Rusasa :Abaturage bari birengeje Gitifu n’umucungamutungo wa Sacco

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rusasa ,Akarere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru  baravuga ko bahemukiwe n’ubuyobozi bw’umurenge wabo ndetse na Sacco Rusasa  kubera kutubahiriza amasezerano bagiranye  ku nguzanyo bahawe .

Amasezerano sacco Rusasa yagiranye n’abaturage 

Aba baturage biganjemo abo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bavuga ko babiganirijwe na gitifu w’umurenge ndetse  bakanabyumvikanaho n’umucungamutungo wa Sacco Rusasa bahawe inguzanyo y’ amafaranga ibihumbi 20 buri muturage kugira ngo babashe kubaka ubwiherero bukomeye muri gahunda yo kwita  ku isuku.

Bitewe nuko nta bushobozi bari bafite ,Gitifu w’ umurenge wa Rusasa  yabahuje na sacco yemera kubaguriza amafaranga bakoresha muri iyo gahunda hanyuma bakazayishyura bahawe akazi muri VUP; ati “twasabye abaturage ko bakwikorakora bagashakisha uburyo bakubaka ubwiherero , ufite igitoki akakigurisha ufite itungo rigufi  akarigurisha cyangwa se bakiyambaza  inshuti zikabaguriza ariko ikibazo cy’ubwiherero tukagihindura amateka .Abaturage barabyumvise ariko dusigarana abaturage bo mu cyiciro cya mbere badafite n’icyo gitoki bagurisha. Aba badusabye ko twabafasha nabo bakabasha kubaka ubwiherero “.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusasa Ruhashya Charles avuga ko icyo gihe abaturage basabye ko babingingira sacco ikabaguriza amafaranga bakazayishyura ku mafaranga y’inkunga y’ingoboka bahabwa buri kwezi.

Ibi ngo byatumye na bamwe basanzwe bakora muri gahunda ya VUP basaba ko bagurizwa ariko bo bakazishyura ku mafaranga bahembwa igihe bakoze. Ibyo ngo babyumvikanyeho n’ubuyobozi bwa sacco Rusasa gusa umucungamutungo yabasobanuriye ko byashoboka gusa abaturage bahawe ku bwoko bw’inguzanyo yitwa ” ingoboka” Sacco itanga mu buryo bwihuse.

Amabwiriza y’iyo nguzanyo nkuko bitangazwa na Mukeshimana Claire avuga ko “iyo ukerewe kuyishyura ucibwa amande y’ubukererwe  angana na 15 %  “.Ibi ni nabyo ngo byakozwe kuri aba baturage kuko bakerewe kwishyura mu gihe cy’amezi abiri .Mukeshimana ati “twagombaga kubaca ibihano  by’ubukererwe kuko turi abacuruzi “

Abaturage  ntibabyumva na gato

Mu baturage 160 bahawe inguzanyo na Sacco, abagera kuri 64  nibo batabashije kubahiriza amasezerano bagiranye na Sacco.Bavuga ko ikibazo atari bo bagiteye kuko akazi ka VUP kagombaga kubaha ubwishyu kaje  gakerewe nako bityo bituma nabo bagira ubukererwe mu kwishyura sacco kuko bari batarahembwa kandi ariho bari gukura ubwishyu; nkuko bari babiganiriyeho na Sacco  n’ubuyobozi bw’Umurenge.

Aho amafaranga aziye ubuyobozi bwa Sacco bwahise bubaca amande ya 15% bityo amafaranga yabo bagombaga kwishyurwa asa nashizemo kubera ibihano .Bamwe bati “twari twumvikanye ko tuzajya twishyura ibihumbi bitanu na magana atandatu none ayo baduhembye yose barayatwaye  dusigarana ibihumbi bibiri.”

Ni ibintu abaturage batishimiye na gato  niko gutera hejuru ubuyobozi basaba ko bahabwa amafaranga yabo kuko atari bo nyirabayazana w’ikibazo.Bati “niba akazi karaje gakerewe bumvaga ko ubwishyu twabukura he ? kudukata amafaranga yose ntitubone nayo kugura isabune ntibyumvikana “

Ubwo aba baturage bagezaga ikibazo cyabo mu itangazamakuru bari bavuye kuri Sacco babashwishurije .Mu mvugo ikarishye n’uburakari bwinshi bamwe bati “baduhe amafaranga yacu kuko ntibyumvikana ukuntu badufatira kandi twarumvikanye ko tuzishyura ku mafaranga ya sacco.Niba ari twe twayatindije cyangwa akaba yaraje tukanga kwishyurira ku gihe babidusobanurire “.

Ukurikije amasezerano aba baturage bagiranye na Sacco harimo ko bagomba kwishuzwa amafaranga y’ubukererwe angana na 15% ari nabyo byagendeweho mu kubaca amande .Gusa bakavuga ko bitagombaga gukorwa igihe cyose ataribo batindije akazi ka VUP .

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusasa Ruhashya Charles yabwiye Valuenews ko ubu ikibazo cyaganiriweho n’impande zombi ndetse bakiboneye igisubizo .Ati ” kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Mutarama 2020 bazishyurwa ibyiciro bibiri (quinzaine)ariko twumvikanye na Sacco  ko amafaranga izayabaha yose itabishyuje kugira ngo nabo babashe kwikemurira ibibazo “

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *