Iperereza ku bakekwaho amanyanga mu bizamini bya Leta

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Nyuma yuko Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB gishyize ahagaragara amanota y’abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza n’umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye,humvikanye amakuru y’abanyeshuri batasohotse ku rutonde rw’amanota nyamara barakoze ibizamini bya Leta.

Kenshi iki kibazo usanga kibazwa n’ababyeyi batelefona ku ma radio atandukanye basaba kubabariza REB impamvu abanyeshuri batabonye amanota kandi barakoze ibizamini.

Umwe mu ababyeyi wahamagaye kuri KT radio mu minsi ishize yagize ati “turi mu gihirahiro twabuze amanota y’umwana ntabwo yasohotse kandi yarakoze ibizamini.”
Uyu mubyeyi avuga ko mu muryango bayobewe icyo bakora mu gihe abandi bana bo bamaze kugera ku mashuri amasomo bayageze kure.
Umuyobozi mukuru wa REB Dr Irene Ndayambaje yabwiye Valuenews ko icyo kibazo cy’amanota y’abanyeshuri atarasohotse ku rutonde kizwi ariko ngo gishingiye ko baketsweho uburiganya mu ikorwa ry’Ibizamini.Ati”nibyo koko hari amanota atarasohotse kubera impamvu.burya uko ikosorwa ry’ibizamini rigenda rikorwa habaho kugenda tuvumbura amanyanga aba yarakozwe mu bizamini mu buryo butandukanye.Hari aho usanga abanyeshuri baranditse ibintu bimwe mu cyumba kimwe kandi washishoza ugasanga kugira ngo bandike ibyo bintu babihuze harabayeho gukoperana.icyo gihe ntabwo amanota y’abo banyeshuri asohoka ahubwo dutangira iperereza kugirango tumenye neza icyabaye”

Umuyobozi wa REB Dr Ndayambaje IreneĀ 

Dr Ndayambaje avuga ko kuba hari umubyeyi wa Gisagara wahamagaye kuri Radio abaza icyo kibazo bitamutunguye kuko mubo amanota yabo atashyizwe ahagaragara harimo na bamwe mu banyeshuri bo mu karere ka Gisagara bikekwa ko baba barakoze uburiganya mu ikorwa ry’Ibizamini.
Dr Ndayamabaje avuga ko hari abanyeshuri bo mu turere tune kuri 30 aribo amanota yabo yahagaritswe gusohoka kugira ngo babanze bakorweho iperereza.
Kenshi ngo usanga ari abanyeshuri ubwabo bagiye uruhare mu gukopera no gukopezanya cyangwa ari abarimu ndetse na bamwe mu bayobozi b’ibigo babigiramo uruhare.

Umuyobozi wa REB ati “niyo mpamvu tubishyikiriza urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo rubikurikirane”. Dr Ndayambaje avuga ko nyuma y’iperereza abanyeshuri bizagaragara ko bakoze amanyanga mu bizaminiĀ  bagomba kuzasubirishwamo.

One Reply to “Iperereza ku bakekwaho amanyanga mu bizamini bya Leta”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *