Nyabihu:Baribaza niba umudugudu waba icyitegererezo utagira umuriro

Abaturage batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kabyaza mu murenge wa Mukamira akarere ka Nyabihu baribaza niba umudugudu batujwemo ari uw’icyitegererezo koko kandi bawumazemo imyaka ine nta mashanyarazi bagira.

Umudugudu wa Kabyaza ,mu karere ka Nyabihu

Aba baturage bavuga ko kuva b atuzwa muri aya mazu bakuwe mu manegeka mu mwaka wa 2015 babayeho mu kizima batagira umuriro nyamara ibikoresho byose bisabwa mu nzu ngo bacanirwe birimo.

Bamwe muri bo banenga uburyo bimuwe mu manegeka bagashyirwa mu kizima nyamara bafite ubushobozi bwo kuba bakwiyishyurira umuriro.”batuvanye ahantu habi h’amanegeka ariko hari umuriro none batuzanye ngo aheza ariko mu kizima hatabona”.Uyu muturage akomeza agira ati”ninjoro aba ari nko mu ishyamba kubera umwijima ukaba wakwibaza niba ari mu mudugudu w”icyitegererezo.twibaza icyitegererezo tubereye abandi tukakibura”.

Minisitiri Biruta Vincent ataha umudugudu wa Kabyaza mu w’2016

Abatujwe muri uyu mudugudu bavuga ko inshuro nyinshi basabye ubuyobozi kubaha umuriro none imyaka ikaba ibaye ine natwo bafite nyamara abandi baturage bari basanzwe aho Kabyaza bo bawufite.”twasabye na REG kuduha umuriro tukiyishyurira ariko biranga batubwira ko nta muriro baduha nta byangombwa by’amazu dufite byemeza ko ari ayacu”.

Akarere guhora kabazirika ku katsi

Aba baturage bavuga ko batakiye inzego zinyuranye ngo zibafashe kubona umuriro ariko ikibazo kikaba kimaze imyaka ine.Ngo ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu buhora bubabwira ko kigiye gukemuka ariko amaso yaheze mu kirere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu bwana Habanabakize Jean Claude nta byinshi avuga kuri iki kibazo cyo kugeza umuriro mu mudugudu wa Kabyaza gusa mu butumwa bugufi yoherereje Valuenews kuri telefoni yagize ati”umuriro nabwo turi kuwutekerezaho ariko wagize ibibazo by’ingengo y’imari nke ariko tubonye ubushobozi niho hari prioritaire”.
Ku birebana no guhabwa ibyangombwa by’amazu yabo ngo babe bakwikururira umuriro , Habanabakize avuga ko amategeko asaba imyaka itanu ngo ayo mazu yegurirwe abayatujwemo.Ati”ibyangonbwa by’ubutaka ntubabibona kandi ubutaka ari ubwa Leta.Keretse nyuma y’imyaka itanu”.

NiĀ  inzu nziza ariko ninjoro ngo hasa no mu ishyamba kubera kutagira umuriro

Kugeza ubu abatujwe muri uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Kabyaza bakomeje kwinubira uburyo ubuyobozi butabagezaho umuriro ngo kuko byatumye babura imirimo isaba amashanyarazi.Basaba inzego zisumbuye kubafasha umudugudu wabo ukaba icyitegererezo koko aho kuba icyitegererezo ku izina gusa.Imirimo yo kubaka uyu mudugudu yatangijwe muri Kamena 2015 wubakwa mu rwego rwo kwimura abaturage bari bugarijwe n’amanegeka aturuka ku mihindagurikire y’ikirere.Watashywe muri Nzeli 2016 bikaba byari biteganijwe ko uzatwara miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda.Kugeza ubu nta muriro urawugeramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *