Rubavu:Radio irakora akazi keza mu kurwanya Ebola

Yanditswe na Umuhire Valentin

Minisiteri y’Ubuzima yahagarukiye gukoresha uburyo bwose bushoboka bwo gutanga amakuru n’inyigisho kuri Ebola.Uretse itangazamakuru risanzwe ibyitwa Radiyo zikorera muri za gare ndetse no mu masoko atandukanye y’akarere ka Rubavu ngo ni zimwe mu bifasha abaturage kumenya amakuru kuri Ebola n’inyigisho zitandukanye zo kwirinda no gukumira icyorezo cya Ebola.

Lt Col Kanyankole William uyobora ibitaro bikuru bya Rubavu
Bamwe mu baganiriye na Valuenews bavuga ko amakuru menshi bafite kuri Ebola bayakura ku ma radio no mu binyamakuru.Umusaza Rutegaminsi Nepo w’imyaka 78 wo mu kagari ka Bisizi Umurenge wa Rubavu agira ati “Buri gitondo na buri mugoroba nyura muri gare nje gutega imodoka ,ugeze muri gare ikintu cya mbere uhita wumva kuri Radio ya gare ni amakuru ya Ebola ,wabishaka utabishaka urayumva upfa kuba uri muri gare cyangwa uhegereye”.
Uyu umusaza avuga ko kubera guhora yumva amakuru ya Ebola umunsi ku wundi byatumye nawe yumva ko ari ikibazo gikomeye ari nayo mpamvu ku wa gatanu tariki ya 17/01/2020 yafashe umwanzuro wo kujya kwikingiza n’umuryango we.
Iradukunda Shemsa nawe twasanze yaje kwikingiza Ebola ashimangira ko itangazamakuru rifite uruhare rukomeye mu kubagezaho amakuru kuri Ebola.Ati”iyo urebye kuri televiziyo ukuntu uwafashwe na Ebola apfa nabi, amaraso anyura ahantu hose hari umwenge nawe uri umuntu utekereza ntiwashidikanya kwihutira gufata urukingo”.
Shemsa yongeraho ko ingufu zishyirwa mu kwamamaza uburyo bwo kwirinda Ebola ari kimwe mu bifasha abaturage gufata icyemezo.Ati”urabona hano ku mupaka ko ikintu kiba kivugwa cyane ari Ebola.Hari abantu birirwa bazererana mikoro bahamagarira abantu kuza gufata urukingo,radio ya gare no mu isoko baba babivuga isegonda kurindi ukagira ngo yamaze kugera mu Rwanda ,dufite za televiziyo za rutura zimanitse hirya no hino…biroroshye kumva ubukana bwa Ebola.”

Televiziyo za Rutura zimanitse ku mihanda zifasha Abaturage kumenya amakuru

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Rubavu Lieutenant Colonel Kanyankole William ashimangira uruhare rw’itangazamakuru mu gufasha ubuyobozi gukwirakwiza amakuru kuri Ebola, ati”media iradufasha cyane kuko nubwo twatanze amahugurwa menshi abantu benshi ubutumwa babukura mu itangazamakuru.”
Muganga Kanyankole avuga ko nubwo ziriya radio zitagera kure nka radio zisanzwe ariko zifasha abagenzi n’abirirwa mu masoko kuko ubutumwa kuri ebola buba bunyuraho buri kanya.
Kimwe na Rubavu izi radio zikorera muri gare no mu masoko hirya no hino mu gihugu ni bumwe mu buryo abantu basanga bukwiye gukoreshwa kuko hahurira abantu benshi kandi baba badafite andi mahitamo y’ibyo bumva igihe bari muri gare no mu masoko kuko izo radio zikoresha indangururamajwi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *