Israeli n’u Rwanda mu guhana ubumenyi bwo kurinda imipaka

Ubwanditsi

I Kigali kuri uyu wa gatatu yahereye inama y’umunsi umwe yahuje Intumwa z’u Rwanda n’iza Israeli yaganiraga ku buryo impande zombi zafatanya mu kungurana ubumenyi bwo kurinda imipaka.

Minisitiri w’ingabo Jenerali Majoro Albert Murasira yabwiye TNT ko ari umwanya wo guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye kugira ngo bafate ingamba zatuma ibihugu byombi bibasha kurinda abaturage nabyo mu buryo bwa nyabwo .
Yagize ati”ntagushidikanya ko iki gikorwa kizarushaho gufungura amarembo mashya mu mibanire yacu,twongera imbaraga mu bufatanye mu nzego zitandukanye ndetse no kurushaho kwagura imishinga ituma dusubiza ibibazo dufite.”Minisitiri Murasira yakomeje avuga ko igihugu cya Israeli bikomeje kwitwara neza mu guhangana n’ibibazo bitandukanye by’umutekano.Ati”ntabwo Israeli yarokotse gusa ahubwo yageze no ku ntsinzi y’ibibazo by’umutekano”
U Rwanda rero ngo rufite byinshi ugomba kubigiraho mu rwego rwo kurinda abaturage barwo.
Minisitiri w’ingabo yanagarutse ku ntera ibihugu byombi bimaze gutera mu kwagura umubano avuga ko mu mwaka ushize,Israeli yatangiye ambasade yabyo I Kigali akaba ari iya 11 ifunguwe ku mugabane wa Afurika mu myaka umunani ishize,bigaragaza ubushake bwa Israeli mu kwagura umubano wayo n’ibihugu bya Afurika.

Ntibyatinze kuko nyuma y’amezi abiri gusa mu kwezi kwa Kamena 2019 indege ya Rwandair yahise itangira ingendo Kigali -Tel Aviv,Umujyi wa Israeli ukomeye cyane mu bukungu ndetse n’ikoranabuhanga.Yashimiye intumwa za Israeli ziri mu Rwanda ziyobowe na Kulas Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imibanire mouzamahanga mu bya gisirikare .
Ku ruhande rwa Israel Kulas yavuze ko iterabwoba n’ibikorwa by’ihohoterwa bibabangamiye bikomeye amahoro n’umutekano mu karere ka k’uburasirazuba bwo hagati ndetse na Afurika.

Yagize ati”Abakora iterabwoba ni abanzi bacu twembi bityo tugomba guhangana nabo twembi kuko ukora iterabwoba nta mupaka agira, ntacyo yubaha ,nta namategeko yitaho,yica ibihumbi by’inzirakarengane ,abasaga miliyoni akabagira impunzi”.
Akomeza agira ati”abakora iterabwoba bari ku isi hose rero tugomba kubarwanya nta nahamwe dusize.tukabarwanya atari kurwanya ibikorwa by’iterabwoba gusa ahubwo tunabakubitira mu mizi,atari mu bikorwa bya gisirikare gusa ahubwo tunarwanya ababatera inkunga mu buryo bwamafaranga n’intwaro.”
U Rwanda na Isreali ni ibihugu bisangiye amateka ashingiye kuri Jenoside.Iyakorewe abayahudi n’iyakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *