Bugesera:Mu nka 200 zahawe abaturage RAB yabagejejeho 47 gusa

Yanditswe na Umuhire Valentin

Mu nka 200 zatanzwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi ubwo yazaga mu Rwanda muri 2018, 47 gusa ni zo zahawe abaturage batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera.

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde ubwo yorozaga abaturage ba Bugesera (archive)

Ubwo yasuraga u Rwanda mu kwezi kwa Nyakanga 2018 Minisitiri w”intebe w’u Buhinde yasize yoroje abaturage batuye mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rweru inka 200.Icyo gihe yasize ibihumbi icumi by’amadorali y’Amerika (10000$) ageze iwabo yohereza sheki y’ibihumbi 190 byamadorali (190000$) Ayo mafaranga yose akababakaba miliyoni 200 y’u Rwanda yari agamije kugura inka yasize yemereye abaturage.
Ikigo giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB gisobanura ko haguzwe inka 47 andi mafaranga yari kugura izindi 153 zisigaye ngo yakoreshejwe mu kubaka ibikorwaremezo byo kwita kuri izo 47 zatanzwe.
Umuyobozi mukuru wungirije wa RAB ushinzwe ubworozi Dr Uwituze Solange agira ati” hatanzwe Inka 47 andi mafaranga akoreshwa mu bikorwaremezo byo kuzitaho cyane ko twasangaga kuzongera nta mibare irimo.”
Ibyo bikorweremezo byubatswe nkuko Umuyobozi mukuru wungirije wa RAB abisobanura  ni ikiraro kinini izo nka 47 zibamo,ubwogero inka zinyuramo zivurwa uburondwe,amariba atanga amazi,ibigega byo kuyabikamo ndetse n’ubwishingizi bwazo.”

Dr Solange akomeza avuga ko buri nka muri izi 47 yaguzwe amadorali 1000 ni ukuvuga akabakaba miliyoni imwe uyavunje mu manyarwanda ,hakaba ariko hakubiyemo n’ibiryo n’imiti byayo mu mezi atandatu.

Abazihawe bamwe bahisemo kuzita ntibakizitaho

Umwe mu ngabo z’inkeragutabara zishinzwe gushakira izo nka ibiribwa Rtd capitaine Bayisenge Innocent waganiriye na Kt Radio avuga ko nubwo izo nka zagenewe gutanga amata ngo nta nimwe irenza litiro eshanu, mu gihe ngo inka yo mu bwoko bwa frizone yafashwe neza ishobora gukamwa litiro 20 inshuro imwe!Agira ati”izi nka ikamwe menshi ntirenza litiro 5 mu gitondo na litiro 2 nimugoroba.”
Kubera iki kibazo cy’umusaruro muke ngo bamwe mubazorojwe barazitaye ntibakizitaho zikibera mu kiraro gusa.”kugeza ubu abaturage 10 inka zabo barazitaye.bibera mu mudugudu ariko nta numwe wabona hano ku kiraro“.Bimwe mu bisobanuro batanga ngo nuko babuze ubwatsi bazigaburira bitewe n’amapfa yibasiye ako gace mu myaka ibiri ishize.Basaba Leta ko yabafasha bagahinga ubwatsi mu gishanga.

Ku rundi ruhande, abaturage bahawe izo nka bavuga ko babuze ubwatsi bazigaburira, bamwe bakaba banga kuzitaho bitewe n’uko nta mukamo zitanga, ndetse inyinshi muri zikaba zibyara zipfusha kubera inzara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *