Musanze:Babiri muri barindwi batemaguwe bamaze gupfa

 

Yanditswe na Umuhire Valentin

Mu mudugudu  wa Mugari ,akagari ka Migeshi mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze umugabo witwa Nsabiyera Emmanuel Munyakazi kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Mutarama yatemye abantu barindwi barimo batanu bo mu muryango umwe.
Mu bantu barindwi yatemye hapfuyemo babiri :umukecuru umwe witwa Nyirabatezi Sarah wahise witaba Imana akimara ku mutema ndetse n’undi muntu umwe Valuenews itaramenya neza umwirondoro we waguye kwa muganga i Kigali.
Nsabiyera Emmanuel wakoze iri bara ngo asanzwe ari umurwayi wo mu mutwe wafataga imiti .Afite umugore n’abana.

Nsabiyera Emmanuel watemye abantu barindwi ari mu maboko y’ubugenzacyaha

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko uyu mugabo yigeze gufatwa n’uburwayi agatemagura ibintu n’ihene ariko ngo icyo gihe nta muntu yatemye,none kuri iyi nshuro nibo yatemye.
Bamwe mu baturage babonye ibi biba babwiye umunyamakuru wa Rwanda tribune dukesha iyi nkuru  ko byatangiye ahagana mu masa tanu za mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tariki 22 Mutarama 2020 ubwo Nsabiyera Emmanuel yafashe umuhoro akajya aho umugore Nyirarugero yacururizaga ubushera akamutema ndetse n’umwana we bari kumwe.

Ntibyatinze kuko uyu Nsabiyera yahise ajya mu rugo rwa nyina wa Nduwamungu ariwe Nyirabatezi Sarah aramutemagura kugeza avuyemo umwuka. Ntiyarekeye aho kuko yakurikijeho umukecuru nyirakuru wa Nduwamungu witwa Nyiranzayirwanda Isabelle akamutema mu mutwe no ku maguru.

Nduwamungu akimara kumva iyo nkuru y’inshamugongo yahuruye akubitana n’uyu Nsabiyera agifite wa muhoro nawe aramutemagura mu mutwe.

Umugabo witwa Noheli wigenderaga ,ubwo uyu Nsabiyera Emmanuel yatemaga aba bantu yamukanze n’ibuye ngo areke gutema abantu noneho nawe aramuhindukirana aramutemagura. Uko abantu bagiye baza gutabara niko bagiye bahatemerwa kuko n’uwitwa Mbonigaba Jean Baptiste alias Panda nawe yahageze ashatse kumufata amutema mu mutwe ,ku rutugu n’akaguru.

Umuturanyi witwa Nyirakamana Vestine agira ati” uyu Nsabiyera yagendanaga umuhoro ashakira abantu ibiti byo kubakisha ariko yarafite n’uburwayi kuko yajyaga ajya gufata imiti ku bitaro bya Ruhengeri.”

Yongeraho ko Nsabiyera yafashe umuhoro ajya gutema abo mu muryango wa Nduwamungu ndetse agatema n’uwo ahuye nawe wese.Ati ” natwe twamubonanye uwo muhoro duhetse Nduwamungu turiruka turamuhunga n’abagore bari hafi aho bihinda bajya mu nzu aribwo yatemye abandi babiri mu nzira.”

Yakomeje agira ati “Ubundi yajyaga asara agafatira imiti ku bitaro bikuru bya Ruhengeri ariko ntiyigeze ajya kuvurirwa i Ndera ngo tuvuge ko ari umusazi.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru CIP Rugigana Alexis avuga ko uyu mugabo yafashwe kandi ko agiye gushyikirizwa ibitaro by’abarwayi bo mu mutwe ngo barebe ko ari umurwayi koko.

Aragira ati “Tukibimenya twatabaye , uwabikoze twamufashe tumukura mu bandi kugira ngo adakomeza ubwo bugizi bwa nabi kandi tugiye kumushyikiriza ibitaro by’abarwayi bo mu mutwe kugirango barebe niba arwaye koko. ”

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB Umuhoza Marie Michelle we avuga ko uyu mugabo yabaye afungiye kuri Station ya Polisi ya Muhoza.

Yagize ati “Yafashwe na Dosiye igiye gukorwa kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha ndetse ibyo yakoze biramutse bimuhamye yafungwa burundu kuko ibyaha yakoze ari impurirane bityo , igihano kiruta ibindi nicyo ahanishwa ubwo ni burundu kuko aricyo gihano kiruse ibindi kubera ko hari uwapfuyemo.”

Uyu mudugudu wa Mugali wagushije ishyano mu mwaka wa 2018 niwo wabaye uw’icyitegererezo mu kutarangwamo ibyaha ,bityo wubakirwa ibiro byo gukoreramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *