Nyinawumuntu ni inkuru ishushanyije igamije kwerekana uruhare rw’umukobwa n’umugore mu muryango we ndetse n’igihugu muri rusange.
Umwanditsi w’ iyi nkuru Musekeweya Liliane arerekana abavandimwe babiri : Gatete na Teta , hamwe n’ababyeyi babo Nyinawumuntu ariwe nyina ubabyara ndetse na papa wabo Rwasa, uburyo bose babanaga abana bakunda ishuri na mama wabo akabibashyigikiramo cyane.
Mama wabo ahora aharanira iterambere ry’urugo rwe ; mu gihe papa wabo we atabikozwa; kandi ari we ufite akazi keza kamuhemba buri kwezi, ayo yahembwaga aho kuyajyana mu nyungu z’urugo rwe akayijyanira mu irari ry’isi kugeza ubwo mama wabo yafashe icyemezo cyo kwirwanaho no kwita k’ urugo adateze amaboko ku mugabo we.
Kubera kurwana ishyaka kwe byatumye abana biga neza ndetse umukobwa we Teta aza kuvamo umuntu ukomeye, kandi se yarajyaga amurwanya ngo ntiyatakaza amafaranga ye yishyurira ishuri umwana w’umukobwa.
Murakoze
Iyi nkuru muyigezwaho k’ubufatanye bwa Valuenews.info na GIRAMAHORO Troupe.\