Rubavu:Banze gufasha umukobwa wabyaranye n’umuhungu wabo ngo kuko yafunzwe

Ikibazo cyo gutererana abana b’abakobwa basambanijwe bakanaterwa inda gikomeje kuba agateranzamba.Iyo batirukanywe n’imiryango yabo baharirwa kurera abana babyaye bonyine kandi imiryango y’ababateye inda iraho yigaramiye.

Mu karere ka Rubavu umwana w’umukobwa yafashwe ku ngufu n’umusore aramusambanya ndetse anashaka kumugira umugore we.Umuryango w’uwo muhungu wari ubizi neza ko afite uwo mukobwa mu nzu ariko baricecekera kugeza aho amakuru amenyekanye wa musore arafatwa arafungwa,ibintu byaje kuba intandaro y’inzangano mu miryango.
Uyu mukobwa yahohotewe afite imyaka 14,avuga ko yafashwe n’umuhungu akamujyana iwabo akamugira umugore iwabo w’umuhungu babizi ariko ntibagira icyo bakora.
Uyu mwana w’umukobwa wari mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ngo iwabo baramushakishije baramubura ariko biza kumenyekana ko yashimuswe.Iyo asobanura ibyamubayeho ubona asa n’ufite ipfunwe.

Agira ati“Umuhungu yaranshutse anjyana iwabo arankingirana angira umugore, iwabo bari bazi ko yashatse umugore, cyakora iwacu baranshakishije kugeza mbonetse barahankura ariko nasamye inda banjyana kwa muganga basanga nta ndwara yanyanduje, umuhungu yarafashwe arafungwa nanjye nsubira iwacu nsubira mu ishuri, ubu ngeze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Ubushobozi bwarabuze njya kwiga imyuga.”

Uyu mwana w’umukobwa ashimira umuryango we utaramutereranye, gusa akanenga ko iwabo w’umuhungu banze kumufasha kurera umwana yabyaranye n’umuhungu wabo bamuziza ko uyu muhungu afunzwe amuzira.

Iki kibazo cyo gushaka guhishira abasambanya abana n’abatera inda abangavu ndetse n’abafata abagore ku ngufu nicyo kibanzweho cyane na Minisitiri w’ubutabera Busingye Johnston ubwo yarahizaga kuri uyu wa 20 Mutarama 2020 abagenzacyaha 57 bo mu Ntara y’Iburengerazuba na bamwe bo mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru .
Minisitiri Busingye yasabye aba bagenzacyaha kwita kuri ibi byaha byo kwangiza abana bakabigira indahiro mu kazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati “Murasabwa kugaragaza ko murambiwe ibi byaha mushyiraho umwete mu iperereza kandi iperereza ryagaragaza ko uregwa ibyo byaha yabikoze agahanwa. Guhohotera abagore, abakobwa no gusambanya abana, ntibigomba kurangwa muri iki gihugu.”
Minisitiri Busingye yagarutse ku bantu bahishira abakoze bene ibyo byaha ndetse n’ababa bafite amakuru ariko bakicecekera.Ati “ haba mu bihano, haba mu gukumira, ntacyo tutaza gukora mu gukumira ihohoterwa, no gukumira abasambanya abana b’abakobwa, si ibinyarwanda babireke, ibyo rero byo mu muryango byo gucuruza umwana w’umukobwa, haba kumushyingira ari muto, haba kubona yatwise bakihutisha ko aba umugore wa runaka ataragira imyaka y’ubukure barimo bakora ibyaha.”
Imibare iherutse gutangazwa n’urwego rw’ubushinjacyaha igaragaza ko muri rusange imanza zo gusambanya abana Ubushinjacyaha buzitsinda hejuru ya 80% ariko ko nanone igenda igabanuka.
Urugero nko mu mwaka wa 2017 imanza zasomwe zirebana no gusambana abana zari 1355, habonetsemo abakatiwe 1109 harekurwa 246.Ni ukuvuga ko ubushinjacyaha bwatsinze ku kigero cya 81.85%. Umwaka wakurikiyeho 2018 imanza zasomwe zari 1480, ubushinjacyaha butsinda 1168, butsindwa 312, bivuze ko batsinze ku kigero cya 78.9%.

Imibare y’uburyo ibirego byo gusambanya abana byatanzwe igaragaza ko mu 2016-2017, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwakiriye ibirego 2091, mu 2017/18 biba 3060 naho mu 2018/19 yakira ibirego 3512.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *