Inka zihabwa abakene ngo zirabagora aho kubafasha

Yanditswe na Umuhire Valentin

Abakurikiranira hafi gahunda ya girinka baravuga ko inka zihabwa abaturage bakennye cyane kurusha abandi cyane cyane abo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe zibabera ibibazo kuruta uko zakababereye igisubizo.

Bamwe bavuga ko gahunda ya girinka yakabaye ifasha abanyarwanda benshi mu kwivana mu bukene,gusa ngo ntibikwiye ko inka zihabwa abadashoboye kuzifata neza.M.Oswald ati”nta muntu wo mu cyiciro cya mbere cyangwa icya akiri wabasha korora inka nkiriya.uwo mu cya mbere we n’iy’inyarwanda ntiyayibasha.”Oswald akomeza avuga ko uramutse ufite isambu wabasha guhingamo ubwatsi bwatunga bene iriya nka ya kizungu akabaye n’ubusanzwe ubarizwa mu icyiciro cya gatatu cy’ubudehe kandi abo batazihabwa.Asoza avuga ko niba gahunda ya girinka yaragenewe abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri kandi bikaba bizwi ko ari abakene batishoboye abazihabwa atari abo muri icyo cyiciro!
Nubwo ariko hari ababona ko izi nka ziruhije kuzitunga ku bakene hari abavuga ko abaturage bishyira hamwe bagakora ikiraro cy’umudugudu bagafashanya kuzorora kandi bigatanga umusaruro.Icyo gihe ngo abatifite bakora akazi ko kuzahirira ubwatsi no kubuhinga mu mirima y’abifite.Ingero zitangwa ni mu uturere tumwe na tumwe two mu Ntara y’Amajyepfo.

Bapfa kuzemera batitaye ku bushobozi bafite bwo kuzorora

Bamwe mu borojwe inka muri gahunda ya girinka no mu murenge wa Rusatira akarere ka Huye Intara y’Amajyepfo bavuga ko bigoye Ko umuturage yahabwa inka agahindukira akavuga ko atashobora kuyorora.Ati”ibyo byaba ari amahano.wakwemera ibindi byose ukabihagarika ariko ukayishakira ubwatsi”.Gusa nawe yemeza ko abatifite bose atari ko bafite ubushobozi bwo kuzorora ari naho kenshi ngo hakunze kuva amanyanga yo kuzigurisha rwihishwa no kubeshya ko zibwe.”umuturage abona ko yamunaniye kandi atayisubiza agahitamo kuyigurisha rwihishwa.Hari n’ababigambana na bamwe mu abayobozi bakazigurisha amafaranga bakayagabana bakazatanga raporo ko inka yibwe.”
Ubusanzwe inka z’inzungu ngo zirya 20% by’ibiro byazo.bivuze ko uramutse ufite inka ipima ibiro 200 ukwiye kuba uyibonera ibiro 20 by’ibiryo ku munsi!Abasesenguzi bati” biragoye ku muntu wo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe”.
Abasesengura imibereho y’izi nka zo muri gahunda ya girinka bavuga ko Leta yari ikwiye kujya ibanza ikareba ubushobozi bw’ugiye guhabwa inka kugira ngo itazamubera umuzigo bityo nawe akayifata nabi.Bamwe muri bo bati”bakwiye kujya babaha amatungo magufi ari mu bushobozi bwabo kuko ariyo yabafasha kandi bakayafata neza”.
Raporo yakozwe n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB mu mwaka wa 2018 kuri gahunda ya Girinka igaragaza ibibazo 10 by’ingutu iyi gahunda yahuye nabyo harimo ku isonga kuba inka zitarahawe abo zari zigenewe,Abaturage bamwe bakennye cyane k uburyo batashobora gutunga izo nka,abahawe inka atari bo zari zigenewe,abashyizwe ku ma lisiti y’abazahabwa inka bikarangira ataribo bazihawe,abazihawe ariko bikarangira bananiwe kuzitunga,abayobozi bazihereye benewabo,abazihawe ntibiture ndetse n’abayobozi bihaga inka ubwabo mu cyimbo cy’batishoboye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *