo hari n’igihe usanga no muri CNLG ntayo bafite  bitewe nuko mu gihe bakusanyaga izo mpapuro  ziva mu mirenge zijyanwa mu bubiko ku rwego rw’igihugu , hari zimwe zagiye ziburirwa irengero.

Ikindi cyiciro cy’imanza zifite inzitizi mu kuzirangiza havugwamo iz’abacitse ku icumu kugeza nanubu bakicaranye amarangizarubanza ,batanagaragaza ubushake bwo kuzirangiza .Umuyobozi mukuru ushinzwe kwegereza ubutabera abaturage Urujeni Martine avuga ko  nyuma ya Jenoside hari bamwe mu bacitse ku icumu babashije kwiyubaka bityo ugasanga ibyo gukurikirana imitungo yangijwe nta ngufu babishyiramo . “Hari bamwe mu barokotse usanga imitungo bishyuza ifite agaciro gato cyane ugereranije n’ikiguzi cy’ibyo batanga ngo bajye kuyishyuza , cyangwa se kubushake bwabo bakaba bumva badashaka kwishyuza ababahemukiye .Bene aba iyo batarangije izi manza biratugora kumenya umubare wa nyawo w’ imanza zitararangizwa

Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko bene aba bakicaranye amarangizarubanza badashaka kwishyuza imitungo yabo yangijwe bakwiye kwegera abahesha b’inkiko bakabarangiriza izo manza kabone niyo baba badakeneye kwishyuza ariko bikagaragara ko batabikeneye  kugira ngo bifashe inzego zibishinzwe kumenya umubare w’imanza zitararangizwa .

Kugeza ubu imanza zujuje ibyangombwa bisabwa ngo zibe zarangizwa ni ukuvuga  izigaragaza uwangirijwe imitungo, uwamwangirije ,imitungo izavanwamo ubwishyu ndetse n’irangizarubanza ryujuje ibyangombwa zikabakaba ibihumbi 65.

Haracyagaragara kandi abishyuzwa imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe abatutsi batagaragara kubera ko bamwe bapfuye ntibasige imitungo izavanwamo ubwishyu,abafunzwe , abakennye bari mu cyiciro cya mbere cy’ ubudehe ndetse n’abahunze utamenya iyo bari.

UMUHIRE Valentin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *