U Rwanda rwahakanye amakuru ko ruri bwitabire ibirori bya NRM

Hari amakuru yakomeje kuvugwa mu bitangazamakuru byandikirwa mu gihugu cya Uganda ndetse n’imbuga nkoranyambaga ko u Rwanda ruri bwohereze intumwa ziruhagararira mu birori by’ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cya Uganda NRM (National Resistence Movement) biteganijwe kuri uyu wa gatandatu.

Umuvugizi wa NRM Rogers Mulindwa n’Umunyamabanga mukuru Kasile Lumumba

Ibitangazamakuru bitandukanye bya Uganda biravuga ko ari amakuru bikesha umuvugizi w’ishyaka rya NRM Rogers Mulindwa uvuga ko” u Rwanda rwamaze kwemeza ko rwohereza itsinda ry’abantu 20 baruhagararira muri ibyo birori.”
Amakuru Valuenews ikesha  TNT yo kuri uyu wa gatandatu nuko nta cyemezo cyafashwe kirebana no kwitabira ibyo birori.

TNT ivuga ko hari umwe mu bayobozi ba FPR-INKOTANYI wagihaye amakuru ko u Rwanda rutigeze rwemeza koherezayo intumwa ziruhagararira.Yagize ati” Umuryango wa FPR-INKOTANYI ntiwigeze utangaza ko uri bwitabire ibyo birori bivugwa bya NRM” Yongeyeho ati “ntitwumva impamvu umuvugizi wa NRM yatangaje ubutumwa bitari bwo akabibwira ibinyamakuru.”
Uyu muyobozi yahakanye yivuye inyuma ko nta gahunda nimwe ihari yuko hari intumwa z’u Rwanda ziri bwitabire ibyo birori.
Ati”ukuri gihari nuko nta hererekanya makuru ryabayeho hagati y’impande zombi ko FPR iri bwitabire ibyo birori”
Hagati aho TNT iravuga ko hari n’abanyamuryango b’andi mashyaka ya Politiki muri Uganda bavuze ko batari bwitabire ibyo birori bya NRM mu gihe NRM yo yari yamaze gutangaza ko bari bwitabire nk’abashyitsi.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *