Muko :Aborojwe na HEIFER /RDDP batangiye umwaka bitura

Yanditswe na Umuhire Valentin

Abaturage bo mu murenge wa Muko Akarere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru borojwe n’umushinga HEIFER/RDDP batangiye umwaka wa 2020 boroza bagenzi babo.Inka 12 nizo zituwe kuri uyu wa kane tariki ya10 Mutarama 2020.

Aborojwe na HEIFER bitura bagenzi babo

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko Bwana Kayiranga avuga ko uretse no koroza abaturage uyu mushinga wanabahuguye gukora ibiryo by’amatungo ndetse n’umunyu w’inka.

Abaturage ba Muko bamurika imyunyu y’inka bakora

Kuva mu mwaka wa 2018 HEIFER/RDDP imaze koroza abaturage bo mu murenge wa Muko inka 44 .Kuri ubu muri gahunda ya girinka Umurenge wa Muko ukaba umaze guhabwa inka 1211 ukongeraho 12 zituwe ku munsi w’ejo. Kugeza ubu mu murenge wa Muko habarurwa inka 5328,izigera ku 1300 zirakamwa k’uburyo haboneka litiro 3400 buri munsi mu murenge wose.
Gusa ariko abaturage bavuga ko bahangayikishwa no kutagira ikusanyirizo ry’amata hafi kuko bagemura amata mu murenge wa Rutare ndetse n’i Kagamba.

Abana bahawe amata mu birori

Mu muhango wo kwitura wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 09 Mutarama 2020 HEIFER/RDDP ikaba yaremereye abaturage ba Muko kububakira ikusanyirizo riciriritse rizabafasha kugeza amata ku isoko bitabagoye. Kugeza ubu litiro y’amata mu murenge wa Muko igeze ku mafaranga 200.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *