Musanze:Ntibiremezwa niba “visimeya” azaburanira muri stade

Yanditswe na  Umuhire Valentin

Urubanza rw’uwahoze ari umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze Ndabereye Augustin ruteganijwe gutangira kuburanishwa mu mizi tariki ya 29 Mutarama 2020.Hari amakuru yiriwe acicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru butandukanye ko uru rubanza ruzabera kuri stade ubworoherane y’Akarere ka Musanze ariko inzego zivugira inkiko zayahakanye zivuga ko bitaremezwa.

Ndabereye Augustin wari visimeya I Musanze

Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda Mutabazi Harisson yabwiye Valuenews ko ayo makuru atariyo kuko nta mwanzuro urukiko rurafata ku hantu uru rubanza ruzaburanishirizwa ubwo ruzaba rutangiye kuburanishwa tariki ya 29/01/2019.
Yagize ati”ubushinjacyaha bwasabye ko mu iburanishwa mu mizi uru rubanza rwazaburanishirizwa aho icyaha yakorewe,ariko Kugeza uyu munsi nta mwanzuro urukiko rwari rwafata kuri ubwo busabe bw’ubushinjacyaha.”
Umuvugizi w’inkiko kandi yabwiye Valuenews ko isomwa ry’urubanza ku ngingo zirebana n’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ryari riteganijwe kuri uyu wa kabiri tariki 14 Mutarama 2020 ryimuriwe ku wa kabiri w’icyumweru gitaha tariki ya 20/01/2020 saa munani. Ibi ngo byatewe nuko Umucamanza uburanisha uru rubanza ari mu mahugurwa mu karere ka Nyanza.

Umugore wa “visimeya” yishinganishije

Mu gihe byari byitezwe ko hamenyekana niba uwari visimeya Ndabereye Augustin akomeza gukurikiranwa afunzwe cyangwa ari hanze,mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri umugore we Kamaliza Olive,abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yandikiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame yishinganisha kuko ngo abona uyu mugabo we naramuka afunguwe yazamwica.Izi mpungenge ngo azishingira ku magambo agenda abwirwa kenshi n’abantu batandukanye bamutera ubwoba ndetse ngo n’ayo yabwirwaga n’umugabo we.
Kamariza yishinganishije imbere ya Perezida Paul Kagame n’umugore we Jeanette Kagame mu ibaruwa yabandikiye agaragaza uburyo yagiye ahohoterwa kenshi ubu akaba aterwa ubwoba n’abantu batandukanye bamubwira ko bazamugirira nabi.

Avuga ko umugabo we ufunze ubu, yasabye gukurikiranwa ari hanze, akaba afite impungenge z’uko nafungurwa azamwica, akurikije umujinya agira, akaba ngo anavuga ko nafungurwa azamwica agasubizwa muri gereza akazafungurwa n’imbabazi za Perezida wa Repubulika.
Ku matariki atandukanye uyu mugore wa “visimeya” yagaragaje uburyo yagiye ahohoterwa n’umugabo we kuva mu mwaka wa 2012 kugeza 2019 amukubita ndetse no kumukoza isoni imbere y’abantu.
Ibi ninabyo “visimeya” Ndabereye akurikiranyweho birimo ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke umugore we.

Kamaliza Olive umugore wa Ndabereye

Mu kwezi gishize kwa 9/2019 nibwo ubushinjacyaha bwari bwasabiye Ndabereye gukurikiranwa afunzwe mu gihe hagishakishwa ibimenyetso kuri ibi byaha ashinjwa.Ni icyifuzo cyajuriruwe urukiko rukaba rwagombaga gutangaza umwanzuro warwo kuri uyu wa kabiri ariko bikaza kwimurirwa ku wa kabiri utaha.Urubanza mu mizi rukazatangira tariki ya 29 Mutarama.

Ibivugwa ni byinshi ku mpande zombi

Mu ibaruwa ndende yandikiye Perezida wa Republika Madamu Kamaliza yagaragaje uburyo umugabo yamuhozaga ku nkeke anamukubita.yagize ati”Muri 2012 mu kwezi k’Ukwakira yankubise yitwaje ko naguze inyanya nyinshi,muri 2013 mu kwezi kwa Kanama nabwo yankubise umugozi wa machine,muri 2014 mu kwezi kwa Gashyantare yanteye umutwe mu jisho,tariki ya 17/04/2014 yankubise ntwite nkuriwe avuga ko namennye ubuki icyo gihe byabaye ngombwa ko imiryango ye n’iyanjye bihagera asaba imbabazi.Icyo gihe twari dutuye ku Gisozi i Kigali.Muri 2017 kwezi kwa gatanu yankubise avuga ko ngo barumuna be nabimye amazi yo koga. mu kwezi kwa 06/2017 ankomeretsa mu maso nakirwa n’abaganga b’ikigo cya ISANGE ONE STOP CENTER bakorera Kacyiru naho mu kwezi kwa 9-12/2017 yarankubise ndamuhunga njya kwa mukuru wanjye utuye mu murenge wa Muhoza muri quartier yitwa Yaounde ankurikirayo ahageze yurira igipangu cyaho agwamo imbere avuga ko agomba kunyica turatabaza abashinzwe irondo n’ubuyobozi bw’umudugudu nibo badutabaye ndetse n’umugabo ukora mu karere ka Musanze DAF w’Akarere witwa Segahutu Evergiste yari atuye hafi. Icyo gihe yasize anasenye igipangu cyaho yuririye ndetse yashakaga no kumena inzugi n’amadirishya byo muri urwo rugo.
Mu kwezi kwa 12/2018 yashatse ku ntera icyuma ngo anyice ndamucika ndirukanka arambura.
Ku itariki ya 14/02/2019 yankubise ari mu gitondo ndimo noza abana avuga ko ngo ntakoropye douche nirukanka nsa nkaho nambaye ubusa umwe mu baturanyi antiza igitenge cyo kwambara.Icyo gihe umushoferi witwa Dukuzumuremyi Ezechiel wamutwaraga niwe wankijije mbasha kumucika. Kuri uwo munsi yafashe telefone yanjye arayizimya afunga inzu yose ahamagara murumunawe aramubwira ngo sinkandagire no mu mbuga. Icyo gihe n’umukuru w’umudugudu yarahageze bibangombwa ko njya kuri polisi bamutegeka kumpa imfunguzo nkajya mu rugo no kubwira uwo murumuna we agataha akava mu rugo.”

Tariki 29 Kanama 2019, Kamariza avuga ko yakubiswe akanapfurwa n’umusatsi, byabaye imbarutso yo gukurikirana umugabo we Ndabereye.
Nubwo Kamaliza agaragaza inshuro nyinshi yahohotewe n’umugabo we hari andi makuru acicikana mu karere ka Musanze ko uyu mugore yashwanaga inshuro nyinshi n’umugabo we kubera ingeso y’ubusambanyi no kumuca inyuma,ndetse ngo rimwe na rimwe bigakorerwa iwe mu rugo kwa Ndahiriwe.

Kamaliza avuga ko umugabo yamupfuye umusatsi akamugira atya

Uregwa yemera icyaha cyo gukunita no gukomeretsa atabigambiriye mu gihe ubushinjacyaha buhamya ko yari abigambiriye. Bunavuga ko yamukubise inshuro zirenze imwe; ni ukuvuga 3 zirimo n’igihe yari atwite muri 2014, ariko we akemera ko yamukubise rimwe, tariki 29 Kanama 2019, ari nabwo yatawe muri yombi hagasakara amafoto agaragaza umugore we yabyimbye mu maso ndetse yanapfutse imisatsi.

8 Replies to “Musanze:Ntibiremezwa niba “visimeya” azaburanira muri stade”

  1. Thank you Valuenews. Others were confirming this information. Ariko muduhaye amakuru acukumbuye Kandi yizewe.

  2. Ese abavugako yari yamucaga inyuma igihe Augustin yaburaniye ko atabigaragaje ni impuhwe cg ni ibanga yamugiriye?Eseko yari umuyobozi izo ncuro zose yamukubitaga nigihe yagiye no kuri police kwita ba ko atabigaragaje abanyamusanze nibo bagomba kubimuvugira?Gusebya ntacyo bimaze ibyangombwa ukuri kuratinda ariko kukazamenyekana

  3. Ese iyo umugore akunaniye umuntu wize wumuyobozi uhitamo kumuhanisha inkoni kuki atabifasheho umwanzuro nkumuyobozi?ese ubwo iyo myaka yose yamufashe amuca inyuma abura uwo abibwira?abadamu bagorwa koko itegeko rivugako uwaciye undi.inyuma ahanishwa inkoni c ryo ryanditse he? Gusebanya.com

  4. Umva icyo nzicyo nuko ,Augustin azi neza ko arikwigiza nkana ,ahubwo iryo sebya naryo riramukoraho tu ,niba azi ubwenge ,nako dore ko arintanabwo ,naringiye kuvuga ngo nafunge umunwa we yicecekere ,ariko nakomeze kubera ko Ari umubwa.

  5. Huuum!!! ,this is terrible I’m telling you!
    Augustin ,you ,you know well you have mistaken and you see your mistakes are beyond to be called mistakes but criminals ,so never try lieing to the Mother of your kids an innocent in place of repenting and asking for forgiviness as your sins are crimes ,you are again coming up with your fake and nonsenses arguments with no proof , what kind of man are you , how can we survive with the Mayors like you , our nation need to be free , we don’t need the woman abusers Mayor like you , no way!
    Please Bear in your mind that no one can lie God even if ones try lieing people.
    have you seen a mayor like you ,a killer , a lier , a womanizer a whatever , oh my Goodness ,what is this ?, Who are you?
    Are you a human being or you have some of animosity traits ?,
    Don’t you remember even all of your crimes from A-Z mentioned by your wife an innocent , and you know well all of them are true!
    very terrible !
    Don’t think you will not be punished for your unhuman and crimes deeds no shame ?
    Your accusition are under low and must be punished ok?
    That’s how things must be!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *