Rugerero :Bahangayikishijwe no guturana n’ikigo kivura EBOLA

Yanditswe na Umuhire Valentin

Mu murenge wa Rugerero Akarere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda niho hari ikigo  cyakwifashishwa igihe cyose mu Rwanda haboneka umurwayi wa Ebola nubwo ntawe uragaragara mu gihugu.

Ikigo gitanga ubuvuzi bwa Ebola (Ebola Treatment Center) cya Rugerero

Abaturage baturanye n’icyo kigo (Ebola Treatment Center) baravuga ko bahangayikishijwe no guturana nacyo  ngo kuko ari indwara mbi cyane, bakaba bafite impungenge ko byatuma nabo bandura , ibintu ariko bihakanwa n’impuguke mu buvuzi .

Iki kigo cyahariwe kuzakira abarwayi ba Ebola igihe bibaye ngombwa  cyubatse mu murenge wa Rugerero akarere ka Rubavu.Umuyobozi wacyo Bwana Baraka Jean avuga ko mu rwego rwo kwitegura guhangana n’icyorezo cya Ebola ,iki kigo  cyashyizweho kugira ngo umurwayi wa Ebola aramutse abonetse aho ari ho hose  mu gihugu, abashe guhabwa ubufasha .

ETC (Ebola Treatment Center ) cyangwa Ikigo kivurirwamo indwara ya Ebola kiri mu nyubako yari yuzuye ari ibitaro byubakiwe abaturage bo mu murenge wa Rugerero.Byubatse iruhande rw’umurenge ku muhanda munini Kigali –Rubavu hafi n’ ikigo cy’amashuri cya Koleji Inyemeramihigo.

Muri iki kigo hashyizwemo ibikorwaremezo byose byifashishwa mu kuvura  umurwayi wa Ebola ku buryo nta kibazo na kimwe ababishinzwe bagira. Uretse  aho bakirira abarwayi, ibyumba bavuriramo, ahabikwa imiti n ibindi bikoresho , ibi bitaro binafite uburuhukiro bushyirwamo umurwayi wahitanywe na Ebola  mbere yuko ajyanwa gushyingurwa .

Hari n’ibitanda by’abarwayi

Hari kandi naho abo mu muryango we bamukorera imihango y’idini mbere yuko ashyingurwa ,dore ko kumushyingura bidakorwa na buri wese  ahubwo bikorwa n’ababihuguriwemo  mu rwego rwo kwirinda ko yakwanduza abandi bakiri bazima .

Bamwe mu baturiye iki kigo bagaragaza ubwoba ko kuba  cyarateganirijwe kuvurirwamo  Ebola kandi kiri mu baturage hagati bibateye impungenge. Ndererimana Epiphanie utuye mu kagari ka Rugerero , umurenge wa Rugerero hafi n’ikigo agira ati”twe ntabwo byadushimishije ukurikije uburyo Ebola yandura ni indwara mbi cyane .Ntabwo abarwayi bayo bari bakwiye kuba hagati mu ngo z’ abaturage”.

Ibi binashimangirwa na Niyitegeka Joselyne uvuga ko bigoye kubyakira ;ati “amahirwe nuko nta murwayi urahazanwa ariko biratubangamiye rwose .njye numva mfite impungenge z’ abana banjye bashobora kuzanduzwa n’umwuka uturuka muri kiriya kigo “

Abaturiye Ikigo usanga bari kukiganiraho buri gihe

Izi mvugo z’aba baturage zigaragaza ko hari amakuru menshi badafite kuri Ebola .Umuyobozi wa ETC Baraka Jean yabwiye abanyamakuru ko aba baturage badakwiiye kugira impungenge kuko ntaho bashobora guhurira na Ebola .Ati ‘uburyo umurwayi yazanwa hano ni ibintu biteguwe neza ku buryo ntaho yahurira n’abaturage.Uretse n’abaturage n’umushoferi umuzana muri ambulance ntaho bahurira .abaganga nabo bafite amabwiriza  bakurikiza ku buryo kumuvura bitabagiraho ingaruka iyo bayubahirije .rero abaturage bahumure kuko Ebola itandurira mu mwuka nkuko babivuga “

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *