Nyarugenge:Umuturage arashinja akarere uburiganya akishyuza Leta asaga miliyoni 700

Byakusanijwe na Umuhire Valentin

Umuturage witwa Nyandwi Onesphore wo mu karere ka Nyarugenge ,akaba na nyir’uruganda CA-ITT Ltd. rwahoze rukora ibikoresho by’isuku mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, aravuga ko yashimuswe uruganda rwe n’ubuyobozi bw’aka karere ubwo kamwimuraga mu buryo bunyuranije n’amategeko aho rwakoreraga ku Muhima ahahoze ETO Muhima none akaba asaba Leta kumwishyura asaga miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibiro by’Umujyi wa Kigali binakorerwamo n’Akarere ka Nyarugenge

Uyu muturage avuga ko kuva mu mwaka wa 2008 uruganda rwe rwitwa Cleaning Articles Top Industry Ltd rwakoreraga mu nyubako za ETO Muhima ku bw’amasezerano y’ubukode ,nyuma mu mwaka wa 2011 aho akarere ka Nyarugenge katangaga ikibanza cyahahoze ETO Muhima hagahabwa umushoramari¬† CHIC (Champions Investments Corporation) byabaye ngombwa ko babasaba gusesa amasezerano y’ubukode bakimuka aho hantu kuko hari hagiye gukorerwa imirimo y’ubwubatsi.
Icyo gihe mu nkubiri yo gushaka kwimura uruganda ngo niho haje kubera amanyanga yo kumutwara imashini z’uruganda rwe ndetse n’ibindi bikoresho by’uruganda,kugeza Ubu we avuga ko byashimuswe n’abantu ku kagambane n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge kayoborwaga icyo gihe na Madamu Mukasonga Solange.

Uko ikibazo cyavutse

Akarere kamaze gutanga ikibanza kigahabwa CHIC habayeho gusaba abakodeshaga muri ETO MUHIMA guhagarika amasezerano y’ubukode bakajya gushaka ahandi bakorera.
Uyu muturage avuga ko ubwo yari mu nzira zo gushaka uburyo yakwimura uruganda rwe yaje gutungurwa no kubona Umuyobozi wa ETO MUHIMA Bwana GAHAMA SIBOMANA Francois amwandikira amusaba gusesa amasezerano ndetse akanamuha n’integuza y’iminsi mirongo itatu ngo azabe yamaze kwimuka.Hari tariki ya 21 /04/2011 nkuko bigaragara kuri iyo baruwa Valuenews ifitiye kopi.
Icyaje gutera urujijo ni uburyo uyu Onesphore yasabwe gusesa amasezerano ndetse akanahabwa “preavis” mu gihe nyamara hari hashize icyumweru hakozwe inyandiko n’Umuhesha w’inkiko abiherewe ububasha n’akarere ka Nyarugenge igaragaza urutonde rw’umutungo w’uruganda ubitswe ndetse ukanafungiranwa muri kontineri imfunguzo zigatwarwa n’umuhesha w’inkiko Bwana Nsengiyumva Jean Bosco rumwe urundi rugahabwa Umuyobozi wa ETO MUHIMA Bwana Gahama SIBOMANA Francois ndetse bakanavuga muri iyo nyandiko ko iyo kontineri izafungurwa aruko bombi bahari.
Kuva ubwo Onesphore avuga ko uruganda rwe rwavogerewe ndetse bakarumutwara mu buryo atasobanukiwe kuko kuva icyo gihe atigeze yongera kugira uburenganzira ku mutungo we kugeza uyu munsi.
Ibi ariko bitandukanye n’ibyo Akarere ka Nyarugenge kavuga ko kamwandikiye inshuro nyinshi ngo aze gutwara ibintu bye ariko akavunira ibiti mu matwi.

Imwe mu mashini z’uruganda iri mu bubiko (foto Valuenews)

Mu ibaruwa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yandikiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu tariki ya 08/05/2017 imusaba gukemura Iki kibazo cy’Umuturage¬† ivuga ko yavukijwe uburenganzira ku mutungo we,iyi komisiyo ivuga ko mu iperereza yagikozeho yasanze bavuga ko akarere ka Nyarugenge kafashe umwanzuro wo gukuraho urwo ruganda kuko ngo hari hashakishijwe nyirarwo ngo arukureho akabura kandi aho hantu hakenewe kubakwa.
Gusa iyi Komisiyo ikavuga ko nyuma yo kugezwaho ikibazo yagerageje guhuza impande zombi Onesphore n’Akarere ka Nyarugenge ngo bakirangize mu bwumvikane ariko ngo Akarere kakomeje kubigendamo biguru ntege.

Perezida wa Komisiyo Madamu Nirere Madeleine muri iyo baruwa agira ati” Nyandwi Onesphore yagiye ku karere ka Nyarugenge inshuro nyinshi abonana n’abahagarariye Akarere bamwizeza ko bitarenze ukwezi kwa Kamena 2016 kizaba cyakemutse ariko siko byagenze “.Komisiyo ikomeza ivuga ko tariki ya 16/12/2017 yandikiye Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge imusaba kurangiza ikibazo ariko ntihagira icyakorwa ari naho yahereye yandikira minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu nk’urwego rwisumbuye kurenza Akarere ayisaba kujya muri iki ikibazo kikarangira.

Umujyi wa Kigali utangiye kuryozwa amakosa y’uturere.

Bitewe n’uko ubu uturere twa Nyarugenge,Kicukiro na Gasabo tutagifite ubuzima gatozi iki kibazo cyabaye umutungo w’Umujyi wa Kigali.Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Shyaka Anastase aherutse kwandikira Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali tariki ya 02/12/2019 amusaba gukurikirana iki kibazo ndetse akanamugezaho raporo mu nyandiko igaragaza uburyo cyakemutse.Ni nyuma yuko uyu Onesphore yandikiye Minisitiri asaba ingurane y’umutungo we wangijwe n’akarere ka Nyarugenge nkuko abivuga muri iyo baruwa,umutungo avuga ko kugeza ubu uhagaze muri miliyoni zisaga gato 700 z’amafaranga y’u Rwanda.
Tariki ya 30/12/2019 nibwo itsinda rihuriweho n’Umujyi wa Kigali,Akarere ka Nyarugenge ,Polisi ndetse na CHIC yubatse ahari urwo ruganda yitwaje Umuhesha w’inkiko bahuye na Onesphore ngo bamushyikirize umutungo we ariko bisa n’ibitaragize icyo bitanga.Akarere kavuga ko atari ko kabitse ibyo bikoresho ko byazanywe na CHIC ari nayo ifite imfunguzo zaho bibitse.

Uhagarariye CHIC afungura Kontineri ibitsemo ibikoresho

Onesphore we¬† avuga ko ibyo bamweretse biri muri Kontineri iri ahakusanyirizwa ibishingwe mu karere ka Nyarugenge ngo bijyanwe mu kimpoteri ,mu gikari cy’ahakorera uruganda rwa Sulfo ntaho bihuriye n’ibikoresho by’uruganda rwe, yemwe ngo ntanaho bihuriye n’ibyabaruwe n’Umuhesha w’inkiko wabifatiriye.

Nyir’uruganda Onesphore yerekwa ibikoresho by’uruganda rwe

Ntiharamenyekana raporo Umujyi wa Kigali wahaye Minisitiri Shyaka kuri iki kibazo gusa nyir’ubwite we avuga ko yifuza ko byakemurwa mu bwumvikane ariko ngo nibidashoboka azitabaza inkiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *