Mu Kinigi na Kigali ibirayi birarya umugabo bigasiba undi

Yanditswe na Umuhire Valentin

Mu minsi ishize nabonye abakozi ba resitora ya Hoteli imwe mu Mujyi wa Kigali bahagaze ku ifiriti barurira abakiliya ! Ni ibintu ubusanzwe bimenyerewe muri za resitora ziciriritse nabwo abakozi bahagarara ku nyama ngo abakiliya batarura nyinshi.

Muri Hoteli zimwe na zimwe basigaye bahagarara ku ifiriti

Nabajije umukozi w’iyo Hotel impamvu bari kwarurira abantu ifiriti kandi bitari bisanzwe bikorwa gutyo maze agira ati”ibirayi birahenze cyane ku isoko tuba tugira ngo batarura nyinshi kuko abantu barayikunda“.Ibi  byatumye ngira amatsiko yo gukurikirana impamvu igiciro cy’ibirayi cyazamutse muri iyi minsi kandi ku masoko atandukanye.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Mutarama 2020 nafashe urugendo nerekeza mu Majyaruguru y’u Rwanda by’umwihariko  mu Kinigi agace kazwiho kweza ibirayi cyane ndetse bamwe ntibatinya kwemeza ko ari ikigega cyabyo .

Kimwe n’ahandi mu gihugu abaturage bo mu Kinigi bavuga ko ibirayi bihenze muri iki gihe.Ikilo kiragura amafaranga hagati ya 280 na 300 ku birayi bya Kinigi na 230 ibirayi ku bundi bwoko bw’ibirayi.Bamwe mu bahinzi baremeza ko nabwo kubibona ngo ni tombola .”biragurishwa gusa n’ababifite mu nzu babibitse”

Ibirayi bya Kinigi byihagazeho mu biciro

Mu mudugudu wa Bunyenyeri,Akagali ka Bisoke ,Umurenge wa Kinigi ,muri santeri ya Gisasa,ni munsi gato y’ikirunga cya Bisoke ahazwi nko kuri parikingi yo kwa mukecuru (Nyiramacibiri).Abaturage baho bavuga ko imwe mu mpamvu zituma ku isoko iburayi bihenze biterwa nuko atari ibihe byabyo.“ubu ntabwo ari igihe cyabyo turimo turabagara  nta birayi byeze biri mu Kinigi”.

Mu nsi y’ikirunga cya Bisoke abahatuye nabo bavuga ko ibirayi ubu bihenze

Aba baturage bavuga ko bitewe nuko abahinzi basigaye bahingira igihe kimwe bose usanga igiciro cy’ibirayi guhindagurika.Umwe muri bo yabwiye Valuenews ati”ino duhingira rimwe, tukeza mu cyumweru kimwe ,tukagurisha mu cyumweru kimwe,Nyuma yaho ibirayi biba byashize mu Kinigi.”

Bamwe babigurisha make bagasigara bahaha kuri menshi

Nubwo umubare munini w’abaturage ba Kinigi batarya ibirayi babihashye ,kuko ari abahinzi babyo, ngo hari ababigurisha byose bakisanga bari kubihaha ku mafaranga akubye kabiri ayo bagurishijeho umusaruro wabo.
Nduwayezu Innocent ushinzwe amakuru mu mudugudu wa Bunyenyeri avuga ko ubusanzwe iyo bakuye bakagurisha basigaza ibirayi bizabatunga mu gihe bategereje ko ibindi bizera.Gusa ngo hari  n’abaryoherwa n’ifaranga bakabigurisha byose bagasigara bahaha .
Nduwayezu avuga ko muri iki gihe ubu umuturage wo Kinigi urimo kurya ibirayi atabihashye ari uwahinze hanini akabona ibyo agurisha nibyo abika.

Uko bakunda amafaranga ni nako bakunda ibirayi.

Abaturage bo mu Kinigi ngo bakunda kurya ibirayi cyane.Mukangeri wo mu kagari ka Bisate ati”nta wamara gatatu atariye ibirayi”.Uyu mubyeyi avuga ko bitewe nuko ibirayi aricyo kiribwa cy’ibanze mu Kinigi bemera bakabigura bahenzwe ariko bakabirya.Ubusanzwe ngo ibirayi byeze bibamo ibice bitatu :ibinini bigemurwa ku isoko,ibiringaniye bibikwamo imbuto n’initial bizwi ku izina rya “pacuri”ari nabyo bakunze kurya mu ngo zabo.

Kuri ubu mu Kinigi ibirayi biri mu mirima barabagara.Abahinzi bavuga ko bimaze ukwezi n’igice mu butaka umusaruro wabyo ukaba utegerejwe mu kwezi kwa kane.

Mu  Kinigi ibirayi biracyari mu murima ntibirera

Ibiciro bitangazwa na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi bigaragaza ko mu Mujyi wa Kigali ibirayi bigura amafaranga 350 ku kilo naho mu tundi duce tw’igihugu biragura hagati ya 320 na 350 i kilo.

One Reply to “Mu Kinigi na Kigali ibirayi birarya umugabo bigasiba undi”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *