Habonetse igisubizo cy’amazi ava mu birunga agasenyera abaturage

Yanditswe na Rwibutso Makuza Emery

Miliyari 35 niyo Leta y’u Rwanda yashoye mu gikorwa cyo gukumira amazi ava mu birunga agasenyera abaturage mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru na tumwe two mu Burengerazuba nka Nyabihu na Rubavu.

Amazi ava mu birunga yagiye asenyera abaturage mu buryo butandukanye

Mu muganda wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2020 nibwo habaye igikorwa cyo gushyira ibuye ry’ifatizo ku bikorwa byo kurinda abaturage amazi aturuka mu birunga yabasenyeraga amazu,akabatwarira imirima ndetse n’ibikorwaremezo nk’amashuri,amavuriro n’ibindi.
Inshuro nyinshi iki kibazo cyagiye kugarukwaho n’abaturage bakagaragaza uburyo babangamiwe n’aya mazi kugeza naho yaratangiye kujya atwara n’ubuzima bw’abantu mu duce tumwe na tumwe twegereye ibirunga .
Perezida wa Republika Paul Kagame ubwo yasuraga Abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba umwaka ushize wa 2019 yatanze umurongo kuri iki kibazo, asaba inzego bireba ko kigomba gukemuka mu maguru mashya kandi mu buryo burambye nubwo bigaragara ko bisaba ingengo y’imari ndende,ati “ayo mazi akwiye kurebwa uburyo yayoborwa cyangwa akabyazwa undi musaruro aho kwangiriza abaturage. “

Hatangijwe igice cya mbere cy’uyu mushinga

Ibikorwa byo kuyobora aya mazi aturuka mu birunga akaza kwangiriza abaturage bimaze ukwezi bitangiye.

Gusa kuri uyu wa gatandatu hashyizwe ibuye ry’ifatizo kuri uwo mushinga mugari biteganijwe ko uzamara imyaka itanu.

Ni umushinga wo kubaka imiyoboro y’amazi 22 ukazatwara wose hamwe miliyari 35 z’amafaranga y’u Rwanda wateguwe na Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ibidukikije.
Minisitiri Dr Mujawamaliya Jeanne d’Arc watangije ibi bikorwa ku mugaragaro avuga ko uzakorwa mu bice.Ati “igice cya mbere kigiye gutangirana n’imiyoboro y’amazi itanu mu turere twa Burera na Musanze.Hari imyuzi (imiyoboro w’amazi) ya Muhabura,uwa Mbandama n’uwa Nyarubande yose ituruka mu kirunga cya Muhabura mu karere ka Burera ,n’imyuzi 2 uwa susa uturuka mu kirunga cya Bisoke n’undi uturuka mu kirunga cya Sabyinyo.”

Ikirunga cya Bisoke kimwe mu giturukamo amazi asenyera abaturage 

Iki cyiciro cya mbere kizatwara miliyari imwe na miliyoni magana abiri (1,200,000,000Frw).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *