Sinapfuye ahubwo muraje mumbone-Nyirabariyanga

Yanditswe na Umuhire Valentin

Umugore witwa Nyirabariyanga Venansiya utuye mu mudugudu wa Nengo,Akagali ka Gisesero,Umurenge wa Busogo mu karere ka Nyabihu aravuga ko agiye guhangana n’abantu bavuga ko yapfuye kandi akiriho.

Uyu mugore avuga ko hashize umwaka n’amezi atatu umugabo we Munyaneza Juvenal amutaye none ubu akaba agiye gusezerana n’undi mugore mu mategeko nyamara nabo bari barasezeranye mu mwaka wa 2002 .Bafitanye n’abana batatu bakuru ndetse iki kibazo akaba yaramaze no kuzigeza mu buyobozi ko umugabo yataye urugo.
Amakuru yuko Munyaneza agiye gusezerana n’umugore basigaye babana mu nzu witwa Mukantwali Yudita wo mu murenge wa Tabagwe Akarere ka Nyagatare ,ari naho uyu mugabo yimukiye ,Nyirabariyanga ngo ayafite by’Imvaho.
Agira ati”namenye ko agenda ashakisha ibyangombwa byemeza ko napfuye kandi ndiho kugira ngo bamwemerere gusezerana kandi amakuru mfite nuko yabibonye.Sinapfuye rero ahubwo muraje mumbone” Nyirabariyanga avuga ko agiye guhangana n’uwo ari we wese wasinyiye ko yapfuye kandi akiriho kugira Munyaneza abone uko ashaka undi mugore.Yabwiye Valuenews ati”ubusanzwe ndi n’umuvuzi gakondo nkorera hirya no hino mu gihugu,ariko ngiye guhangana nuwariwe wese watanze icyo cyemezo”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe Munyabugingo Celestin avuga ko uyu Munyaneza na Mukantwali batari ku rutonde rw’abazashyingiranwa muri uno murenge.Gusa iby’icyangombwa ko umugore we yapfuye nta makuru abifiteho ko ari ibyo gukurikirana.
Gusa avuga ko hari abagabo n’abagore bajya bakora amanyanga bakabeshya ko ari ingaragu cyangwa bagahisha ko bafite izindi ngo kugira ngo ubuyobozi bubasezeranyen’abandi bagore.Ati“bijya bibaho bagakoresha inzego z’ubuyobozi amakosa zikabasezeranya ariko iyo amakuru amenyekanye twandikira urukiko rukabitesha agaciro”.

Munyaneza na Nyirabariyanga bafitanye abana batatu biga mu mashuri yisumbuye.Uyu mugore avuga ko kuba umugabo yaramutaye bitamubujije kwita ku bana be gusa akababazwa ngo no kumva agenda ashakisha ibyangombwa byemeza ko yapfuye kandi akiriho.
Ati”abana banjye bose bariga ,nujuje inzu ya miliyoni 6 nta kibazo mfite ariko ibyo uriya mugabo ankorera bindya ahantu.Gusa tuzahangana“.
K’urundi ruhande hari amakuru avuga ko mbere yuko Munyaneza ashaka Nyirabariyanga yari afite undi mugore witwaga Ayinkamiye akaza kwitaba Imana.Ngo biranashoboka ko icyemezo cy’uko umugore we atakiriho kivugwa akoresha ngo cyaba ari icy’uwo mugore wa mbere witabye Imana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Tabagwe avuga ko amakuru yamenye bagiye kuyakurikirana basanga ariyo Munyaneza agakurikiranwa guta urugo.Ku bwa Nyirabariyanga ngo byaba byiza uyu mugabo we aretse kumwihisha bakicara bagafata umwanzuro niba batandukana cyangwa niba bakomeza kubana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *