Burera:Abaturage babuze ingemwe nyamara ziri kwerera muri pepiniyeri

Yanditswe na Umuhire Valentin

Mu gihe Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard ahamagarira buri rugo gutera nibura ibiti bitatu by’imbuto ziribwa ,zikazengurutswa ingo zabo,mu karere ka Burera abaturage bamereye nabi ubuyobozi bw’Akarere basaba guhabwa ingemwe z’imbuto ngo batere.

Minisitiri w’Intebe yifatanya n’abaturage ba Gisagara mu gutera ibiti by’imbuto

Nyamara ku rundi ruhande abatubuzi b’ingemwe z’imbuto muri aka karere ka Burera bahangayikishijwe n’ingemwe zisaga ibihumbi 500 batubuye none zikaba ziri kwangirikira muri pepiniyeri.

Izo ni ingemwe zatangiye kwangirika kuko zarengeranye

Imvo n’imvano yo kwangirika kw’izo mbuto ngo ni ukutubahiriza amasezerano yo kuzitubura kwa Rwiyemezamirimo wari warahawe isoko n’Akarere nawe abakoresha abatubuzi arangije aburirwa irengero.Iyo ni company yitwa CCID nkuko abaturage babisobanura.
Bamwe mu baturage ba Burera babwiye Valuenews ko gutubura izi ngemwe z’imbuto byaje muri gahunda yo kurwanya imirire mibi .
Umwe agira ati”byari muri gahunda yuko buri rugo rwagira nibura ibiti bitatu by’imbuto ziribwa none twabuze ingemwe.”Aha ninaho bahera bibaza uburyo izi ngemwe zakwangirikira muri pepiniyeri.
Abaturage bo mu mirenge ya Rugarama,Cyanika na Kagogo bavuga ko umutubuzi w’imbuto zagombaga guhingwa muri iyo mirenge Bwana Munyaneza yabahakaniye ko adashobora kubaha izo mbuto mu gihe atarishyurwa amafaranga ye .
Kugeza ubu iki kibazo kiravugwa mu mirenge 17 y’akarere ka Burera gusa ngo abatubuzi b’imbuto bagiye bagabanywa imirenge.Munyaneza avuga ko yahawe imirenge ya Rugarama,Cyanika na Kagogo .Ati “kugeza ubu mfite ingemwe zisaga ibihumbi 80 zigomba guhabwa abaturage none zaheze muri pepiniyeri kuko Rwiyemezamirimo atatwishyuye.”

Inshuro zirenze imwe aba batubuzi bandikiye Akarere bishyuza amafaranga yabo kandi babamenyesha ko imbuto ziri kwangirika muri pepiniyeri ariko ntibagire icyo basubizwa.

Amatunda yo yatangiye kizaba imbuto muri pepiniyeri

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Burera Bwana Manirakiza Jean de Paix  yemeza ko Rwiyemezamirimo wari warahawe isoko yaburiwe irengero agata akazi ariko avuga ko bari gushakisha ahava ingengo y’imari kugira ngo bishyure izo ngemwe zihabwe abaturage.
Ati “turimo turashakisha hirya no hino ko twabona amafaranga ngo tuzishyure bityo zihabwe abaturage,ariko hagati aho abaturage nabo bakwiye kureba uko nabo baziyishyurira badategereje ko akarere ariko kazishyura kandi bazikeneye”.

Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente ubwo yari mu karere ka Gisagara ku munsi w’ejo tariki ya 21 Mutarama 2020 yongeye gusaba abaturage gutera ibiti by’imbuto ziribwa ndetse anifatanya nabo muri icyo gikorwa.

Yagize ati” Umwana wariye imbuto agira imirire myiza, ariko kandi urugo rurimo imbuto bashobora kuzigurisha bakaba bakwinjiza amafranga abafasha mu kwiteza imbere, buri rugo nibura rukagira ibiti bitatu by’imbuto”.

Iyi gahunda yo gutera ibiti by’imbuto ziribwa muri buri rugo ni umwe mu mihigo mishya Uturere twahize muri iyi mihigo mishya ya 2019-2020.

One Reply to “Burera:Abaturage babuze ingemwe nyamara ziri kwerera muri pepiniyeri”

  1. Kuba imbuto zihari Nsanga ari byiza ko hakorw mobilization abaturage ubwabo bakagira uruhare mu kwigurira imbuto. ikindi umunyamakuru yagasha ni ukureba koko Niba ari ibihumbi 500.izi mbuto ni nyinshi cyane gutegurirwa mu karere kamwe ntibyoroshye byaba mubumenyi ndetse n’ubushobozi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *