2020:Umuti w’amanegeka nushakirwe mu bayobozi

 

Kwitana ba mwana hagati y’inzego za Leta n’abaturage niyo ngingo isa niyasoje umwaka wa 2019 mu biganiro ku mbuga nkoranyambaga no mu nama zitandukanye.Ibi birakomoka kukutubahiriza inshingano ku mpande zombi byatumye abaturage bagwa mu mutego wo kwisanga barakoze amakosa yo kubaka aho badafitiye uburenganzira butangwa n’amategeko ahubwo bakiringira amanyanga baba bakoranye na bamwe mu bayobozi bikarangira basenyewe.

Muri iki gihe abaturage benshi bararira,barakariye inzego za Leta bavuga ko zibarenganya, zikabasenyera amazu zitwaza ko bubatse mu manegeka.”bahinda badusenyera amazu twubakaga bareba he? Twubaka inzu inzego zose zirebera nyuma ngo twubatse nta byangombwa”Imvugo nkizi kimwe n’izindi zo kwikuraho icyaha no kwishyira heza nizo zigaragara mu baturage.
K’uruhande rw’inzego za Leta usanga abayobozi bamwe barakozwe n’isoni zo gusobanura ibyo bazi kandi bemeranya n’imitima yabo ko ari amakosa.
Aha niho habaye intandaro yo kwitwaza intwaro ikomeye y’amategeko by’umwihariko rya hame rivuga ko “nta muntu numwe ugomba kwitwaza ko atazi amategeko”.Ariko se abaturage bagongwa n’amategeko kuko batayazi cyangwa bayirengagiza nkana kubw’inyungu zabo? Abayobozi se bo bakabaye intangarugero mu gukurikiza ya mategeko bakemura ibibazo by’abaturage bakanabagira inama bibananiza iki?

Inda nini n’inzara muri bamwe mu bayobozi

Bamwe mu basesengura iki kibazo bemeza ko impamvu nyirabayazana zikubiye mu bintu bibiri by’ingenzi:Hari abayobozi bamwe cyane cyane mu nzego z’ibanze bahembwa amafaranga ya Leta ariko batanyurwa. umuntu yavuga ko batanzwe Imbere n’inda nini.”bene aba ntibatekereza umushahara bumva ko abaturage ari zo nka baragijwe bagomba gukama “.
Kuri ubu inzego z’ibanze ni zimwe mu zitungwa agatoki kuri ruswa cyane cyane muri serivisi z’imyubakire.Inzu nyinshi zubatswe mu manegeka abaturage bitakana inzego z’ubuyobozi zibegereye ko bubaka zibarebera ariko ngo nta numwe wubaka atatanze akantu.Ngo hari naho umuturage aha ruswa umuyobozi umwe abandi bakamutwaraho umwikomo bagahigira kuzamusenyera kuko bo batariye!
Perezida wa Republika Paul Kagame ubwo yavugaga kuri iki kibazo cy’abaturage basenyerwa kuko bubatse ahadashoboka nawe yagarutse ku ruhare rw’abayobozi,agira ati”ubundi abo baturage ko bavuga ko aho bubatse bahahawe n’ubuyobozi abayobozi babaha icyangombwa cyo kubaka mu bishanga baba bayobora iki?”Umukuru w’igihugu yanagarutse ku bayobozi barebera Abaturage bubaka mu buryo butemewe inzu zikuzura bareba.Bamwe mu basesenguzi bati “icyo gihe iyo atari ruswa aba ari ubufatanyacyaha”.Bahuriza ku ngingo ivuga ko abayobozi bafite ububasha buhagije bwo gukumira ibi bikorwa bitera abaturage igihombo n’igihugu muri rusange,bityo ko muri uyu mwaka wa 2020 abayobozi bagaragayeho bene iyo mikorere badakwiye kwihanganirwa aho kumva ko umuturage ariwe ukwiye kubiryozwa nyamara yari afite abayobozi bakwiye kumurinda Kugwa muri iyo mitego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *