Kigali :Ahari Gereza hagiye kubakwa Kiliziya

Yanditswe na Umuhire Valentin

Amakuru agera ku ikinyamakuru Valuenews aremeza ko ahahoze hubatswe Gereza nkuru ya Kigali izwi ku izina rya 1930 hagiye kubakwa Katedarali ya Kigali yari isanzwe iri kuri Saint Michel mu Kiyovu.
Iki kibanza cya hegitari eshanu n’igice cyari kimaze iminsi kibereye aho kuko iyi Gereza yimuriwe mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge mu kwezi kwa arindwi 2018.

Aha no ahahoze Gereza ya Nyarugenge hagiye kubakwa Katedarari ya Kigali

Abantu batandukanye bajyaga bibaza ikizahubakwa bitewe n’uburyo Umujyi wa Kigali ugenda uhindura isura kubera inyubako,byongeye kandi kikaba cyari ikibanza kinini kiri mu Mujyi rwagati.
Umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire Mugisha Fred yabwiye TNT ko iki kibanza cyamaze kwegurirwa Kiliziya gatulika Diyosezi ya Kigali kugira ngo bahubake Katedarali ya Kigali.

Ati”bagaragaje ko bashaka kuhubaka inyubako igezweho kandi iberanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali,turi gukorana nabo imirimo izatangira yo kubaka izatangira vuba”.
Ubwo yimikwaga kuyobora Diyosezi ya Kigali Musenyeri Kambanda Antoine yabwiye abari mu birori, na Perezida Kagame yarimo,ko banejejwe no kuba bakubaka Katedarali inyuze ijisho abatuye n’abagenderera Umujyi wa Kigali.

Yagize ati “Umujyi wa Kigali urimo uratera imbere cyane.Turashimira ubuyobozi bwacu by’umwihariko Perezida wa Republika ku bikorwa remezo ndetse n’isuku bihebuza abashyitsi bacu.Icyifuzo cyanjye nuko natwe twakubaka katederali igendanye n’icyerekezo cy’Umujyi wa Kigali.

Icyo gihe Umukuru w’igihugu mu ijambo rye yakomoje no kuri iki cyifuzo cya Musenyeri Kambanda ndetse anamwizeza ubufatanye mu kubaka Katedarari Nshya.Perezida Kagame yagize ati”tuzafatanya kuyubaka.tuzubaka Katederali nshya kandi nziza ndetse igihe nikigera bishoboye tuzayubaka ahantu hashya.Byose bizaterwa n’ubushake bwa Kiliziya”.
Mu masengesho ya Noheli mu mwaka ushize Musenyeri Kambanda yabwiye abakirisitu ko gahunda yo kubaka Katedarali Nshya iri mu nzira kandi ko igenda neza.Gusa nta makuru menshi yigeze ayitangazaho nkaho izubakwa,igihe izubakirwa none birangiye bahawe ikibanza cyavugishije abantu benshi bibaza ikizahubakwa.
Biteganijwe ko igishushanyo mbonera cy’iyi Katedarali ya Kigali kizaba cyabonetse mu mpera za Gashyantare uyu mwaka ,hanyuma imirimo yo kuyubaka ikazarangirana n’impera za 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *