Ebola:Impungenge ku bafite ubumuga bambukiranya umupaka

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Ku mupaka wa Rubavu uzwi ku izina rya ” La Petite barriere”uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, (DRC) buri segonda abantu baba ari urujya n’uruza bamwe binjira abandi basohoka mu gihugu.Ni ahantu hahora urujya n’uruza rw’abantu ku buryo utahamenyereye wakeka ko hari ikindi kintu kidasanzwe cyabaye

Ku ruhande rw’u Rwanda uwinjiye wese abanza gupimwa ubushyuhe nka kimwe mu bimenyetso by’icyorezo cya Ebola.Arangije gupimwa ,basanze nta kibazo afite yerekwa aho akomeza ajya gukaraba intoki ibintu ubona ko abaturage bakoresha umupaka wa petite bariyeri basa n’abamaze kugira umuco.Hari za robine zubatswe ku buryo gukaraba bitamufata umwanya munini ubundi akikomereza urugendo.Gusa bitewe n’umubare munini w’abinjira bisaba ko bikorwa ku murongo nta kajagari .

K’uruhande rw’abafite ubumuga bo biracyari ihurizo kubona uko bakaraba kuko nta buryo buhari buborohereza kugera ku mazi akoreshwa bakaraba.Umubyeyi Kantengwa w’imyaka hafi 50 afite ubumuga bw’ingingo. Agendera mu igare ajya cyangwa ava muri Congo.avuga ko nubwo bagera ku mupaka bakabapima ubushyuhe kimwe n’abandi gukaraba byo bibagora ndetse rimwe na rimwe bakabireka ku bwende. Ati”biratugora kuko ntabasha kuva muri iri gare ngo njye gutonda umurongo nk’abandi,ni ugutegereza ko bampereza amazi mu ntoki“.Umucunga mu igare niwe unamufasha mu kumuhereza amazi ariko nawe biramugora kuko ajya kuyavomesha ibiganza kuri robine.Nta bikoresho byabugenewe nk’ibikombe byo kuvomeramo,indobo,cyangwa ubundi buryo bwakoreshwa n’abafite ubumuga batabasha kugera kuri robine.

Mbere yo kwambuka ategereza ko hari umuhereza amazi ngo akarabe

Kantengwa agira ati”ni ikibazo duhura nacyo k’uburyo hari igihe uhitamo kwigendera udakarabye kuko uba ubona nta yandi mahitamo”.
Uyu mupaka wa Rubav ukaba umwe mu mipaka ikoreshwa cyane muri afurika,kuĀ  munsi unyurwamo n’abaturage basaga ibihumbi 50 biganjemo abafite ubumuga kubera ubucuruzi buhakorerwa.

Bafite ubunararibonye mu gutwara imizigo ku magare yabo adasanzwe .Bisaba rero ko batekerezwaho by’umwihariko cyane cyane mu bihe nk’ibi byo guhangana n’icyorezo cya Ebola.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko iki kibazo cyabafite ubumuga nabo bamaze ku kibona ndetse kikaba kitareba abafite ubumuga bw’ingingo gusa

Abafite ubumuga bakora akazi katoroshye.Nguwo hejuru atwaye igare ripakiye imizigo.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko iki kibazo cyabafite ubumuga nabo bamaze ku kibona ndetse kikaba kitareba abafite ubumuga bw’ingingo gusa.Habarurema Gaspard ishinzwe itangazamakuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima ari nacyo gifite mu nshingano guhangana n’indwara z’icyorezo agira ati“twarabibonye ndetse dufata n’umwanya w/o kubitekerezaho hamwe n’izindi nzego zireberera abafite ubumuga,turimo turareba icyakorwa mu buryo bwihuse ndizera ko vuba cyane kiba cyakemutse”. Habarurema Yongeraho ko uretse abafite ubumuga bw’ingingo hari n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona nabo bambukiranya imipaka bakeneye kumenya amakuru ya Ebola n’inyigisho ku buryo bwo kuyirinda nk’abandi bose.”Abo bose rero bakeneye uburyo bwihariye bwabafasha “
U Rwanda ruri mu bihugu biza mu myanya ya mbere bishobora kwibasirwa n’icyorezo cya Ebola isaha ku yindi nkuko byemezwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (WHO).Ibi bishingirwa ku kuba ari igihugu gituranye na Republika iharanira demokarasi ya Congo,igihugu cyamaze kugerwamo n’icyo cyorezo kandi abaturage b’ibihugu byombi bakaba bahora banyuranamo,bikubana m’urujya n’uruza rwambukiranya imipaka umunsi ku wundi.
Kubera izo mpamvu Leta y’u Rwanda yo yashyizeho uburyo bukomeye bwo kwirinda ko Ebola yakwinjira mu gihugu, ku ikubitiro ishyiraho ibikorwa byo kugenzura abakoresha imipaka yarwo na DRC by’umwihariko,no ku yindi mipaka n’ibihugu birukikije ndetse no ku kibuga cy’indege cya Kigali kinyurwamo n’abantu benshi baturutse hirya no hino ku isi.
Bimwe mu bikorwa byo kwirinda Ebola bikorerwa ku mipaka harimo gupima ubushyuhe abinjira mu gihugu,kubafasha gukaraba intoki bakinjira nka bumwe mu buryo bwo kwirinda Ebola kubashishikariza kwirinda gusuhuzanya bakoresheje ibiganza ndetse by’umwihariko ababishaka bagahabwa urukingo rwa Ebola.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *