Ruhengeri:Babangamiwe no kwishyuzwa ubwiherero bagiye gusenga

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Bamwe mu bakilisitu gatolika bo muri Paruwasi Katedarali Notre Dame de Fatima ya Ruhengeri baravuga ko batishimiye icyemezo cyafashwe cyuko bazajya bishyura ubwiherero bwa Paruwasi.Ubuyobozi bwo buvuga ko ibivugwa bitandukanye n’ibikorwa kuko ubwo bwiherero butishyuzwa.

Paruwasi ifite ubwiherero bugezweho

Mperutse kumva abantu bohereza ubutumwa kuri Radio bavuga ko batishimiye icyemezo cya Paruwasi gatolika ya Ruhengeri cyo kubishyuza ubwiherero.Umwe mu bohereje ubutumwa yagize ati”ntabwo tuzongera gutura kuko ayo twagatuye basigaye baragatwishyuza tugiye mu bwiherero”
Kimwe n’abandi bahamagaye kuri Radio bagaragazaga ko babangamiwe ndetse babona bitari bikwiye ko ubwiherero bwa Paruwasi bwishyuzwa.

Binashimangirwa kandi na bamwe mu banyonzi Valuenews yavuganye nabo mu Mujyi wa Musanze bavuga ko iyo ugiye mu bwiherero wishyura igiceri cy’ijana.Umwe muri bo ati”winjiramo ar’uko wishyuye igiceri cy’ijana kandi twe tubona bitari bikwiye ahantu nkaha kwishyuza ubwiherero”.Uyu munyonzi akomeza agira ati “niba ari n’isuku habayo abadiyakoni bayikora kandi natwe twayikora erega ariko ayo mafaranga ya buri munsi akarorera.”
Ibi byatumye dusura Paruwasi Notre Dame de Fatima ngo turebe niba koko ibivugwa ari ukuri ndetse n’uko’ikibazo giteye.
Ubwiherero bw’iyi Paruwasi ni bumwe bugezweho.Bwubakishije amatafari ahiye ,amabuye y’amakoro,harimo amakaro ndetse n’umusarane wa kizungu abantu bicaraho.Harimo amazi yo gukaraba uvuye mu bwiherero isabune ndetse n’amavuta yo kwisiga.
Bugizwe n’ibice bine :icyahariwe abagore gifite ubwiherero 6,icy’abagabo 6,igice cy’abafite ubumuga 2 ndetse n’igice cy’abana.

Ntabwo kujya mu bwiherero byishyuzwa

Ukinjira mu muryango munini w’ubwiherero ubona agasanduka gateye ku rukuta karimo umwanya banyuzamo amafaranga.Kanditseho amagambo yanditse mu cyapa agaragara cyane agira ati“Uruhare rwawe rurakenewe mu kwita ku isuku y’ubu bwiherero.”Umwe mu bakozi bakurikirana isuku yabwo umunsi ku wundi agira ati”ntabwo tugurisha ubwiherero ahubwo dushishikariza abantu kugira uruhare mu kwita ku isuku yabwo kandi bikorwa ku bushake n’umutimanama wa buri wese.” Yongeraho ati “ntabwo ari ikiguzi ntawe tubihatira”.Gusa uyu mukozi Yongeraho ko hari abantu bakorera hafi ya Paruwasi biganjemo aba motari n’abanyonzi baba bashaka gukoresha ubwo bwiherero umunsi ku wundi kandi ntibanibwirize kunganira ibikorwa by’isuku.Ati “abo kuko tuba tubazi bikorwa aha hose turabibibutsa ariko ukuvuga ko tubishyuza”


Binashimangirwa na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Ruhengeri Ndagijimana Emmanuel .Agira ati”nka Paruwasi dufite inshingano yo kubakira ubwiherero abaza batugana bose,kandi nibyo twakoze ntitwahindukira ngo tububagurishe kandi bwaravuye mu maboko yabo”.

Muir aka kanya nganira na Padiri umukecuru w’imyaka nka 60 aturutse mu bwiherero.Padiri mu gushaka guhinyuza ibivugwa aramubaza ati”wishyuye angahe?” Umukecuru asubiza ko ntayo.¬†Gusa ngo iyo udafite na make hari umusarane wagenewe abatishoboye umuryango umwe .Uwinjiramo ubanje gutegereza urimo byaba na ngombwa ugatonda umurongo.

Padiri Ndagijimana avuga ko muri miliyoni zisagaho gato 27 zubatse ubwo bwiherero bugezweho yose yatanzwe n’abakilisitu.Ati”nta nkunga n’imwe yavuye ahandi ni abakikisitu bayitangiye“.Ibyo rero ngo ni kimwe mu bimenyetso ko ubwiherero ari ubwabo batagomba kubwishyura.Padiri mukuru wa Paruwasi ya Ruhengeri ariko agaruka ku cyerekezo cy’igihugu cy’u Rwanda akagihuza n’icyabakirisitu be.Ati”mu cyerekezo turimo abantu bagomba kurangwa n’isuku bakabaho neza bakarya neza,bakaryama heza ndetse bakituma heza.nibyo twakoreye abakirisitu bacu ngo bacike ku ikoreshwa ry’ibyatsi mu bwiherero kandi bagire isuku.”

Padiri mukuru ashimangira ko niba hari n’abatanga amafaranga bayashyira muri ako gasanduka ku bw’umutimanamawabo.Ati”hari umubyeyi uherutse gushyiramo ibihumbi 20 kubera ko yari anejejwe n’isuku ahasanze agereranije n’ubwiherero twari dufite mu bihe byashize. None se ubwo twavuga ko twamwishyuje?

Padiri avuga ko Paruwasi ayoboye ishyize imbere gushishikariza abakirisitu gukurikiza gahunda za Leta zishyirwaho n’ubuyobozi kandi bakarushaho kujyana n’iterambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *