Bamwe mu bavanywe mu mashyamba ya Congo baribaza icyerecyezo nyuma y’ingando

Abantu 1,991 bagize imiryango y’abari mu mitwe y’inyeshyamba irwanya u Rwanda muri DR Congo bazanywe mu kwezi gushize bari gutozwa kubana neza n’abo bazasanga mbere yo koherezwa aho bakomoka nk’uko abategetsi babivuga.

Aba ubu bari mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu karere ka Rusizi mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Aha i Nyarushishi hari abana basaga 1, 000 bari munsi y’imyaka 10 n’abagore bagera kuri 800, abagabo bivugwa ko bahoze ari inyeshyamba bajyanywe mu kigo kiri i Mutobo mu karere ka Musanze cyakira abari abasirikare.

Gusa hano i Nyarushishi hari n’abagabo bagera ku 100 nk’uko abahashinzwe babivuga.

Muri iyi nkambi hari ibikorwa byinshi, byiganjemo cyane cyane kubavura no gukurikirana ubuzima bw’abana, bisa n’aho leta yikanga indwara z’ibyorezo urebye ingufu zashyizwe mu buvuzi.

Aha i Nyarushishi abariyo bagomba kuhamara amezi atatu batozwa uburere mboneragihugu no kuzabana n’abandi neza nibasubizwa aho bakomoka nkuko Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare ibivuga dore ko ari nayo ibashinzwe.

Bamwe muri bo baracyibaza ibibazo bitandukanye ku mibereho yabo nibagera aho bakomoka, abandi bakavuga ko batahazi cyangwa ntaho bafite.

Umugore umwe muri bo yabwiye BBC ko ari umunyecongo ufite ababyeyi bombi b’abanyecongo ariko washakanye n’umugabo w’umunyarwanda.

Avuga ko uwo mugabo we atari mu bafashwe n’ingabo za Congo boherejwe mu Rwanda, akibaza aho azerekeza igihe cyo kuva hano nikigera.

Francis Musoni umunyamabanga mukuru wa komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare avuga ko ibibazo byihariye nk’iki cy’uyu mugore bizigwa by’umwihariko.

Bwana Musoni avuga ko muri aba bantu harimo abakekwaho uruhare muri jenoside ko muri bo hari batanu(5) bamaze gufatwa bagafungwa kandi ko igikorwa cy’igenzura gikomeje.

Aba bantu bahunze imirwano y’inyeshyamba n’ingabo za leta ya DR Congo mu ntara ya Kivu y’Epfo mu bitero by’ingabo bigamije kurandura iyo mitwe.

Abandi bantu babarirwa mu bihumbi baracyari muri DR Congo mu bigo byakiriye imiryango yahunze iyi mirwano.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *