Ubudehe:Abategereje kurenganurwa n’ibyiciro bishya amaso yaheze mu

Hashize amezi akabakaba atandatu abanyarwanda bategereje ibyiciro bishya by’ubudehe.Byagombaga kuba byaratangajwe mu ntangiro z’ukwezi kwa karindwi ubwo umwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020 watangiraga ariko kugeza nanubu amaso yaheze mu kirere.


Bamwe mu baturage mu murenge wa Nyamata akarere ka Bugesera ndetse n’abandi mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gisagara mu Ntara ya magepfo bavuga ko batewe impungenge n’uburyo ibi byiciro bishya byatinze gusohoka.Uwitwa Mugande ati”ntibyabura kuduhangayikisha kuko twatanze amakuru twizeye ko bizaza bimeze neza buri wese ari mu cyiciro akwiye none twayobewe aho byarengeye”.Uyu muturage utuye mu murenge wa Mamba akarere ka Gisagara anibaza impamvu Ibyiciro by’ubudehe byatinze gusohoka Nyamara ikusanyamakuru ryarakozwe kare.Ati”twigeze kumva mu itangazamakuru bavuga amazina yabyo ngo uruyange,ndinda,rwogabicu …ariko nyuma twategereje ko abayobozi bacu batubwira ko aribyo tuzakurikiza n’aho bashyize buri muntu turaheba.mukwiye kutubariza aho ibyo byiciro byaheze “.

Bamwe bakeka ko bikiri gutekinikwa

Hari abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu bavuga ko batewe impungenge n’impamvu y’itinda ry’ibi byiciro by’ubudehe.Bamwe bo mu murenge wa Rwezamenyo akarere ka Nyarugenge bagira bati”kuva na mbere nta kuri kwigeze kuba mu byiciro by’ubudehe.iyo atari mudugudu ukwatse ruswa ku kagali bakubwira ko ari sisiteme yaguhaye ikiciro kitari cyo.Noneho ubu se twamenya noneho biri gutekinikirwa he?mubyitege aho bizazira hose.”
Nta kizere aba baturage baganiriye na VALUENEWS bafite ko ibi byiciro bizasohoka bimeze uko babyifuza nta yandi mananiza arimo ;cyane ko ngo bari barafashe umwanya uhagije wo kubitangaho ibitekerezo.

Ntibishimiye kuba bagikoresha ibya kera

Abaturage bavuga ko kuba hagikoreshwa Ibyiciro bya kera bibangamye cyane ko n’ubusanzwe batari babyishimiye none bikaba bikifashishwa muri gahunda zinyuranye umuturage akenera mu nzego z’ubuyobozi.Abaturage basaba Leta kubaha ibyiciro bishya kuko aribyo bizaca akarengane.
Hagati aho ariko Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko ibyiciro by’ubudehe bishya bigitunganywa kugira ngo bizasohoka bisubiza ibibazo abanyarwanda babigizeho.Gusa nta makuru arambuye iyi minisiteri itanga ku cyatindije isohoka ry’Ibyiciro bishya.Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho y’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Madame Ignatienne Nyirarukundo aherutse kubwira itangazamakuru ko bikinozwa gusa ntagaragaza igihe bizaba byabonetse agasaba abaturage kubitegereza bihanganye.VALUENEWS iracyakurikirana impamvu nyazo ziri tinda ry’ibyiciro by’ubudehe bishya tukazabibagezaho mu kiganiro kirambuye na Minisitiri Shyaka Anastase tuzabagezaho mu minsi ya vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *