“Visimeya” Ndabereye arakomeza gufungwa by’agateganyo

Yanditswe na Umuhire Valentin

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rumaze gutegeka ko uwahoze ari visimeya w’Akarere ka Musanze Bwana Ndabereye Augustin akomeza gufungwa by’agateganyo kugeza igihe urubanza akurikiranywemo ruzaburanishirizwa mu mizi.

Perezida w’inteko iburanisha Bwana Munyawera Sophoni yavuze ko iki cyemezo urukiko rwagifashe nyuma yo gusuzuma rugasanga icyifuzo cya Ndabereye cyuko yaburana ari hanze kubera ko atatoroka ubutabera ndetse akaba yari yanavuze ko bibaye ngombwa yanatanga ingwate nta shingiro gifite.
Urukiko ruvuga ko Ndabereye yavuze ko yatanga ababyeyi be n’abavandimwe ho ingwate ndetse ko anafite ikibanza kirimo inzu bityo ko ibyangombwa byabyo yabitangaho ingwate nabyo.
Urukiko mu bushishozi bwarwo rumaze no gusuzuma ingingo zitandukanye z’amategeko agenga imanza nshinjabyaha rwasanze nubwo ingwate mu rubanza zemewe ,ariko izatanzwe na Ndabereye nta shingiro zifite kuko nta cyemezo na kimwe kizigaragaza yigeze atanga ahubwo yazivuze mu magambo gusa, bityo zikaba zitahabwa agaciro.
K’urundi ruhande urukiko rwavuze ko inzitizi zari zatanzwe n’ubushinjacyaha ko Ndabareye yasabye ko yaburana ari hanze bitahabwa agaciro ahubwo ko byazasuzumwa nk’inzitizi mu rubanza igihe ruzaba ruburanishwa mu mizi,urukiko rusanga izo nzitizi z’ubushinjacyaha nta shingiro zifite kuko uregwa ashobora gusaba ko yaburana ari hanze mu rubanza yarezwemo kuburana mu mizi.

Ndabereye akurikiranyweho ibyaha bibiri: gukubita no gukomeretsa ku ubushake ndetse n’icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe.
Zimwe mu mpamvu yatangaga mu bujurire harimo nuko igihe amaze afunzwe cyamwigishije akaba yarikosoye kandi ko umugore we aregwa ko yakubise yamusabye imbabazi kandi ngo yarazimuhaye.Ibi ariko binahabanye n’ibimaze iminsi bitangajwe n’umugore we Kamaliza Olive wandikiye umukuru w’igihugu yishinganisha avuga ko afite impungenge z’umutekano we igihe umugabo we yaramuka afunguwe.

Biteganijwe ko urubanza rwa Ndabereye aregwamo n’ubushinjacyaha ruzatangira kuburanishwa mu mizi tariki ya 29 Mutarama 2020 .Hari amakuru amaze iminsi avuga ko ruzaburanishirizwa kuri stade Ubworoherane ariko umuvugizi w’inkiko Mutabazi Harisson yabwiye Valuenews ko ibyo byemezwa n’urukiko kandi rukaba rutarabifataho umwanzuro waho ruzabera.Gusa Umuvugizi w’inkiko avuga ko ubushinjacyaha bwari bwasabye ko rwazaburanishirizwa aho icyaha cyakorewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *